00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twageze kuri byinshi dufatanyije - Perezida Kagame yashimye umubano wa Pologne n’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 February 2024 saa 01:39
Yasuwe :

Perezida Kagame yashimye umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Pologne, avuga ko iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi, cyafashije u Rwanda mu ngeri zitandukanye, atanga urugero ku burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutabona i Kibeho.

Ni ibyo Umukuru w’Igihugu yagarutseho ubwo we na mugenzi we wa Pologne Andrzej Duda uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, baganiraga n’itangazamakuru.

Ni nyuma y’ibiganiro byihariye byabereye mu muhezo aba bakuru b’ibihugu byombi bagiranye, byakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ubufatanye mu by’ubukungu.

Hanasinywe kandi amasezerano mu ngeri zirimo ibijyanye n’ikoranabuhanga ritangiza, kurengera ibidukikije, ubumenyi bw’Isi n’ingufu.

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye mu ngeri z’uburezi, bwatanze umusaruro aho abanyeshuri benshi bo mu Rwanda biga muri Kaminuza zo muri Pologne uyu munsi.

Ati “Biri gutanga umusaruro mu guhindura ubuzima bwa benshi.”

Yavuze ko amasezerano yasinywe, afasha igihugu kurushaho kwiyubaka no guhangana n’ibibazo bibangamiye Isi muri iki gihe.

Ati “Twageze kuri byinshi dufatanyije.”

Perezida Kagame na mugenzi we Duda ubwo basohokaga mu cyumba nyuma y'ibiganiro bagiranye mu muhezo

Perezida Duda yavuze igihugu cye kiri gushaka umufatanyabikorwa wa nyawe muri Afurika, by’umwihariko abo gisangiye nabo indangagaciro.

Ati “Uru ruzinduko ni ingirakamaro kuri njye.”

Yavuze ko igihugu cye ari icy’abantu b’abakozi, kandi ko uko gukora cyane ari nabyo biranga Abanyarwanda. Yagarutse ku buryo igihugu cye cyabonye amahoro nyuma y’aho abaturage benshi bishwe.

Ati “ Uyu munsi twumva neza icyo amahoro arambye avuze […] turashaka kubaka ubukungu bwacu, buzira amakimbirane.”

Yavuze ko mu Rwanda ari igihugu cy’abantu bashaka “kubaka ubukungu bwabo mu mahoro […] ni nayo mpamvu nemera ntashidikanya ko twakubaka umubano uhamye.”

Yashishikarije abakiri bato bashaka kwiga ibijyanye na gisirikare kujya kwiga muri Pologne. Yavuze ko hari ibigo by’ubucuruzi byo muri Pologne biri mu Rwanda nk’ibiri mu ngeri z’ikoranabuhanga, ndetse ko yizeye ko mu gihe cya vuba ubwo bufatanye buziyongera.

Mu byo yaganiriye na Perezida Kagame, yavuze ko harimo n’ibijyanye n’umutekano ku bihugu byombi. Yagarutse ku biri kuba mu nkengero z’igihugu cye, ahabera intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Yavuze ko byatumye mu myaka mike ishize, igihugu cye cyakira impunzi nyinshi zibarizwa muri za miliyoni z’Abanya-Ukraine.

Ati “ Dufasha Ukraine kandi tuzakomeza kuyifasha. U Rwanda nirukenera ubufasha narwo tuzaruha ubufasha.”

Perezida Duda yavuze ko mu mateka y’igihugu cye, harimo amateka mabi, nubwo ku gihugu cye amaze igihe kinini mu gihe ku Banyarwanda, amateka ashariye amaze igihe gito.

Yavuze ko sosiyete z’ibihugu byombi, zihuriye ku kuba zifitemo umuhate wo gukora cyane kugira ngo zigere ku iterambere.

Ati “Wabibona ku mihanda ya Kigali, wabibona, birivugira […] hari abashoramari bo muri Pologne babona u Rwanda nk’igihugu bakoreramo ibikorwa byabo.”

Abakuru b'ibihugu byombi bashimangiye ko amateka ashaririye byanyuzemo, yibutsa ko bikwiriye guhora byiteguye guhangana n'icyabisubiza habi

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza, kirengera ibidukikije ku buryo cyakwishimirwa na ba mukerarugendo bo muri Pologne. Ni ibintu avuga ko ari impano y’Imana.

Duda yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyihariye, ndetse ko abishingira ku kuba yarasuye ibihugu byinshi bya Afurika akabona itandukaniro rikomeye ari naho yahereye avuga ko ari umuhamya w’itandukaniro u Rwanda rufite n’ibindi.

Ati “Ni yo mpamvu nshishikariza abaturage bo mu gihugu cyanjye, kuza gukorera mu Rwanda”.

Mu bibazo Perezida Kagame yabajijwe, harimo ikijyanye n’uko abanyarwanda bumva intambara u Burusiya bwashoje muri Ukraine. Mu gusubiza, yavuze ko Isi isigaye yarabaye nto, ku buryo ibintu byabereye mu bilometero ibihumbi, bigira ingaruka kuri benshi.

Ati “ Ibibera mu Burusiya…ibibera mu bilometero ibihumbi uvuye hano, bitugiraho ingaruka.”

Yakomeje agira ati “Twiga amasomo uko iminsi igenda n’ibigenda biba. Hano mu Rwanda, abaturage muri rusange, bakurikira ibiri kuba hariya, kandi bagerwaho n’ingaruka zabyo mu buryo butandukanye.”

Yatanze ingero ku buryo iyi ntambara yateje ikibazo kijyanye n’ibura ry’ibikomoka kuri petelori ku buryo ibiciro byazamutse kandi bikagera no mu Rwanda. Yagarutse no ku ibura ry’ibinyampeke n’ifumbire.

Ati “Byagize ingaruka k’u Rwanda n’umugabane muri rusange [….] ibyo bigaragaza uko abanyarwanda bamenya ibiri kuba [...] Ibyo ubwabyo bisobanura byose. Bitwigisha uburyo Isi ari nto, ibiba hariya, bigira ingaruka ku bantu ba kure.”

Yavuze ko icyo abantu bifuza, ari uko ibiri kuba, byagera ku iherezo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga muri Pologne, Andrzej Szejna na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, basinya amasezerano y'imikoranire hagati y'impande zombi
Amasezerano yasinywe hagati y'impande zombi, agamije gushimangira umubano usanzwe
Perezida Kagame yashimiye Duda wagiriye uruzinduko mu Rwanda n'ubufasha Pologne isanzwe iha u Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda na Pologne, agoye cyane, arimo imbogamizi n’ibyago bikomeye
Perezida Duda yahamagariye abanyarwanda bashaka kwiga amasomo ya gisirikare kujya kwiga mu gihugu cye
Duda yahamagariye abashoramari bo mu gihugu cye, kugana u Rwanda kuko ari igihugu cyiza
Perezida Duda yavuze ko ari umuhamya wa nyawe w'uburyo u Rwanda ari igihugu cyiza kandi cyorohereza abashoramari

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Darcy Igirubuntu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .