00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta pfunwe ryo gutwara moto ari umugore: Nsanzingoma yahishuye uko kwitinyuka byamufunguriye amarembo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 March 2024 saa 11:04
Yasuwe :

Marie Jose Nsanzingoma w’imyaka 30 y’amavuko, ni umugore w’abana babiri uvuka mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uyu mugore n’umwe mu bagore b’icyitegererezo ndetse ugaragaza ko abagore bashoboye kuko atunzwe n’umwuga wo gutwara bagenzi kuri moto mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Mu kiganiro na IGIHE, Nsanzingoma yavuze ko yageze i Kigali bwa mbere mu 2013, nyuma y’umwaka atangira gutwara abagenzi kuri moto.

Gutwara moto si umwuga ukunze kwitabirwa n’abagore cyane ariko Nsanzingoma avuga ko yabyinjiyemo nyuma y’uko umugabo we amutanye umwana.

Yagize ati “ Nakuze nkunda gutwara moto nyuma nkisoza amashuri nibwo natangiye kubyifuza. Nabwo byatewe n’umuntu nasabye lift wari utwaye imodoka arayinyima, nkubita agatoki ku kandi mpita ntangira kwiga igare ndarimenya nyuma niga moto nza kubona uruhushya rwo gutwara.”

Yavuze nta pfunwe aterwa no gukora ubumotari ndetse hari byinshi uyu mwuga umazekumugezaho.

Ati “ Ikimotari kimaze kungeza kuri byinshi kuko nishyura inzu y’ibihumbi 40 Frw, umwana wanjye w’imyaka icyenda kandi ku munsi simbura bitanu nizigamira. Mbere moto ntabwo yari iyanjye ariko nyuma naje kuyipatana none yamaze kuba iyanjye.”

Nubwo abagore bakomeje kwitinyuka bakinjira mu mirimo myinshi yafatwaga nk’iy’abagabo, Nsanzingoma avuga ko hakiri abantu bafite imyumvire mibi cyane cyane ku bagore bakora ubumotari.

Ati “Hari abambona ukabona birabatangaje ndetse biranabashimishije kuba umugore atwaye moto bagahita baza nkaba ari njye ubatwara, hari n’abandi bavuga ngo uriya ntiyantwara habe na gato gusa bakunda kubivuga ntari kubumva.”

Uyu mugore avuga ko afite intego yo kuzubaka inzu ye akava mu bukode no kuzakora koperative yigisha abakobwa gutwara moto, kugira ngo batinyuke uyu mwuga.

Nsanzingoma ashishikariza abakobwa n’abagore kudasuzugura umwuga uwo ariwo wose no gukura amaboko mu mifuka bagakora.

Uyu mugore w'abana babiri Nsanzingoma ntaterwa ipfunwe no gutwara abagenzi kuri moto
Uyu mugore agira inama bagenzi be yo kwitinyuka bagakura amaboko mu mufuka
Akazi k'ubumotari amaze kugakuramo moto ye ndetse afite intego yo kwiyubakira inzu akava mu bukode

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .