00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abazunguzayi ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku masoko yabagenewe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 March 2024 saa 04:48
Yasuwe :

Abazunguzayi bo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba hari abantu babiyitirira bagahabwa ibibanza bakaba aribo bakorera mu masoko yabagenewe.

Bamwe mu bazunguzayi babwiye IGIHE, ko hari ikimenyane gikoreshwa mu gutanga ibibanza byo mu masoko y’abahoze ari abazunguzayi kuko benshi mu bayakoreramo baba batarigeze banacururiza mu mihanda.

Umugore w’abana batatu witwa Muhawenimana Alice, yavuze ko yabuze uburyo nawe yabona ikibanza mu masoko y’abahoze ari abazunguzayi ndetse ababazwa n’uburyo iyo ayinjiyemo asanga abantu benshi bayakoreramo batarigeze bazunguza.

Yagize ati “Nta kintu kijya kimbabaza nk’iyo ngeze muri ariya masoko bavuga ko ari ay’abazunguzayi kubera uburyo mba mbona abantu bayacururizamo hafi ya bose batarigeze bakorera mu muhanda, ubu koko n’iyo waba umeze ute wayoberwa abantu mwahoraga muhungana inzego z’umutekano.”

Uwitwa Uwingeneye Claudine we avuga ko mu bantu bakorera muri aya masoko y’abahoze ari abazunguzayi, bake cyane gusa aribo baba barabaye abazunguzayi.

Ati “Nti muri abanyamakuru namwe muzazengurukemo mwirebera muzasanga abakoramo ari abantu bakize batigeze banazunguza na rimwe, gusa ikibabaje ni uko biyita ko ari abazunguzayi ugasanga twebwe abazunguzayi aritwe tudahabwa ibibanza.”

Yongeyeho ko kuba abahabwa ibibanza muri aya masoko benshi baba atari abazunguzayi ari kimwe mu bituma abazunguzayi badacika mu Mujyi wa Kigali.

Mukandahiro Alphonsine, ukurikirana abakorera mu isoko ry’abahoze ari abazunguzayi riherereye Nyabugogo, we yabwiye IGIHE ko abarikoreramo bose ari abazunguzayi.

Ati “Ubu se nakubwira ngo aba bose si abazunguzayi? ni abazunguzayi rwose uwakubwiye ko atari umuzunguzayi kandi akorera aha yakubeshye ikindi kandi sinakubwira ngo hakoreramo abazunguzayi bangahe kuko umubare wabo ugenda uhindaguririka kubera ko hari abavamo bagasubira mu muhanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, we avuga ko impamvu mu murenge ayobora hakunzekugaragara abazunguzayi biterwa n’uko benshi muri bo baba bashaka gukorera mu Mujyi.

Ati “Bose baba bashaka kuza gukorera mu Mujyi niyo mpamvu mubona ari benshi ariko DASSO zirabafata kandi tumaze guca amande benshi.”

Yongeyeho ko abakorera mu masoko y’abahoze ari abazunguzayi bari abazunguzayi ndetse abavuga ko akorerwamo n’abandi bantu babiterwa n’uko bo batabonyemo ibibanza kubera ko ubwo byatangwaga ababyifuzaga bari baje ari benshi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, we yabwiye IGIHE ko mu Mujyi wa Kigali hari amasoko mato 30 yashyiriweho abahoze ari abazunguzayi.

Ati “Hari amasoko mato 30 yashyiriweho abahoze bakora ubucuruzi butemewe kandi gahunda ni ukuyongera.”

Yongeyeho ko mu Karere ka Gasabo harimo amasoko 9, mu Karere ka Nyarugenge naho hari amasoko 9 mu gihe mu Karere ka Kicukiro harimo amasoko 12, ndetse abayakoreramo bafashwa kwishyurirwa aho bakorera mu gihe cy’umwaka kandi bagahabwa igishoro binyuze mu nguzanyo bahabwa yishyurwa ku nyungu ya 2% ku mwaka.

Rimwe mu masoko akorerwamo n’abahoze ari abazunguzayi riherereye Nyabugogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .