00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kongera ubuso buhingwa, kuvugurura BDF: Imyanzuro y’inama y’Umushyikirano

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 February 2024 saa 02:58
Yasuwe :

Hashyizwe hanze imyanzuro yafatiwe mu nama y’Igihugu y’umushyikirano iheruka , yabaye kuwa 23-24 Mutarama 2024 ikabera muri Kigali Convention Centre mu mujyi wa Kigali, iyoborwa na Perezida Paul Kagame.

Mu myanzuro yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu yafatiwemo, harimo kongera ubuso buhingwa hibandwa ku butabyazwa umusaruro n’ibishanga, kubaka udukuriro mu gihugu hose no kubyaza umusaruro utwamaze kubakwa.

Mu myanzuro yindi yafashwe harimo gushyiraho Ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze ngo barusheho gushora imari mu gihugu no kuvugurura ikigega BDF kugira ngo kirusheho gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse.

Hafashwe kandi umwanzuro wo gukomeza gukwirakwiza amazi meza mu bice by’icyaro no mu bindi bice birimo Abanyarwanda bataragezwaho amazi, gukomeza kunoza imikorere ya serivisi z’ubuvuzi hongerwa umubare w’amavuriro n’abayakoramo, guteza imbere uburezi bw’imyuga n’ubumenyingiro hongerwa amashuri abyigisha.

Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, igahuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.

Itegeko Nshinga riteganya ko “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda buhagaze. Perezida wa Repubulika atumiza kandi akayobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abayitabira.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .