00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Imibiri 300 y’abishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 16 April 2024 saa 09:29
Yasuwe :

Imibiri 300 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi irimo 292 yimuwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bukiro rwo mu Karere ka Karongi, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange.

Ni igikorwa cyahuriranye no kwibuka imbaga y’Abatutsi yiciwe urw’agashinyaguro muri Kiliziya Gatolika ya Nyange bigizwemo uruhare na Seromba Athanase wari Padiri mukuru kuri iyo kiliziya.

Abakuze batuye ku musozi wa Nyange bavuga ko Jenoside yatangiye kugeragezwa mu 1959, yongera kugeragezwa no mu 1973.

Kiliziya ya Nyange iherereye mu yahoze ari Komine Kivumvu, Superefegitura ya Birambo, Perefegitura ya Kibuye, yiciwemo Abatutsi barenga 2000.

Tariki 15 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye muri iyi kiliziya batangiye kwicwa hakoreshejwe amasasu, Interahamwe zibona ibyo bidahagije zigira igitekerezo cyo kuyisenya Abatutsi bagapfiramo.

Babanje gukoresha urutambi birananirana, bagerageza kuyitwika bakoresheje lisansi birananirana, bituma bajya kuzana imashini yakoraga umuhanda Gitarama-Kibuye ihirika inkuta zayo zigwa ku batutsi bari bayihungiyemo.

Mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guhuza inzibutso, ni muri urwo rwego imibiri yari mu rwibutso rwa Bukiro yimuriwe mu rwibutso rwa Nyange.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi barenga 2800 biciwe mu Kiliziya ya Nyange no mu nkengero zayo no gushyingura mu cyubahiro imibiri yimuwe mu rwibutso rwa Bukiro no mu mirenge ya Nyange na Ndaro cyitabiriwe n’abayobozi barimo abagize Inteko ishinga amategeko na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi barenga 7858.

Imibiri 300 yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange
Urwibutso rwa Nyange rushyinguyemo abarenga 7800

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .