00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Pologne yasuye ubutaka butagatifu i Kibeho

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 8 February 2024 saa 03:23
Yasuwe :

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, uri kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda yasuye ubutaka butagatifu i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Perezida Andrzej Duda yasuye Kibeho yamenyekanye cyane kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya, kuri uyu wa Kane tariki, 8 Gashyantare mu 2024.

Yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ubu butaka Butagatifu bubarizwamo, Dr. Murwanashyaka Emmanuel.

Yanakiriwe kandi n’abayobozi muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda barimo Antoine Cardinal Kambanda na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin.

Kibeho yasuwe na Perezida Andrzej Duda ni kamwe mu duce tuzwi cyane ku Isi muri Kiliziya Gatolika bitewe n’amabonerwa ya Bikira Mariya bareye muri aka gace.

Tariki ya 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho.

Nyuma y’umwaka umwe, Bikira Mariya yongeye kubonekera uwitwa Mukamazimpaka Anathalie, nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire na bo bigaga kuri iryo shuri. Ibi bituma buri mwaka ubu butaka bwakira ababarirwa mu bihumbi bahakorera Ingendo nyobokamana.

Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, Padiri Harerimana François aherutse kubwira IGIHE ko Perezida Andrzej Duda ariwe Mukuru w’Igihugu wa mbere usuye aka gace, ibintu yemeza ko bizarushaho kuzamura izina ry’aka gace.

Ku wa Kabiri tariki 6 Mutarama, nibwo Perezida Andrzej Duda n’umugore we batangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ndetse bagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Ni uruzinduko kandi rwaranzwe n’igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Ayashyizweho umukono ni ajyanye n’ikoranabuhanga ritangiza, kurengera ibidukikije, ubumenyi bw’Isi n’ingufu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .