00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Kigali yinjiye mu rugamba rwo guteza imbere abagore bihebeye AI

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 29 March 2024 saa 12:34
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali, UoK, bwatangaje ko gufasha abagore n’abakobwa kugaragaza ibyo bakora mu byerekeye urusobe rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga (Internet of Things) n’ubwenge bw’ubukorano bizabafasha kutiheza muri iyi ngeri, maze ibintu bishya bihangwa bikarushaho kwiyongera.

Ikoranabuhanga ririhuta cyane ndetse mu gihe gito ryamaze kwiganza mu bikorwa bifitanye isano n’imibereho ya muntu, gusa haracyari ikibazo cy’abagore bake bitabira ibikorwa bifitanye isano n’ikoranabuhanga.

Ishuri ry’Ikoranabuhanga (School of Computing & Information Technology) muri Kaminuza ya Kigali (UoK), ryahuje abagore bamaze gutinyuka kwinjira mu gukoresha ubwenge bw’ubukorano, AI n’urusobe rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga, IoT, kuri uyu wa 26 Werurwe 2024.

UKo guhura kwari kugamije kubongerera ubushobozi.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’Ikoranabuhanga muri UoK, Dr. Musoni Wilson, yatangaje ko iki gikorwa cyari kigamije guha urubuga abagore bari mu bikorwa by’ikoranabuhanga, kugira ngo bashobore kugira ibyo bungukira ku bigo by’abafatanyabikorwa bikora ibyerekeye AI na IoT.

Yanavuze ko ibikorwa nk’ibi biba biri mu mugambi wo kureshya n’abandi bakobwa kugira ngo bakangukire kwinjira mu bikorwa bigeza ku mpinduka nziza.

Ati “Binyuze mu kuzamura ijwi n’uruhare rw’abagore bari mu bikorwa by’ikoranabuhanga, bizafasha gusembura ihangwa ry’ibintu bishya, habeho ubumenyi butandukanye n’imikorere idaheza.”

Umuyobozi wungirije wa UoK ushinzwe amasomo, Prof. Ogechi Adeola, yagaragaje ko imishinga abo banyeshuri bagaragaje yerekana impano n’ubumenyi bafite, ndetse ko ari ngombwa kubinjiza mu ruhando rw’abakora ikoranabuhanga bagafatanya guteza imbere iby’ubwenge bw’ubukorano.

Uretse kugaragaza imishinga y’aba bagore, banagize umwanya wo kuganira n’abantu bafite ubunararibonye mu by’ikoranabuhanga babungura ibitekerezo bigamije kubafasha kuzamura urwego rw’ibyo bakora.

Amatsinda atandukanye yakoze imishinga yerekeye ikoranabuhanga
Ibiganiro byibanze ku buryo ibigo by'ikoranabuhanga byafasha aba bakobwa kuzamura ubushobozi bwo guhanga ibishya mu ikoranabuhanga
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’Ikoranabuhanga muri UoK, Dr. Musoni Wilson yatangaje ko iki gikorwa cyari kigamije guha urubuga abagore bari mu bikorwa by’ikoranabuhanga
Umuyobozi wungirije wa UoK ushinzwe amasomo, Prof. Ogechi Adeola
Abanyeshuri bo muri UoK bagaragaje ubumenyi mu byerekeye ubwenge bw'ubukorano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .