Iyi nama yabaye hagati ya tariki 26-27 Kanama 2021, yayobowe na Chancelière Markel, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyi nama Perezida Kagame, yagaragaje ko kuba Afurika yaruguruye amarembo ku bucuruzi n’ishoramari ritanga umusaruro kandi ubucuruzi ari inzira igana ku iterambere.
Yagize ati “Afurika yuguruye amarembo ku bucuruzi no ku ishoramari ritanga umusaruro kandi ubucuruzi ni inzira igana ku iterambere n’umudendezo.”
Yakomeje agira ati “Mu Rwanda, twabonye ubwiyongere bw’abacuruzi b’Abadage n’abashoramari. Turabyishimiye kandi twifuje kubona byinshi. Ikibazo kiri imbere yacu ni uguhindura ubushake bukomeye bwa politiki mu bisubizo bifatika bigaragara.”
Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye Chancelière w’u Budage, Angela Merkel, ku bw’iri huriro rigamije guteza imbere Afurika, ashimangira ko ari rumwe mu ngero nyinshi z’uruhare rwe bwite, imiyoborere no gufata ibyemezo bikwiye bikomeje kumuranga.
Iri huriro rya G20 compact with Africa ryatangijwe n’u Budage mu mwaka wa 2017, ubwo bwayoboraga itsinda ry’ibihugu 20 bikize ku Isi.
Kugeza ubu ibihugu 12 bya Afurika ni byo biri muri iri huriro ari byo Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Morocco, Rwanda, Sénégal, Togo na Tunisia.
Iri huriro riyobowe n’u Budage bufatanyije na Afurika y’Epfo, nka kimwe mu bihugu bigize iry’ibihugu 20 bikize ku Isi.
Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!