00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe bashobora kwibira muri metero 500! Ubushobozi bw’abakobwa ba RDF bari ku rugamba muri Mozambique

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 August 2021 saa 07:00
Yasuwe :

Aho ibihe bigeze, nta muntu ugishidikanya ku bushobozi bw’Abanyarwandakazi, ntabwo bakiri ba bandi barenzwa ingohe, bashoboye imirimo iyo ariyo yose yakorwa na basaza babo. Mu Ngabo z’u Rwanda, naho ni ko bimeze abakobwa bafite ubushobozi buhagije butuma bakora imirimo kera yabonwaga nk’iy’abagabo.

Urugero ni urw’abari mu Ishami ry’Ingabo zirwanira mu Mazi, bari ku rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique. Barimo abashobora gutwara ubwato bwa gisirikare, abakoresha imbunda nini za karahabutaka, abashobora kwibira mu mazi hasi kure bakarohora umuntu cyangwa se bagakurikiranayo umwanzi n’abandi.

Babiri bari muri ubu butumwa bafite ubwo bushobozi. Bombi nta myaka myinshi bamaze mu gisirikare kuko binjiyemo mu 2017, muri iyo myaka yose bize gukoresha intwaro, gukoresha imbunda nto n’inini, gukanika ubwato ndetse no kubutwara.

Urugero ni urwa Nyiramana Alice, afite ubushobozi bwo kugendera mu mazi hasi ku buryo yahasanga umwanzi amutunguye cyangwa se amukurikiyemo.

Asobanura ko aho yavukiye nta mazi magari ahaba ku buryo byatuma amenya koga, ariko ngo yageze mu gisirikare ashyirwa mu ngabo zirwanira mu mazi, ariga amenya byose.

Ati "Mu mazi ushobora no kumaramo n’isaha, mu mazi hasi ku mucanga, wanakwiturirayo bitewe n’ibikoresho ufite."

Mu bikoresho yifashisha iyo agiye mu mazi hasi, aba yambaye umwambaro umurinda ubukonje ndetse afite n’imashini imwongerera umwuka.

Ati "Amazi magari nayabonye ngeze mu kazi, iwacu nta mazi ahaba, nabikunze ngeze mu kazi. Njye kwisanga muri marine ni igisirikare nyine, nisanze muri marine, ndayikunda cyane noneho amazi mpita nyakunda ku buryo numva najya hasi nkareba ikintu kiriyo icyo aricyo cyose."

Kuri we Inyanja y’Abahinde iroroshye ku buryo ashobora kuyimanukamo hasi akagera mu ntera ya metero 500. Ati "Metero 500 nagerayo...nahagera nkaba nashaka ikiriyo nkakibona nkakizamura."

Atewe ishema no kuba yarizewe, agahabwa inshingano zo kujya kugarura amahoro muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado. Kuri we, ni igisubizo ku bantu bose bumvaga ko abakobwa badashoboye, ko bagomba guhezwa mu mirimo imwe n’imwe.

Ati "Abantu batazi ibya gisirikare baritinya cyane, bakavuga ngo umusirikare w’umukobwa ntabwo ibi n’ibi yabishobora, bakitinya bakumva na bo batajya mu nyanja. Uko bagenda batubona turi kumwe n’abahungu mu kazi nk’aka ni ko bagenda babyumva. Icyo nashishikariza abandi bitinya, ni uko bakwiriye kuza mu kazi nk’aka tugakorera igihugu, icya mbere ni icyizere."

Nyiramana asobanura ko afite ubushobozi bwo gukanika ubwato, kubutwara no gukoresha imbunda. Ati "Buri kimwe nkisangamo".

Mugenzi we witwa Uwizeye Pascasie na we yinjiye mu gisirikare mu 2017 atewe ishema no kuba ari umwe mu biyambajwe mu rugamba rwo kugarura amahoro i Cabo Delgado.

Ati "Nk’umuntu w’umukobwa bimpa ishema, bagenzi banjye na bo nasize nabo bakumva ibyo dukora, bikabashimisha."

Kimwe na mugenzi we, yageze mu gisirikare ahabwa kujya mu ngabo zirwanira mu mazi. Bose bahuriza ku kuba gutwara ubwato no kubukanika bitarigeze bibatwara igihe kinini.

Ati "Njye numvaga nshaka kuba ingabo y’igihugu, haba ku butaka, haba ku mazi, haba mu kirere, numvaga ndi tayari kubikora byose. Ku bw’amahirwe banjyana muri Marine."

Iyo muganira, asobanura ko mbere yo kujya mu bwato ikintu cya mbere abanza gukora ari ukutegura neza, akareba neza niba nta kibazo bufite, ko moteri ikora, abo bari kumwe niba bafite ibikoresho bishobora kubarinda mu gihe habaye nk’umuhengeri. Ntajya agenda kandi adafite imbunda ashobora kwifashisha bibaye ngombwa.

Ati "Igihe maze muri marine kinyemerera kuba naha ubufasha bagenzi banjye turamutse tugize ikibazo mu mazi. Umuntu utekereza ko abakobwa badashoboye, nta kintu na kimwe abahungu bakora tudakora, twese turafatanya kandi imbaraga zose ni zimwe.

"Mbere bumvaga ko nta mukobwa ushoboye, ko yaba ingabo y’igihugu ngo abe yaba urwanira mu mazi cyangwa atware ubwato ariko njyewe uko numva na bagenzi banjye dukorana, byaradushimishije kuko akazi kose tugakorana na basaza bacu, haba gutwara amato, haba kuyakanika, umuhungu n’umukobwa twese turi bamwe."

Mu Ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, hari izirwanira mu mazi ziri ku Cyambu cya Afungi. Zihakora uburinzi amanywa n’ijoro zigenda mu mazi ndetse izindi ziri hafi mu nkengero.

Mu minsi yashize, muri icyo cyambu higeze kuba igitero cy’imitwe y’iterabwoba ku kirwa kikirimo. Izo ngabo ni zo zazirwanyije, bamwe muri abo barwanyi banafatwa ari bazima.

Ubu bwato bwakuwe mu Rwanda bwoherezwa muri Mozambique kugira ngo bufashe izi ngabo mu kazi ziri gukora
Aba bakobwa bafite ubushobozi bwo kurashisha imbunda zikomeye no gutwara ubwato
Mu Ntara ya Cabo Delgado, abakobwa bafatanya na basaza babo mu kazi ka buri munsi ko gucunga umutekano
Uwizeye Pascasie yinjiye mu gisirikare mu 2017, ubu ni umwe mu bahanga mu gukoresha ubwato yaba kubutwara no kubukanika
Nyiramana Alice, afite ubushobozi bwo kugendera mu mazi hasi ku buryo yahasanga umwanzi amutunguye cyangwa se amukurikiyemo
Aba bakobwa batewe ishema n'icyizere bagiriwe n'igihugu bakoherezwa mu kazi muri Mozambique ko kugarura amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .