00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaburiye uzashoza intambara ku Rwanda (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 April 2024 saa 02:45
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko uzibeshya agashoza intambara ku Rwanda byanze bikunze azabyicuza, kuko u Rwanda rw’uyu munsi rutandukanye n’urwa kera mu kwirinda no guha agaciro umutekano warwo.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, ubwo yinjizaga mu ngabo z’u Rwanda (RDF) abasirikare bo ku rwego rwa ofisiye 624.

Aba basirikare bashya bahawe ipeti rya ’Sous Lieutenant’ nyuma yo gusoza amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Perezida Kagame yabwiye abasirikare bashya kwanga uwasuzugura cyangwa ngo abagaraguze agati, avuga ko uzibeshya akabikora akwiriye guhabwa isomo ku buryo azicuza impamvu yabikoze.

Kurikira ijambo rya Perezida Kagame ubwo yinjigaza abasirikare bashya muri RDF


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .