Bitandukanye n’ibihe bishize, aya majonjora yemerewe kuzitabirwa n’abantu bose abagabo n’abagore, ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024 kuri Onomo Hotel.
Mu Ukwakira 2023, ni bwo Slim n’ Fit yatangiye kwakira abagabo nyuma y’aho bagaragaje ko umubyibuho ukabije utari mu bagore gusa ndetse ko nabo bifuza ubuzima bwiza bubafasha gukorera imiryango ya bo.
Abagera kuri 20 bazatoranywa bazafashwa gukora siporo, bazigishwa gutunganya no gufata indyo yuzuye mu gihe cy’amezi ane byose ku buntu.
Nyuma y’icyo gihe, abazahiga abandi mu kugabanya ibiro byinshi, bazahembwa ibihembo bitandukanye birimo kwishyurirwa ‘gym’ mu gihe cy’umwaka muri WAKA Fitness, televiziyo, firigo n’ibindi.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bwagaragaje ko umubyibuho ukabije wiganje mu bagore cyane, aho abafite ibiro byinshi biyongereye bava kuri 19% mu 2013 bagera kuri 26% mu 2022. Ni mu gihe abagabo, bavuye ku 9% bagera kuri 11.5% muri icyo gihe.
Ibikorwa bitandukanye bya Slim n’ Fit binyura kuri Televiziyo Rwanda buri wa Gatandatu saa 17:30. Ni mu gihe abifuza kwifatanya na yo, bagana ibiro byayo biherereye mu mujyi hafi yo kwa Makuza muri Waka, mu igorofa rya gatanu cyangwa bagahamagara 0788303839/0798974848.
AD: Exciting news, fitness fanatics! Season 6 of @Slimnfitrwanda is on the horizon, Who's in for the challenge? Register now!#slimnfitRwanda#FitnessJourney#HealthyLiving pic.twitter.com/lXjY137b8E
— IGIHE (@IGIHE) February 7, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!