Kuwa 7 Mutarama nibwo kuri Radio Canada hatambutse ikiganiro cyatumiwemo umunyamakurukazi wo muri Canada uzwiho inyandiko zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Judi Rever, gikorwa n’umunyamakuru Stéphan Bureau.
Binyuze kuri iyi Radio, Judi Rever yahawe rugari asobanura igitabo yanditse ashinjamo FPR Inkotanyi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana.
Muri iki gitabo yise ‘L’éloge du sang, Les crimes du Front Patriotique Rwandais’, Judi Rever avuga ko FPR Inkotanyi yabohoye igihugu ikanahagarika Jenoside, yinjiye mu Nterahamwe ndetse yanagize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi.
Rever ngo ashingira kuri raporo y’ibanga y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ariko itagaragara muri icyo gitabo, akanavuga ko ngo mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri zirimo iyahitanye Abahutu basaga 500 000, nubwo ibihamya byose birimo n’ubushishozi bw’Umuryango w’Abibumbye bivuga ibihabanye n’ibyo.
Nyuma y’iki kiganiro, amatsinda menshi y’Abanyarwanda baba muri Canada, barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, barabyamaganye bavuga ko ibyakozwe na Radio Canada ya Leta byo gutanga umwanya ku muntu uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bitandukanye n’amahane y’umwuga agenga iyo radio.
Ibi byatumye bamwe mu Banyarwanda batanga ikirego ku Umuvunyi wigenga w’iyo radio, bavuga ko ibyavugiwe muri icyo kiganiro bikwiye gukorwaho iperereza kuko bitubahirije amahame ayigenga.
Urwego rw’Umuvunyi muri Radio Canada rurigenga, rukaba rushinzwe kugezwaho ibibazo byagaragajwe mu biganiro n’ibindi byose bitambutswa kuri iyo radio. Uru rwego kandi ni rwo rwakira amakimbirane n’ibibazo by’abantu bavuzweho nabi cyangwa batishimiye ubutumwa bwatambukijwe kuri iyo radio.
Uru rwego rero nirwo Abanyarwanda bagejejeho ikibazo, bavuga ko batanyuzwe n’ibyatambukijwe na Radio Canada.
Umuvunyi wigenga w’iyo radio, Guy Gendron, yasohoye raporo ya paji 12 yerekana ko ibyakozwe n’umunyamakuru Stéphan Bureau, bihabanye n’amahame agenga iyo radio.
Iyi raporo yashyikirijwe Prof. Josias Semujanga na Pascal Kanyemera Pascal Kanyemera uyobora umuryango Humura uhuje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Mujyi wa Ottawa na Gatineau, ikaba yaranzuye ko “Ikiganiro Stéphan Bureau yagiranye n’umunyamakuru Judi Rever, cyatambutse tariki ya 7 Mutarama 2021 mu kiganiro ‘Bien entendu’ ku miyoboro ya ICI Premiere cyanyuranyije n’ihame ry’ukuri kw’impamo mu mahame agenga imikorere y’abanyamakuru ba Radio-Canada.”
Muri iyi nyandiko ndende, Gendron yatsindagiye ko ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, Judi Rever atari umutumirwa w’imbonera kuko yigaragaza nk’umuhezanguni uhakana ibyemezo by’inkiko, agahamya ko amateka ya Jenoside yuzuye ibinyoma, ndetse agahakana ibimenyetso byemeza Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yongeyeho ko “Kugeza ubu, birazwi ibyabaye mu Rwanda byemejwe ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashingiwe ku makuru yakusanyijwe igihe kinini, ari yo ashobora kwitwa amateka yemewe”.
Yongeyeho ati “Twabonye igomba kwitwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igakorwa n’Abahutu. Abashaka kwandika amateka anyuranye n’ayo yemewe bagomba kwisobanura, bagatanga ibimenyetso, amazina, ibikorwa bifatika, ubuhamya byagereranywa n’ibisanzwe byemewe”.
Yanasabye kandi Radio Canada gukomeza gukora iperereza, ndetse akanagira inama iyo radio yo gutegura ikiganiro mpaka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Uwo muvunyi asoza avuga ko "Amateka atandikwa mu munsi umwe. Nta n’ubwo yasubirwamo mu kiganiro kimwe".
Nyuma y’iyi raporo, Abanyarwanda batuye muri Canada, barimo Association Humura, bavuze ko bishimiye iki gikorwa.
Perezida w’uyu muryango Pascal Kanyemera yagize ati "Twishimiye umwanzuro wavuye mu kirego twatanze kuri Radio-Canada. Tukaba twizera ko batazongera guha umwanya abahakana cyangwa abahindura amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntidushaka kandi ntituzigera twemera ko hari abaduhindurira amateka".
Judi Rever yamenyekanye cyane kubera ibitekerezo n’inyandiko ze zisebya ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse agahakana na Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa.
Judi Rever amaze igihe mu murongo w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Igitabo cye kigisohoka cyamaganiwe kure n’Abanyarwanda bazi ukuri mpamo kw’ibyabaye, bagaragaza ko kigamije kugoreka amateka igihugu cyanyuzemo no gukingira ikibaba abakoze amahano.
Judi yagiye akora uko ashoboye ngo abone umwanya ahantu hatandukanye haba mu biganiro mu binyamakuru, mu nama n’ahandi ariko Abanyarwanda bazi ukuri kw’amateka bakamwamagana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!