00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutaremara yagaragaje inkomoko y’icyizere cyo kubaka u Rwanda rwari rwarashwanyaguritse

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 March 2024 saa 08:18
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yagaragaje ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi hari hari icyizero cyo kuzongera kubaka igihugu nubwo cyari cyarashwanyutse bikomeye.

Yabigarutseho mu kiganiro yatambukije kuri X, aho yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cyari cyarasenyutse mu ngeri zose ku buryo ku cyubaka byasabye guhera ku busa.

Tariki ya 4 Nyakanga 1994 nibwo Ingabo za RPA zabashije guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi nyuma y’iminsi hishwe abarenga miliyoni imwe.

Guhagarika Jenoside ntibyari bihagije gusa kuko igihugu cyari cyasenyutse mu ngeri.

Uretse abishwe, ibikorwaremezo byari byarangijwe n’urugamba ibindi bigasahurwa n’abagize uruhare muri Jenoside.

Tito Rutaremara yagaragaje byasabye guhera ku busa kuko byinshi byari byarangijwe bikomeye ndetse nta buzima bwari buhari.

Ashimangira ko bari bifitiye icyizere bitewe n’ibyo bari baragiye banyuramo na mbere yo guhagarika Jenoside.

Ati “Cyari ikintu kinini cyane kitubayeho, ariko n’ubundi twari twaranyuze muri ibyo bintu ubwacu nubwo twabaga turi bake tutari igihugu cyose. Twagiye tunyura muri byinshi tukagenda tubyikuramo.”

Yakomeje ati “Twarubakaga ariko ntitwari tuzi ko tuzabitangirira ku busa, twumvaga ko hari ibyo tuzatangiriraho, ariko aha twahereye ku busa. Ibyo twari twarakoze byose byaba ingabo zacu, abakada ba RPF cyangwa umunyamuryango wose bagendaga bitanga, bagatanga ibyabo, byaduhaga icyizere ko iki gihugu tuzacyubaka.”

Yagaragaje ko nubwo babonaga ko bizatwara imyaka myinshi kongera kubaka u Rwanda ariko babonaga ko bishoboka.

Ati “Twaravugaga duti wenda bizadutwara igihe kinini ariko iki gihugu tuzacyubaka. Wenda icya mbere hari icyiciro kimwe twari turangije, twari twarihaye cyo gukuraho icyo gitugu, noneho umaze kugikuraho ugatangira kugenda ubohora ingoyi zihari zirimo ubujiji, ubukungu n’ibindi.”

Yagaragaje ko nubwo hari hatewe intambwe ikomeye byasabaga guhera munsi y’ubusa, ibyatumye barushaho kugira imbaraga zo gukora.

Rutaremara kandi yagaragaje ko ikindi cyabahaye imbaraga ari intego bari barihaye yo guha igihugu umutekano no kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.

Ati “Ni byiza kubwubaka byarageze hasi, byatumye twumva ko iyo ugeze ku kintu ugasanga cyarashwanyagurutse cyane kandi wumva ko ugomba kugikora, bituma ugira umutima wo gukora cyane kugira ubigereho.”

Yahishuye ko iyo gufata igihugu biza gutangirana no ku kiyobora kuri Perezida Paul Kagame kwiyubaka biba byarihuse cyane kuko umuvuduko w’iterambere ryatangiye kugaragara nyuma ya 2000 aho atangiriye kukiyobora.

Impuguke mu bya Politiki, Dr Ismael Buchanan, yagaragaje ko kuba bivugwa ko byatangiriye ku busa mu kubaka igihugu atari amakabyankuru ahubwo bishingiye ku kuba nta buzima bwari buhari kandi nta n’ikintu cyari gihari cyo guherwaho.

Dr Buchanan yavuze ko kubaka iki gihugu atari amahirwe yagwiririye u Rwanda kandi nta tombora yabayeho byasabye kubiharanira.

Tito Rutaremara yagaragaje inkomoko y'icyizere cyo kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .