00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wavuze ku cyemezo gisaba koza amapine mbere yo kwinjira muri kaburimbo

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 19 April 2024 saa 09:51
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwihanangirije abatwara imodoka zikora mu bikorwa by’ubwubatsi zitwaye ibitaka, umucanga n’amabuye birenze ibyo zagenewe bikanduza umuhanda ko ari amakosa ahanwa n’amategeko.

Tariki 17 Mata 2024 hasohotse ubutumwa busaba umuntu ku giti cye, abafite ibikorwa by’ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri ku cyubakwa, ibirombe n’ahandi ko bagomba kubanza koza amapine y’imodoka mbere yo kwinjira mu muhanda wa kaburimo.

Ub butumwa bwavugishije benshi ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter bibaza niba umuntu utwaye imodoka avuye ahari umuhanda w’igitaka azajya abanza koza amapine n’imodoka mbere yo kwinjira muri kaburimbo.

Uwiyita Mutwarasibo yagize ati “None muretse kwigiza nkana umuntu azajya ava murugo nagera kuri kaburimbo abanze ahagarare boze imodoka ahubwo nimudukorere imihanda kuko natwe sitwe dukunda gutaha mu byondo.”

Eric Nkunda we yibajije ati “Ubu se umuntu wese uvuye mu muhanda w’igitaka agomba guca mu kinamba? Umuganda dusanzwe tuwukora ariko hari imihanda minini umuganda utagira icyo umara, urugero batanze ni uriya wa Rebero ugera Mageragere.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubinyujije kuri X bwasobanuye ko abagomba kwitwararika ku bikorwa byo kwanduza imihanda ari abatwara imodoka zitwaye amabuye, umucanga n’igitaka byuzuye cyane ku buryo bigenda bimeneka mu muhanda.

Bugira buti “Ubutumwa twatanze bureba cyane cyane imodoka zikora mu bwubatsi zitwara igitaka, imicanga n’ibindi zikarenza ibyo zemerewe gutwara bikagenda bimeneka mu muhanda bikawanduza.”

Umujyi wa Kigali umaze imyaka myinshi uyoboye indi yose ya Afurika ku byerekeye isuku n’umutekano ndetse ni intego ukomeyeho mu rwego rwo gukomeza gukurura ishoramari mvamahanga n’abakerarugendo b’ingeri zitandukanye.

Abatwara ibinyabiziga bapakiye umucanga n'amabuye banduza imihanda baburiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .