00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Baregujwe, bamwe barafungwa, babiri gusa nibo basoje manda ebyiri: Iherezo rya manda za ba meya

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 December 2020 saa 05:22
Yasuwe :

Hasigaye amezi abiri gusa ngo hatorwe ba meya bashya b’uturere 27 dufite ubuzima gatozi, nyuma y’uko twahoze ari 30, ariko dutatu twa Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo duheruka kwamburwa ubuzima gatozi, ubu tuyoborwa n’abayobozi nshingabikorwa bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Manda ya ba meya irimo kugera ku musozo yatangiye mu 2016, bazusa ikivi cyabo muri Gashyantare 2021.

Abagize Komite Nyobozi z’uturere batorerwa manda y’imyaka itanu, bashobora kongera kwiyamamaza ariko ntibarenze manda ebyiri zikurikirana. Bivuze ko hari abayobozi benshi twari dufite bataziyamamaza mu mwaka utaha.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iheruka gutangaza ko amatora y’abayobozi b’uturere bashya azatangira tariki ya 6 Gashyantare 2021, akazarangira ku ya 2 Werurwe.

Babiri gusa bujuje imyaka icumi

Muri ba Meya 27 basigaye mu gihugu, babiri nibo babashije gusoza manda ebyiri zikurikirana. Abo ni Habitegeko François uyobora Nyaruguru guhera mu 2011 na Nzamwita Deogratias uyobora Akarere ka Gakenke kuva muri uwo mwaka.

Hari abandi ariko babagwa mu ntege bayoboye manda ya mbere bayitangiriye hagati kuko basimbuye abeguye, batangira n’iya kabiri none bayigejeje ku musozo.

Abo ni Nambaje Aphrodis uyobora Akarere ka Ngoma kuva muri Gicurasi 2012 (yasimbuye Niyotwagira François weguye), Muzungu Gerald uyobora Akarere ka Kirehe kuva mu Ukuboza 2014 (yasimbuye Murayire Protais weguye) na Gasana Richard uyobora Akarere ka Gatsibo kuva muri Werurwe 2015.

Abayoboye igihe gito kurusha abandi

Mu bayobozi uko ari 27, uyoboye igihe gito kurusha abandi ni Tuyizere Thaddée uyobora by’agateganyo Akarere ka Kamonyi.

Uyu asanzwe yari Visi Meya ushinzwe ubukungu, yasimbuye Kayitesi Alice wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo muri Nyakanga 2020, ntihatorwa umuyobozi mushya bitewe n’igihe gisigaye ngo manda irangire.

Harimo abandi bayoboye umwaka umwe barimo Uwanyirigira Chantal uyobora Burera kuva mu Ukuboza 2019, Mukarutesi Vestine uyobora Karongi kuva mu Ugushyingo 2019 kimwe na Mukamasabo Appolonie uyobora Nyamasheke.

Mu bari hafi aho kandi harimo na Kayitare Jacqueline uyobora Muhanga na Nuwumuremyi Jeannine wa Musanze, bombi bayobora kuva muri Nzeri 2019.

Ba Meya mbarwa nibo babashije kurangiza manda yabo

Mu bayobozi b’Uturere uko ari 27, tutarebye ababungirije, 12 gusa nibo babashije kurangiza manda y’imyaka itanu batorewe mu 2016, kuko benshi beguye ku bushake cyangwa baterewe icyizere n’Inama Njyanama. Babiri bahawe imirimo mishya manda itarangiye.

Duhereye nko mu Ntara y’Amajyepfo, ba meya barimo gusoza manda batangiye ni batatu mu munani. Ni Habitegeko François (Nyaruguru), Rutaburingoga Jérôme (Gisagara) na Ntazinda Erasme (Nyanza).

Ni mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru, abarangije manda yabo ni ba meya babiri muri batanu, Kayiranga Emmanuel (Rulindo) na Nzamwita Deogratias (Gakenke).

Mu Ntara y’Iburengerazuba beguye cyangwa beguzwa cyane muri iyi manda irimo kurangira, kuko ababashije kuyigeza ku musozo ni ba meya babiri gusa muri barindwi; Ayinkamiye Emerance (Rutsiro) na Ndayambaje Godfrey (Ngororero).

Intara y’Iburasirazuba niyo yagize ba meya bitwaye neza cyangwa bihanganiwe kurusha abandi, kuko ababashije kurangiza manda ni batanu muri barindwi. Abo ni Mbonyumuvunyi Radjab (Rwamagana), Murenzi Jean Claude (Kayonza), Gasana Richard (Gatsibo), Muzungu Gérald (Kirehe) na Nambaje Aphrodis (Ngoma).

Benshi bareguye cyanga bareguzwa

Mu gihe hari abarimo kwishimira ko basoje manda, hari abegujwe ku mpamvu zinyuranye, bamwe bazise bwite, abandi beguzwa kubera imikorere mibi.

Duhereye nko mu Ntara y’Amajyepfo, ba Meya bane mu munani bareguye.

Mu Karere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène yareguye asimburwa na Sebutege Ange muri Kamena 2018, i Nyamagabe Mugisha Philbert yirukanwe n’Inama Njyanama kubera imikorere mibi asimburwa na Uwamahoro Bonaventure muri Gashyantare 2018.

Muri Ruhango, Mbabazi François Xavier yegujwe n’Inama Njyanama asimburwa na Habarurema Valens muri Gicurasi 2018, mu gihe Uwamariya Béatrice wayoboraga Muhanga yeguye asimburwa na Kayitare Jacqueline muri Nzeri 2019.

Kayitesi Alice wayobora Kamonyi we muri Nyakanga 2020 yahavuye ajya kugirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Mu Ntara y’Amajyaruruguru, abayobozi babiri muri batanu bareguye.

Akarere ka Musanze kabayemo ihindagurika ry’abayobozi rya hato na hato, bigera no kuri ba Meya aho Habyarimana Jean Damascène wegujwe, asimbuzwa Nuwumuremyi Jeannine muri Nzeri 2019.

Mu Karere ka Gicumbi, mu 2018 Mudaheranwa Juvénal yaterewe icyizere n’Inama Njyanama, habanza gushyirwaho Jean Claude Karangwa Sewase nk’Umuyobozi w’Agateganyo, na we aregura, haza gutorwa Ndayambaje Felix muri Kamena 2018.

Mu karere ka Burera naho habaye impinduka ubwo Uwanyirigira Marie Chantal yahabwaga kuyobora ako karere mu Ukuboza 2019, asimbuye Uwambajemariya Marie Florence wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, heguye ba meya batanu muri barindwi batowe mu 2016.

Babanjirijwe na Sinamenye Jeremie wayoboraga Akarere ka Rubavu, weguye mu 2017 asimburwa na Habyarimana Gilbert; Harerimana Frédéric wari Meya wa Rusizi yegura mu 2018, asimbuzwa Kayumba Ephrem.

Mu Karere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste yareguye asimburwa na Mukandayisenga Antoinette mu 2019; Ndayisaba François wayoboraga Karongi asimburwa na Mukarutesi Vestine mu 2019; naho Kamali Aime Fabien yegura nka Meya wa Nyamasheke asimburwa Mukamasabo Appolonie mu 2019.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, heguye ba meya babiri muri barindwi.

Nsanzumuhire Emmanuel wari Meya wa Bugesera yeguye ku mpamvu ze bwite, asimburwa na Mutabazi Richard muri Nyakanga 2018, Mupenzi George yegura ku mpamvu ze bwite nka Meya wa Nyagatare, asimburwa na Mushabe David Claudien muri Nyakanga 2018.

Bamwe barafunzwe

Uko aba bayobozi bagenda begura si ko bose byabahiriye, kuko hari abagiye batabwa muri yombi, nubwo nta wigeze ahamwa n’ibyaha yakekwagaho ngo akatirwe n’inkiko.

Mugisha Philbert wari Meya wa Nyamagabe yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2017, hamwe n’abandi bayobozi batanu b’Akarere, bakurikiranyweho kunyereza umutungo no gutanga amasoko mu buryo budakurikije amategeko. Yaje gutsinda ararekurwa.

Harimo Sinamenye Jérémie wafunzwe mu 2017 hamwe na Dukundimana Espérance wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi mu Karere ka Rubavu.

Sinamenye yafunzwe ashinjwa kubangamira Mpayimana Philippe wiyamamazaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ubwo yabuzaga abaturage kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza mu Mirenge ya Nyamyumba, Gisenyi na Kanama. Yarekuwe atagejejwe imbere y’urukiko ngo aburanishwe.

Uretse ba meya, undi wafunzwe ni uwari visi meya wa Musanze ushinzwe ubukungu, Ndabereye Augustin, washinjwaga gukubita no gukomeretsa ku bushake uwo bashakanye. Yeguriye muri gereza, Urukiko rwisumbuye rwa Muhoza mu Karere ka Musanze rumukatira gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe.

Abayobozi bashya bazaboneka bate?

Ubwo amatora yo gushaka abayobozi bashya azaba atangiye, biteganywa ko hazaherwa ku gushaka abajyanama b’Akarere kuko ari bo batorwamo komite nyobozi, igizwe n’Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Inama Njyanama y’Akarere iba igizwe n’Abajyanama rusange batorwa ku rwego rw’Imirenge; abagize biro y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere.

Harimo kandi abajyanama b’abagore bangana nibura na mirongo itatu ku ijana y’abagomba kugira Inama Njyanama y’Akarere; Umuhuzabikowa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Akarere na Perezida w’abikorera mu Karere.

Habitegeko François uyobora Nyaruguru guhera mu 2011 ni umwe muri babiri barangije manda zabo ebyiri bemererwa n’amategeko
Nzamwita Deogratias uyobora Akarere ka Gakenke kuva mu 2011 nawe asoje manda ze ebyiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .