00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Batandatu bafunzwe bakekwaho guhisha amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 February 2024 saa 01:32
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma mu Karere ka Huye ruherutse gutegeka ko abantu batandatu bakurikiranyweho kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Mu bihe bitandukanye guhera tariki ya 03 Ukwakira 2023 kugeza tariki ya 03 Gashyantare 2024 mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Ngoma hamaze kuboneka imibiri 707 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Nyuma yo kubona iyo mibiri, hari abacyekwaho kudatanga amakuru y’aho iyi mibiri yasanzwe bahise batabwa muri yombi

Abo baturage batawe muri yombi barimo umugabo w’imyaka 86 ndetse n’abakobwa be batatu.

Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma rwaje gutegeka ko abatawe muri yombi bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma mu Karere ka Huye rwemeje ko bafungwa mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Abafunzwe ni Hishamunda Jean Baptiste w’imyaka 86, Dusabemariya Seraphine w’imyaka 61, Habimana Petero w’imyaka 89, Musasangohe Mariane w’imyaka 50, Uwabega Marie Josee w’imyaka 53 na Uwimana Médiatrice w’imyaka 54.

Amakuru agaragaza ko imibiri yabonetse, yasanzwe mu murima wa Dusabemariya Seraphine no mu musingi (foundation y’inzu ye) mu isambu ya Hishamunda Jean Baptiste, ahari hatuye umukobwa we Dusabemariya no mu isambu y’uwitwa Uwimana Mediatrice.

Byagenze bite ngo ayo makuru amenyekane?

Nyir’umurima wasanzwemo imibiri Dusabemariya, yahaye abantu akazi ko guharura ahantu bari bagiye gushyira uruzitiro nyuma batangira kubona imibiri muri uwo murima bahita batanga amakuru ku nzego z’ibanze.

Abafunzwe bafitanye amasano kuko Dusabemariya Séraphine Musasangohe Mariane na Uwabega Marie Josée ari abana ba Hishamunda Jean Baptiste.

Naho Habimana Petero na Uwimana Médiatrice bakaba abaturanyi ba Dusabemariya, ahasanzwe imibiri.

Ubusanzwe icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside gihanwa n’ingingo ya 8 y’itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Riteganya ko ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500,000 FRW ariko atarenze 1.000.000 FRW.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yagaragaje ko bibabaje kuba kugeza iki gihe nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye hari abantu bagihisha amakuru y’aho imibiri y’abazize Jenoside iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Turasaba abantu ko batanga amakuru kugira ngo bifashe abacitse kw’icumu kugira amahirwe yo gushyingura ababo mu cyubahiro.”

RIB yibutsa abantu bose ko guhisha, kudatanga cyangwa kuzimiza amakuru yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi kandi uyazi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Nyuma yo gutanga amakuru abaturage, bakomeje gushakisha indi kugeza habonetse 707

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .