00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka30: Kuki Perezida Macron yavuze ibitandukanye n’ibyari byitezwe?

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 April 2024 saa 03:20
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 tariki ya 7 Mata 2024, yatangaje ko ntacyo yakongera ku byo yavuze ubwo yari ku rwibutso rwa Kigali mu myaka hafi itatu ishize. Gusa amagambo yavuze, atandukanye n’ayari yateguwe.

Yagize ati “Ntekereza ko navuze byose tariki ya 27 Gicurasi 2021 ubwo nari kumwe namwe. Nta jambo mfite ryo kongeraho, nta n’iryo nagabanya mu byo mbabwira uyu munsi.”

Mu byumvikanye mu mbwirwaruhame ya Macron yo mu 2021 harimo ukwicuza kwe ku bufasha Leta yayoborwaga na François Mitterrand yahaye iya Habyarimana kuva mu 1993, kandi yari yaraburiwe ko hari gutegurwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aya magambo yashimangiraga ibyagaragajwe na ‘Rapport Duclert’ ikubiyemo ibyagaraye mu bushakashatsi bwakorewe ku nyandiko za kera z’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku ruhare rwabwo mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Elysée, tariki ya 4 Mata 2024 byari byatangaje ko Macron yafashwe amashusho azatambutswa ku munsi wo Kwibuka ku nshuro ya 30, arimo ubutumwa bugaragaza ko iki gihugu n’ibindi by’inshuti bitagize ubushake bwo guhagarika jenoside.

Ubu butumwa bwagaragajwe n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa bwagiraga buti “Ubwo icyiciro cyo gutsemba Abatutsi cyatangiraga, Umuryango Mpuzamahanga wari ufite ubushobozi bwo kumenya no kugira icyo ukora. U Bufaransa hamwe n’inshuti zo mu burengerazuba no muri Afurika byashoboraga guhagarika Jenoside ariko nta bushake byari bifite.”

Icyatunguranye ni uko, bitandukanye n’ubutumwa abashinzwe itumanaho muri Elysée bari bahaye ibinyamakuru birimo Ibiro Ntaramakuru AFP, aya magambo atumvikanye mu butumwa bwa Macron tariki 7 Mata.

Umushakashatsi Prof Vincent Duclert wayoboye ubushakashatsi bwavuyemo ‘Rapport Duclert’, yatangarije Jeune Afrique ko iri kosa ryakozwe n’abo muri serivisi y’itumanaho mu biro by’Umukuru w’Igihugu, bafite inshingano yo gutegura imbwirwaruhame ze.

Yagize ati “Nari nizeye ibyo AFP yakuye mu bakikije Emmanuel Macron. Ariko byagaragaye ko bitari mu mashusho yashyizwe hanze tariki ya 7 Mata. Mbese muri serivisi y’itumanaho ya Elysée harimo ikibazo gikomeye.”

Mu gihe hibazwa impamvu zaba zaratumye ibiro bya Perezida w’u Bufaransa bidashyira ubutumwa bwa Macron ku mbuga nkoranyambaga zabyo, Prof Duclert yavuze ko we yari kwishimira ko byari gukorwa kuko bwari kurushaho kugira agaciro.

Ati “Birumvikana, ibi byagize ingaruka kuri Perezida muri ibi bihe bikomeye. Ariko kuva mu 2019 yagaragaje ubushake n’umurava kuva mu 2019. Mu mbwirwaruhame iheruka yagaragaje neza ko ubushakashatsi ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda bugomba gukomeza. Nakifuje ko iyi videwo yashyirwa ku rubuga rwa Elysée.”

Ku ruhande rwa Prof Duclert, kuba ubutumwa bwa Macron bwagombaga gutambuka ku munsi wo gutangira igikorwa cyo kwibuka butandukanye n’ubwatambutse, ntabwo ari ikibazo cy’uyu Mukuru w’Igihugu.

Uyu mushakashatsi abona ko uyu Mukuru w’Igihugu wagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wari warazambye kuva mu 1994 bitewe n’aya mateka, adashobora gutera intambwe isubira inyuma muri uru rugendo yatangije.

Leta y’u Bufaransa yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Stéphane Séjourné, mu gikorwa cyo Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda. Prof Duclert yasobanuye ko kutaza i Kigali kwa Macron kwatewe n’uko uwo munsi yayoboraga igikorwa cyo kwibuka amateka y’igihugu cyabo mu ntambara y’Isi.

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ntacyo yarenza ku byo yavugiye i Kigali mu 2021, gusa ayo magambo atandukanye n'ayari yitezwe
Prof Duclert yasobanuye ko iri kosa ryakozwe n'abashinzwe itumanaho mu biro by'Umukuru w'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .