00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hoteli ya Kinyarwanda mu bihuru byo ku Kivu: Icyizere Nyiramongi yabyaje inkovu za Jenoside

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 March 2024 saa 08:29
Yasuwe :

Ntabwo ari amahitamo yafatwa na benshi, kuba wari ubayeho neza i Burayi ugafata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda rwo mu 1996. Kuri Nyiramongi Odette, ntibyamusabye gutekereza kabiri, nyuma y’imyaka azenguruka ibihugu by’i Burayi aho yari yarahungiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi we n’umugabo we w’umunyamahanga.

Amateka ya Nyiramongi ni nk’ay’abandi bose bahigwaga mu Rwanda rwa mbere ya 1994, ari nabyo byatumye aruhunga agakiza amagara ye ubwo haburaga ibyumweru bibiri ngo Jenoside itangire.

Yagize amahirwe yo kurokoka, ariko benshi mu muryango we wari utuye mu Rugerero i Rubavu ntabwo ayo mahirwe bayagize.

Icyo gikomere cyo kwicirwa abe muri Jenoside, nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakibyajemo imbaraga zo kubabarira abamuhemukiye muri Jenoside, bimubera inzira yo kuba rwiyemezamirimo, yinjira mu by’amahoteli zifite umwimerere gakondo bamwe bamuca intege none ubu ageze ku mahoteli abiri.

IGIHE yamusanze muri imwe muri hoteli ze yitwa Kivu Paradis ahitwa Kigufi hafi y’uruganda rwa Bralirwa i Rubavu. Ni hoteli yihariye kuko yubatse Kinyarwanda, ikagira ibikoresho byose kuva ku bitanda, ibikoresho byo mu gikoni n’ibindi bya Kinyarwanda.

Yubatse mu bihuru ku nkuka z’ikiyaga cya Kivu, ku musozi wahoze uteyeho urubingo. Iby’amahoteli abimazemo imyaka 18 ndetse avuga ko anezezwa no kubona aho urwo rwego rugeze ahereye ku buryo byari bimeze mu 2006 abyinjiramo.

Hoteli yawe ni imwe mu zihariye ku bijyanye n’umuco nyarwanda haba mu myubakire, ibikoresho […] Igitekerezo cyo kuyishinga cyaje gute?

Najyaga nsura amahoteli yo hanze ugasanga arimo ibintu by’ikizungu no mu Rwanda naba ngiye mu mahoteli nkasanga ni kimwe na biriya twajyaga tubona kandi inaha dufite ibintu byiza. Nibwo navuze nti ‘nzakora hoteli nyishyiremo ibintu by’iwacu i Rwanda’.

Natangiye ari duke duke, ntangira ari restaurant nto nyuma y’aho kubera ko nagendaga nunguka, nibwo natangiye duke duke. Byari restaurant, nyuma y’aho ntangira icyumba kimwe, icya kabiri, gatatu, kane kugeza ubwo ngize hoteli.

Nashyizemo ibintu bya Kinyarwanda. Najyaga ahantu nkasanga imivure bakoreshaga barayitaye ishaje, nkavuga nti ‘ese kuki ntagira icyo nyikuramo? Ntangira gukoramo intebe. Ibyo nakoresheje byose ni ibyo mu Rwanda.

Nta bagusetse bakubwira ko ibyo uzanye ari iby’abaturage?

Bwa mbere abantu barasekaga ariko nyuma batangira kujya babyumva cyane cyane abanyamahanga. Hari n’imivure twakoraga abanyamahanga bakadusaba kuyijyana iwabo.

Hoteli yawe yubatse mu bihuru, ibintu byose birimo ubona ari karemano, wabikoze ugamije iki?

Ntabwo ari impanuka. Nabikoze nabitekereje kuko ahantu hose mu mahoteli bakoraga ibintu bimwe. Ubusanzwe abantu bakunda inyoni. Ibi bihuru nabyo bituzanira umwuka kandi harimo ibiti by’amoko menshi cyane bihumura, ni ubwiza dufite.

Imyaka 20 uri mu by’amahoteli gusa, si ibintu byorohera benshi…

Hari nk’abantu baza baje gushinga hoteli, ejo ukabona akoze alimentation cyangwa ibindi ariko mbona iyo ukomeje ikintu kimwe aribyo bitanga umusaruro. Iyo ukunda ikintu ugomba kugishyiramo ingufu kugira ngo kizaguhe umusaruro.

Dusubire inyuma, iyi hoteli ihuriye he n’amateka yawe bwite?

Iyi hoteli ni amateka yanjye. Nabaye hanze mpagirira ibibazo, sinigeze mpakunda. Nabaye i Burayi ariko sinigeze mpakunda. Nibwo navuze nti ‘uwasubira iwacu mu Rwanda?’. Nubwo twari tuvuye muri Jenoside ariko wabonaga ko hari icyiza. Iwacu ni heza.

Nari mfite umufasha w’umunyamahanga ngezeyo birananira. Imico yaho n’ibyaho byarananiye, mpitamo gusubira iwacu kuko ariho mfite amahoro kandi narayabonye.

Kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri Jenoside ibaye kandi abawe barishwe wari umwanzuro woroshye?

Ntabwo na bagenzi banjye babyumvaga. Narababwiye ngo ndangiye bati ‘ntitubyumva’. Ibintu byose bari barabisenye, abantu bari bazi ibyatubayeho, bakambwira bati ‘Ugiye he’? Ntabwo bumvaga ko nzagenda ngo nguma inaha.

Aho ibintu bitunganiye barambwira bati ‘ariko ugomba kuba wari ubizi?’. Nkababwira nti ‘nari nzi igihugu ngiyemo icyo kizabyara’. Nari nzi ko igihugu kizaba amata n’ubuki kandi koko byabaye byo.

Bamwe mu bakwiciye muri Jenoside warabababariye, ubaha akazi abandi ubarihira amashuri y’abana: Izo mbaraga zavuye he?

Iyo ubabariye yaba wowe n’uwo ubabariye, mwembi muraruhuka. Numvaga ngomba kubababarira kugira ngo mbereke ko ibyo bakoze atari byiza kandi ko nabo bakwiriye kubabarirwa. Ntabwo bakekaga ko nababarira ariko narababariye. Burya ubupfura aba ari ubupfura.

Ni njye wabashatse kuko ubundi barihishaga bakanga kumbona ariko naje kubashaka ndababona, ndababarira. Ni abantu basaga icumi. N’ubu turahura, hari n’uwo narihiye ishuri ry’abana yabuze amafaranga.

Mu Rwanda hari abantu batarabohoka ngo basabe imbabazi cyangwa bazitange, byarakoroheye?

Numvaga ngomba kubohoka nkabohora n’abandi. Iyo uri umukiristu n’Imana itubwira ko umuntu agomba kubabarira uwundi. Ntabwo byoroshye ariko ugomba kubikora. Ubu hari abo nahaye akazi, hari n’abo ndihira mituweli.

Ubona iyo kubabarira bitabaho u Rwanda dufite uyu munsi rwari kuba rumeze gute?

Byari kuba bibi, hari ikintu byatanze gikomeye cyane. Ndashimira n’abandi batanze imbabazi, nkashimira n’abagize imbaraga zo gusaba imbabazi.

Kurikirana ikiganiro kirambuye mu mashusho

Nyiramongi avuga ko icyizere cy'uko u Rwanda ruzaba rwiza aricyo cyamuteye kuva i Burayi akaza kurushoramo imari
Ni mu nkengero ziri ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu. Nyiramongi avuga ko ari ahantu hahoze hameze nabi kuko abaturage bahahingaga urubingo
Kuri Paradis Kivu hari imirima ihingwamo imboga n'ibindi byifashishwa n'abasura iyi hoteli
Ni hoteli yubatswe mu biti byinshi ku buryo urebe kure utakeka ko harimo inyubako
Ibikoresho byinshi muri iyi hoteli bikozwe mu biti
Aha ni aho abashaka kota umuriro nijoro babikorera muri iyo hoteli
Ibikoresho hafi ya byose uhereye ku ntebe bikozwe mu biti
Ni hoteli yubatswe mu biti byinshi ku buryo urebe kure utakeka ko harimo inyubako
Imboga zifashishwa muri iyi hoteli inyinshi zihingwa hafi yayo
Kuko ari hoteli imeze nk'iri mu bihuru, mu tuyira tugana mu nyubako zayo hari amatara akozwe mu ishusho ya kera
Inyubako hafi ya zose ziri muri iyi hoteli zubatswe mu biti kandi mu buryo busa nka gakondo
Nyiramongi avuga ko ibyo yagezeho byose yabitewe n'icyizere cy'u Rwanda rushya, nyuma yo kwibohora akababarira abamuhemukiye muri Jenoside
I Kigufi muri Rubavu, ni agace kegereye ikiyaga cya Kivu aho uba witegeye hakurya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Imbere mu byumba naho harimo ibikoresho byiganjemo ibikozwe mu biti n'ibindi bitangiza ibidukikije
Inzugi z'izi nyubako nazo zikozwe mu biti
Imbere mu byumba, ibikoresho byo mu ruganiriro bikozwe mu biti
Ibitanda n'ibindi bikoresho by'ingenzi bikozwe mu buryo burengera ibidukikije
Inyubako nyinshi ziri mu bihuru, zigakikizwa n'ibimera bitandukanye
Amasahani, udukombe n'ibindi byifashishwa mu kugabura nabyo bikozwe mu buryo butangiza ibidukikije
Tumwe mu dukoresho twifashishwa mu kunywa icyayi muri iyi hoteli
Amasahani akozwe mu biti nk'uko Abanyarwanda ba kera babigenzaga

Amafoto ya IGIHE &Video: Nkusi Christian


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .