00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Imibiri irenga 60 yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 19 April 2024 saa 01:30
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwagaye abafite amakuru y’aho abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe nyamara bakanga kuyatanga ngo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yabigarutseho ku wa 18 Mata 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi biciwe muri stade Gatwaro no mu nkengero zayo.

Iki gikorwa cyahuriranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri irenga 60 yabonetse mu mirenge ya Bwishyura, Gitesi, Mutuntu na Rubengera.

Akarere ka Karongi kari mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye. Aha ni hamwe mu ho Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana bukabije, bigizwemo uruhare n’uwari Burugumesitiri wa Komine Mabanza n’uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye.

Akarere ka Karongi niko ka mbere mu Rwanda gafite imiryango myinshi yazimye kuko mu miryango 15.593 yazimye mu gihugu hose harimo irenga 2800 yo muri aka karere.

Mu mibiri irenga 60 yashyinguwe mu cyubahiro harimo iyabonywe n’abaturage bari mu bikorwa by’ubuhinzi, iyabonetse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, iyabonetse mu bikorwa byo kubumba amatafari, n’iyabonetse hakorwa imiyoboro y’amazi.

Meya Mukase Valentine ati “Turagaya abinangiye bakanga gutanga amakuru y’aho abatutsi bishwe muri Jenoside bajugunywe. Ntabwo byari bikwiye ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, imibiri iba ikiboneka ari uko hari gukorwa ibikorwaremezo”.

Meya Muakase yasabye abafite amakuru y’aho abishwe muri Jenoside yajugunywe kuyatanga, bagashyingurwa mu cyubahiro.

Imibiri yabonetse mu karere ka Karongi, iruhukiye mu nzibutso zitandukanye zirimo urwa Bisesero ruri irenga ibihumbi 50, urwa Birambo rushyinguyemo abarenga 7800, urwa Ngoma mu Murenge wa Gishyita rushyingutemo abarenga ibihumbi 30, urwa Gatwaro mu Murenge wa Bwishyura rushyinguyemo abarenga ibihumbi 15.

Imibiri irenga 60 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gatwaro
Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abatutsi biciwe muri Stade Gatwaro
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abiciwe muri Stade Gatwaro cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .