Trace Academia ni urubuga rw’ikoranabuhanga rutangirwaho amasomo y’ubumenyingiro ku rubyiruko rwa Afurika kugira ngo rugire ubumenyi bujyanye n’ibyo rwifuza gukora.
Ni mu gihe Trace Rwanda ari ishami ry’ikigo Trace gisanzwe gifite ishoramari mu bijyanye n’itangazamakuru n’imyidagaduro muri Afurika.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze, rigaragaza ko Watrin wagizwe Umuyobozi Mukuru afite ubunararibonye bw’imyaka 15 mu bijyanye n’imari kuko yagize uruhare mu ishingwa ry’Ikigo Kigali International Financial Center (KIFC).
Inshingano ze zizaba zijyanye no guteza imbere ibikorwa bya Trace Academia yagabye amashami mu bice bitandukanye by’Isi haba muri Afurika, u Burayi, Amerika y’Amajyepfo n’ahandi.
Muri Trace Rwanda, Watrin azaba afite inshingano zo guteza imbere ibijyanye n’imyidagaduro n’ubugeni, nka kimwe mu byo Trace yibandaho cyane.
Umuyobozi wa Trace, Olivier Laouchez yatangaje ko bizeye kubakira ku bunararibonye bwa Watrin mu by’imari n’imicungire y’imishinga, mu guteza imbere ibikorwa by’icyo kigo mu Rwanda.
Trace ni ikigo cyashinzwe mu 2003 kigamije guteza imbere umuziki n’umuco nyafurika ndetse no guteza imbere abahanzi nyafurika by’umwihariko urubyiruko.
Trace Academia rwo ni urubuga rutanga ubumenyingiro binyuze kuri Internet, rugafasha urubyiruko kwihugura mu bijyanye no kwihangira imirimo rukoresheje impano zarwo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!