00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myaka itanu habonetse imibiri isaga ibihumbi 125 y’abishwe muri Jenoside

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 April 2024 saa 11:01
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA, Ahishakiye Naphtal yagaragaje ko mu myaka itanu ishize hamaze kuboneka imibiri irenga ibihumbi 125 y’abishwe muri Jenoside.

Ahishakiye yagaragaje ko hakiboneka imibiri hirya no hino mu gihugu y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 30 ihagaritswe ariko haracyari itaraboneka.

Ati “Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, hari imibiri yagaragaraga Leta yashyizemo imbaraga irashyingurwa ariko hari itarabonetse. Kuva icyo gihe yaba mu bihe byo kwibuka no mu bihe bisanzwe abantu bakomeje kugenda basaba abaturanyi babo gutanga amakuru y’ahari ababo ariko bigenda biguru ntege.”

“Kugeza uyu munsi hari imibiri myinshi itaraboneka, hari abantu benshi bakivuga ko batarabona imibiri y’abacu ngo tuyishyingure. Ni ikintu gikomeye kuko nko mu myaka itanu gusa ishize hamaze kuboneka imibiri y’abantu barenga ibihumbi 125.”

Yagaragaje ko ahazwi nka Gahoromani hakuwe imibiri y’abantu bagera mu bihumbi 90 n’ahandi mu tundi turere hagiye haboneka imibiri myinshi yari itarashyingurwa mu cyubahiro.

Ati “Ibyo bigaragaza uburemere bw’ikibazo gihari ariko icyo dushima ni uko nubwo twatangiriye kure hari intambwe igenda iterwa. Imbaraga zashyizwe mu kwigisha abaturage ntabwo zapfuye ubusa kuko n’iyo yagiye iboneka hari amakuru yabaga yatanzwe n’abaturage cyangwa indi ikaboneka ahagiye gukorwa ibikorwaremezo.”

Yagaragaje ko abaturage bazakomeza kwigishwa no gusabwa gutanga amakuru ku bayafite mu rwego rwo kugaragaza ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batarashyingurwa mu cyubahiro.

Yagaragaje ko urwo rugamba rukwiye gukomeza ariko kandi amadini n’amatorero akarujyamo mu mikorere yayo ya buri munsi mu kwibukiranya ku bakirisitu babo impamvu zo kuba bagaragaza amakuru nk’ayo nk’abakirisitu.

Ahishakiye yavuze ko mu mibiri yagiye iboneka hatanzwe amakuru n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko rukwiye gukomeza kwigishwa no kwegerwa.

Umuyobozi Ushinzwe gukumira ibyaha mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Ntirenganya Jean Claude yagaragaje ko hamaze guterwa intambwe mu myumvire bituma bashobora gutanga amakuru y’ahari imibiri.

Ntirenganya yasabye ko abafite amakuru ku hashyizwe abantu bishwe muri Jenoside bayatanga kuko iyo bimenyekanye barakomeje kubihishira nabo bashobora gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje ko kuba amakuru y’ahantu hari imibiri y’abazize Jenoside ahishwa bishimangira ko ari igikorwa abagikoze bashakaga.

Umuturage wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, ahahaherutse kubonwa imibiri irenga ibihumbi bibiri, yagaragaje ko benshi bagihishira amakuru banga ko bakurikiranwa.

Yagaragaje ko benshi nubwo bavuga ko bireze ariko batabikoze mu buryo bwuzuye kuko usanga badatanga amakuru ajyanye n’ahashyizwe imibiri y’abo bishe muri Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal yagaragaje ko mu myaka itanu ishize habonetse imibiri irenga ibihumbi 125

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .