00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: Abasaga 40 mu Rwanda bari ku mashini zibafasha guhumeka, abagabo barugarijwe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 December 2020 saa 12:37
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko umubare w’abarembye kubera icyorezo cya Covid-19 ugenda wiyongera aho kugeza ubu basaga 40 bari ku mashini zifasha guhumeka muri bo umubare munini ukaba ari uw’abagabo.

Mu mezi atatu ashize icyorezo cya Covid-19 cyongeye kuzamura ubukana mu Rwanda, umubare w’abacyandura n’abo gihitana urushaho kwiyongera. RBC ivuga ko mu mezi atatu ashize umubare w’abandura iki cyorezo wikubye inshuri zirenga ebyiri.

Mu kiganiro Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko mbere abarwayi ba Covid-19 babaga barembye batashoboraga kurenga 10 ku munsi.

Ati “Nibyo barahari barembye, ubundi twari tumenyereye ko abantu barembye nko ku munsi umwe batajya barenga 10 uwo niwo mubare munini twaba twaragize kuva icyorezo cyatangira, twitaga ko bari guhabwa umwuka, za ndembe zitaweho.”

Yakomeje avuga ko abari ku mashini zifabafasha guhumeka bikubye hafi inshuro enye, abagabo akaba aribo bugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Uyu munsi tuvugana dufite abarwayi basaga 40 bari guhabwa ubutabazi bwihuse, bari guhabwa umwuka, bari kuvurwa nyine nk’indembe […] usanga abagabo haba mu bandura, haba no mu barembye n’abitaba Imana ari bo benshi.”

Kuba abagabo aribo bagize umubare munini w’abibasirwa cyane na Covid-19, Dr Nsanzimana avuga ko bifite aho bihuriye n’imiterere y’akazi bakora kabashyira mu byago byo kwandura iki cyorezo. Aha yatanze urugero rw’akazi ko gutwara ibinyabiziga.

Indi mpamvu ngo ni uko abagabo bakunze kugaragara nk’abatitwararika ku nama bahabwa mu bijyanye n’ubuzima.

Intandaro y’ubwiyongere bwa Covid-19 mu Rwanda

Muri iki kiganiro Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko kuba ubwandu bwa Covid-19 mu Rwanda bugenda bwiyongera, bifite aho bihuriye cyane n’ibikorwa byagiye bikomorerwa ndetse no kudohoka kw’abantu ku bijyanye n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Ati “Icyatumye abarwayi biyongera kirumvikana binagendana n’imirimo yagiye ifungurwa abantu bagasubira mu kazi ndetse n’amashuri akongera agafungurwa icyo ni igice kimwe kuko urujya n’uruza rw’abantu narwo rujyana nyine na virusi ariko icya kabiri gishobora no kubisobanura, navuga ko ari ukudohoka kwacu twebwe abantu, abaturarwanda mu bijyanye no kwirinda iki cyorezo nabyo. Usanga abajyaga bambara neza agapfukamunwa, guhana intera ahantu hahurira abantu benshi byaragabanutse.”

Indi mpamvu ishobora ngo kuba iri kubitera ni ibihe. Ati "Ikindi cya gatatu turi kugerageza kumva neza mu gihe tugeze mu bihe by’imvura, mu bihe bikonje aho abantu basa n’abamara umwanya munini mu nzu nabyo usanga byongera uburwayi nk’uko twabibonye muri Mata ugasanga birazamuka mu gihe cy’Izuba ugasanga ibyo nabyo ni ibintu turi kugenda turushaho gusesengura."

Dr Nsanzimana yavuze ko no kuba mu mezi ashize abantu baragiye bitabira ibirori bitandukanye birimo ubukwe nabyo byagize uruhare mu kongera ubukana bw’iki cyorezo, kuko abantu bari baratangiye kwiyumvisha ko nta kigihari.

Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko abagabo aribo bugarijwe cyane na Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .