Ibi byabereye mu Mudugudu w’Akabacura mu Kagari ka Raranzige, ahagana saa munani z’ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024.
Amakuru agera kuri IGIHE, avuga ko iyo mvura nyinshi yaguye nijoro yaba ari yo yatumye uyu mukingo ugwira iyo nzu, abana batatu barimo uw’imyaka 19, uwa 16 n’uwa 13 bagahita bahasiga ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, Muhoza Josephine, yemereye IGIHE iby’ayo makuru avuga ko byabaye ahagana saa munani n’igice z’ijoro.
Ati “Urebye byatewe n’imvura. Ni umukingo wamanutse ugwa ku gikuta kirabagwira aho bari baryamye kuko inzu yo ntiyahirimye ahubwo hahirimye urwo rukuta rwagwiriwe n’umugina.”
Yongeyeho ko imibiri ya banyakwigendera yahise ijyanwa ku BItaro bya Munini.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye IGIHE, ko iyi nzu yagwiriwe n’umukingo ari iy’uwitwa Mukaboyi Athanasie w’imyaka 73.
Ati “Urukuta rwagwiriye aho abana batatu bararaga uko ari batatu bakuwemo bapfuye.”
Yongeyeho ko abantu babiri ari bo babashije gukurwamo ari bazima barimo umukecuru n’undi mwana abararaga mu kindi cyumba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!