00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo muri Kigali yafunzwe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 17 January 2021 saa 06:30
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yafunze amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali, abanyeshuri bakaba bashishikarizwa kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu itangazo Mineduc yashyize hanze kuri iki Cyumweru yavuze ko iki cyemezo kireba amashuri ya Leta n’ayigenga kandi kikazatangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

Ni icyemezo Minisiteri y’Uburezi ivuga ko yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Uyu mwanzuro ukaba wafashwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.

Mu itangazo ryayo yagize iti “Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu Mujyi wa Kigali bazaguma mu bigo byabo, bakomeze guhabwa serivisi z’ingenzi.”

Yavuze ko kandi “amashuri yose atabarizwa mu Mujyi wa Kigali azakomeza kwiga uko bisanzwe, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Ibi byemezo bishya bizavugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hamaze kugenzurwa uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze.

Minisiteri y’Uburezi yafashe iki cyemezo mu gihe mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n’itangazamakuru ku wa 7 Mutarama yari yatangaje ko amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza azafungura ku wa 18 Mutarama 2021 kubera ko ariyo yari asigaye atarakomorerwa.

Yagize ati "Abana bo mu mashuri y’incuke kuva mu wa mbere itariki yo gutangira ni ku wa 18 Mutarama, ababyeyi n’abanyeshuri bakaba batangira kwitegura kugira ngo iyo tariki bazajye ku ishuri, abo ni abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’icyiciro cya mbere cy’abanza, ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu.’’

Icyo gihe Minisitiri Dr Uwamariya yari yateguje ko umwanzuro uzarushaho gusesengurwa bijyanye n’uko COVID-19 izaba ihagaze ndetse n’inama bazahabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Amashuri yo muri Kigali yongeye gufungwa nyuma y’igihe kitageze ku mezi atatu yari amaze akomorewe kimwe n’andi yose yo mu gihugu.

Nyuma y’amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

Icyorezo cya COVID-19 kiragenda kirushaho gufata indi ntera mu Rwanda cyane cyane muri Kigali, aho imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa Mbere tariki 11 kugeza ku wa 16 Mutarama 2021 muri uyu mujyi gusa hapfuye abantu 17, handura abandi 680.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .