00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yatangaje iby’ingenzi uruzinduko rwa Perezida Suluhu mu Rwanda rwabasigiye

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 7 August 2021 saa 08:01
Yasuwe :

Nyuma y’uruzinduko Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru, abayobozi muri iki gihugu batangaje ko hari amasomo y’ingenzi barwigiyeho mu nzego zitandukanye.

Perezida Samia yasuye u Rwanda ku wa Mbere tariki ya 2 Kanama mu ruzinduko rwari rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ku munsi wa nyuma warwo yasuye icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali aho we na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame basuye uruganda rwa Volkswagen n’urwa Mara Phones zombi zikorera muri aka gace.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Liberata Mulamula, yabwiye abanyamakuru ku wa Kane ko hari amasomo y’ingenzi bakuye muri uru ruzinduko arimo ashingiye ku iterambere ry’ibikorwaremezo no gushyiraho uburyo bwo koroshya ishoramari no kuzamura ubukungu.

Mu nkuru ya The Citizen, Mulamula yavuze ko babonye uko inganda ziri mu Rwanda zifasha mu bukungu aho nibura 40% by’umusaruro w’ibyo zikora byoherezwa mu mahanga.

Yavuze ko kuzamura urwego rw’inganda byafasha gukurura abashoramari mu gihugu cyabo nk’uko bigaragara ko hari abashoramari benshi bakorera mu Rwanda.

Kuva mu 2016, imibare ya RDB igaragaza ko ishoramari rikomoka muri Tanzania ryinjiye mu Rwanda rifite agaciro kagera kuri miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika.

Mulamula yagize “Twatunganyije igice cyahariwe inganda iwacu kuva mu myaka yashize ariko ikigaragara ni uko hari ibikeneye kunozwa.”

Yavuze ko itsinda ryaherekeje Perezida Suluhu ryiboneye uko korohereza ishoramari no gutunganya ibikorwaremezo bikenewe nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi na byo bifasha gukurura abashoramari.

U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bijyanye no korohereza ishoramari nk’uko raporo ya Doing Business 2020 ibigaragaza nyuma y’Ibirwa bya Maurice rukaza ku mwanya wa 38 ku isi.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Tanzania nk’igihugu cya kabiri mu bukungu muri Afurika y’Iburasirazuba ifite amahirwe menshi mu bufatanye n’u Rwanda.

Nyuma yo gusura Uruganda ruteranya imodoka mu Rwanda, Volkswagen, ngo Perezida Suluhu yabonye ko Tanzania ishobora kuba isoko ryazo, asaba abaminisitiri bafite aho bahuriye n’uru rwego kubyigaho.

Mulamula yavuze kandi ko kuba u Rwanda rufite uruganda rukora telefone (Mara Phones) rwafashije mu ihangwa ry’akazi ku bantu benshi biganjemo abagore ari ikintu cy’ingenzi kandi Tanzania ishobora kubyaza umusaruro igatanga ibikoresho by’ibanze bikenerwa n’uru ruganda.

Ati “Tanzania ifite amabuye y’agaciro yakwifashishwa mu gukora telefone na batiri z’imodoka bityo yaba ari amahirwe y’isoko ry’ibyo bikoresho by’ibanze.”

Yavuze kandi ko ibihugu byombi byafatanya mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu aho u Rwanda rwifashisha icyambu cya Dar es Salaam kinyuraho 90% by’ibyo rukura mu mahanga n’ibyo rwoherezayo. Rukaba rwaranasabye gutangira gukoresha icyambu cya Tanga.

Abasesenguzi bagaragaje ko nyuma yo kubona imikorere y’u Rwanda nk’ahantu heza h’ishoramari, Tanzania nk’igihugu na cyo gifite ubukungu bwihagazeho mu karere igomba kuba ku isonga mu gukurura ishoramari ritaziguye.

Umudepite uhagarariye akarere ka Nzega, wahoze ari Minisitiri w’Ubukerarugendo, Hamis Kigwangalla, yavuze ko amategeko ya Tanzania, umuco ndetse na politiki bigira uruhare runini mu kugena icyerekezo cy’igihugu mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Ati “Dukeneye abayobozi bafite intego n’inzara yo kubona Tanzania itera imbere. Ikizadufasha gutera imbere ntabwo ari aho igihugu giherereye cyangwa ibyambu byacu ahubwo ni inzego zihamye mu by’imari no guhuza umuco. Nguko uko tuzakurura abashoramari nka Mara Group."

Muri uru ruzinduko Perezida Suluhu Hassan yari kumwe n’abaminisitiri barimo ushinzwe ibikorwa byo gutwara abantu n’itumanaho; uw’inganda n’ubucuruzi; abayobozi b’ibyambyu bya Tanzania, aba Air Tanzania n’Ikigo gishinzwe ibya Gari ya Moshi.

Kuva akijya ku butegetsi, Perezida Samia Suluhu yagaragaje ko hari byinshi yakwigira ku Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari no kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu cye.

Muri Kamena uyu mwaka ubwo Perezida Suluhu yahuraga n’abashoramari bo muri Tanzania, yavuze ko ashaka gutangiza gahunda yo kumenyekanisha Tanzania ku rwego mpuzamahanga ku buryo iba igicumbi cy’ishoramari.

Suluhu yavuze ko abantu biyemeje gufasha Tanzania kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, kandi ko bitanga umusaruro akurikije aho bigejeje u Rwanda.

Yagize ati “ turashaka ngo mudufashe kugira ngo iyi gahunda ikwirakwizwe ku isi hose, Tanzania imenyekane abashoramari benshi bayimenye natwe tubone amahirwe bagenzi bacu bari kubona hirya no hino ku isi.”

“Ubu buryo muri Afurika u Rwanda nirwo rwabigezeho, twe tugiye kuba aba kabiri. Niyo mpamvu mu Rwanda biturije, ibintu bimeze neza. Nanjye rero ntimuntererane.”

Uruzinduko rwa Suluhu mu Rwanda rwasize hasinywe amasezerano atanu y’ubufatanye agamije kunoza imibanire.

Amasezerano yasinywe arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Perezida Kagame ubwo yahaga ikaze Perezida Suluhu muri Village Urugwiro
Abakuru b'ibihugu byombi baganiriye ku mahirwe y'ubufatanye n'ishoramari
Perezida Suluhu yijeje u Rwanda ubufatanye mu guteza imbere umubano mu nzego zose hagati ya Tanzania n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .