00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Twagirayezu yatabarije abanyeshuri bajya kwimenyereza umwuga bagataha amara masa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 29 March 2024 saa 09:54
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yagaragaje ko ibigo bitanga imenyerezamwuga ku banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda biramutse bibahaye urubuga bagakora ibijyanye n’ubumenyi bafite, byagira uruhare mu guteza imbere impande zombi.

Yabigarutseho mu biganiro byahuje ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, (UR) n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye kuri uyu wa 28 Werurwe 2024, biga ku ishusho ya Kaminuza yifuzwa mu bihe bizaza.

Namarinzi Florence wasoje amasomo muri UR mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, yagaragaje ko mu gihe cy’imyenyerezamwuga cyane cyane mu nganda usanga nta cyo ababakira babafasha kuko hari n’aho bagera bakabatuma gutunganya impapuro mu bubiko cyangwa gutwara icyayi, nyamara biga amasomo asaba gushyira mu bikorwa ibyo biga bakoresheje imashini zihariye.

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond, yavuze ko hari ibigo bimwe byagaragaje ko byakwemerera abanyeshuri gukoresha ibikoresho byabo mu gihe byaba byishyuriwe ubwishingizi.

Yagaragaje ko hari ibigo bamaze kwemeranya guha imenyerezamwuga rigamije gutanga ibisubizo ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bagera kuri 4200.

Ati “Bemeye kubajyana mu nganda zabo, gusa bamwe mu bakoresha twavugishije bagarutse ku bwishingizi bw’ibikoresho byabo. Wenda twakwishyura ubwo bwishingizi ariko mukemerera abanyeshuri bacu gushyira mu ngiro ibyo biga.”

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yatangaje ko abatanga imenyerezamwuga bakwiye kureba aba banyeshuri nk’igisubizo kizazamura umusaruro w’ibigo byabo, aho kubabonamo umuzigo bagiye gutura ahantu.

Ati “Mudufashe kumenya uko twavugurura uburyo imenyerezamwuga rikorwa. Rimwe na rimwe tujya dushaka kubifata nk’aho ari impuhwe tugiriye aba bana, tukibwira ngo baje ntacyo bazi, bazanyangiriza ibikoresho, ndakeka ko ari na ho haturuka ibyo kuvuga ngo ninakira abanyeshuri bawe uzishyura ubwishingizi bw’ibikoresho byanjye.”

“Ndababwira ko aba banyeshuri bafite ibyo bazi, na we ubakiriye urashaka ko bagira ubumenyi bunguka, urashaka ko bagira umusanzu baguha mu iterambere ry’ikigo cyawe. Bakwiye guhabwa inshingano zihuye n’ubushobozi bwabo tukabafasha kuzamukira mu bigo byacu, tukareka kubabonamo ikibazo tugiye gukemura, ahubwo nk’abantu bagiye gutanga umusaruro.”

Yagaragaje ko mu gihe bahabwa umwanya byazatuma babona ko badakeneye kubakoresha nk’abimenyerea ahubwo bakagera n’igihe cyo kubaha akazi.

Ubuyobozi bwa UR bugaragaza ko 25% by’abanyeshuri bahasoreza amasomo babona akazi nibura mu mezi atandatu bahavuye.

Abanyeshuri batsinze neza mu mwaka wa 2022/2023 bamwe bahise bahabwa akazi gahoraho mu bigo bitandukanye, abandi bahabwa imenyerezamwuga ryishyurwa.

Mu 2023, abanyeshuri 8321 ni bo basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda. Abagera kuri 221 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza, 7435 bahabwa iz’icya kabiri, 627 bahabwa impamyabushobozi z’igihe gito (post postgraduate) mu gihe abagera kuri 38 bahawe impamyabumenyi z’ikirenga, PhD.

Abanyeshuri batsinze neza bahawe mudasobwa banemererwa akazi n'imenyerezamwuga mu bigo bitandukanye
Minisitiri Twagirayezu yavuze ko ibigo bitanga imenyerezamwuga bikwiye kubonamo abanyeshuri ibisubizo
Hari abatanze imenyerezamwuga batunguwe no kubona abanyeshuri barusha ubumenyi abakozi babo biyemeza kuzabaha akazi
Ibiganiro byibanze ku ruhare rwa buri wese mu kuzamura urwego rwa UR
Dr. Ndikumana Raymond yavuze ko hari ibigo bisaba ko babyishyura kugira ngo abanyeshuri bemererwe gukora ku mashini
Abayobozi b'ibigo bitandukanye bari bitabiriye ibi biganiro
UR n'abafatanyabikorwa bayo biyemeje gufatanya mu kubaka kaminuza itanga ibisubizo ku muryango nyarwanda

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .