00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Mu mujyi wa Rouen hamuritswe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 April 2024 saa 10:11
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura yatangaje ko kuba mu Mujyi wa Rouen mu Ntara ya Normandie hamuritswe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ikimenyetso cyo guha agaciro abishwe .

Yabitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu Mujyi wa Rouen mu Ntara ya Normandie kuwa 13 Mata 2024.

Ni igikorwa cyahuje Abayanyarwanda batuye mu Bufaransa n’inshuti z’u Rwanda ndetse hanafungurwa ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu mujyi.

Amb. François Nkulikiyimfura yatangaje ko kuba muri uyu mujyi hafunguwe Urwibutso rwa Jenoside ari ikimenyetso cy’uko baha agaciro abarenga miliyoni bishwe mu minsi 100 bazira uko baremwe.

Ati “Umujyi wa Rouen binyuze muri uru Rwibutso rwafunguwe, uhaye agaciro igikorwa cyo kwibuka abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Umujyi wa Rouen uradufasha gusohoza inshingano buri muntu ku giti cye; ari yo gufashanya kwibuka.”

“Byongeye kandi, Umujyi wa Rouen, binyuze muri uru Rwibutso, ni ahantu ho gutekereza ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye aha ndetse no mu karere. Uru rwibutso dufunguye ni ikimenyetso cy’ijwi ry’inzirakarengane tugomba kwibuka tukabaha icyubahiro bakwiye.”

Yashimiye abarokotse jenoside ku butwari bagaragaje n’ubudaheranwa byabaranze mu myaka 30 ishize.

Ati “Imbaraga n’ubudaheranwa mwagaragaje kandi ni byo shingiro ry’ubwiyunge igihugu cyacu kimaze kugeraho. Nka Leta y’u Rwanda turabashimira kubw’impano ikomeye, isaba ibikomeye birimo kwemera kubana n’ababahemukiye, mugahitamo kwiyunga kugira ngo twubake igihugu cyacu.”

Yashimangiye ko Urwibutso rwatashywe rushimangira ko abatuye uyu mujyi bashyize imbere ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Uru rwibutso ruragaragaza ko twese hamwe dushyize imbere ukuri, kwibuka no guharanira ubutabera. Ni ikimenyetso cy’uko uyu mujyi uzahora wibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, guharanira ko ibikorwa by’urugomo nka biriya byazongera.”

Yagaragarije abitabiriye iki gikorwa ko bafite inshingano zo guhangana n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira imbere ubworoherane n’ubwumvikane.

Ati “Tugomba kwihatira gukumira imvugo zihembera urwango, izihakana n’izipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagoreka amateka tugomba kubabwiza ukuri uko byaba bikomeye kose.”

Yahamije ko Kwibuka “ni igihamya cy’uko tutazigera twibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, twasobanukiwe neza imizi ya Jenoside kandi ko ari umurage tuzaraga n’ibiraganano bizaza.”

Yasabye abahanga, abashakashatsi, abanyamakuru n’abandi gukomeza gucukumbura no gufasha abantu gukomeza kumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Umusanzu wabo ni ingenzi cyane kubera bimwe mu bikorwa byo kuyobya uburari, abavuga ko habayeho Jenoside ebyiri, abahakana uruhare rwabo n’ibindi.”

Yagaragaje ko kwibuka bisobanuye kwiyemeza ko ibyabaye bitazongera.

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Amb Nkurikiyimfura ashyira indabo ku rwibutso rwari rumaze gufungurwa
Amb Nkurikiyimfura yunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994
Hari abayobozi bo mu Ntara ya Normandie n'abandi batandukanye
Amb Nkurikiyimfura yatangaje ko uru rwibutso rukwiye gutuma uyu mujyi utangira inzira yo guhangana n'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .