00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Biruta yagaragaje uburemere bw’ihindagurika ry’ibihe ku bukungu bw’ibihugu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 11 August 2022 saa 10:37
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagaragaje ko ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe bikomeje kugariza Isi ari ikindi kibazo gikomeye ku bukungu bw’ibihugu busanzwe bwarazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Yabigarutseho ubwo yafunguraga Inama ‘Kigali Global Dialogue’ ibera mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatatu, tariki 10 Kanama 2022.

Ni inama ihuje inzobere, abashakashatsi, abagize sosiyete sivile, abikorera n’abandi bagera ku 160 baturutse mu bihugu 45 byo hirya no hino ku Isi.

Ibiganiro byabo bizibanda ku bibazo bikomereye Isi birimo imihindagurikire y’ibihe, ingaruka za Covid-19 n’ibindi hagamijwe kubishakira ibisubizo birambye.

Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko uzaba ari umwanya wo kugaruka kuri ibyo bibazo bibangamiye iterambere no kungurana ibitekerezo ku mahirwe yabyazwa umusaruro kugira ngo ubukungu bwongere kuzahurwa nta n’umwe usigaye inyuma.

Inama ya mbere yabereye i Kigali mu 2019, ni yo yemeje ko ’Kigali Global Dialogue’ iba ngarukamwaka kandi ikajya ibera mu Rwanda.

Uhereye igihe inama ya mbere yabereye, Isi yahuye n’ibibazo bikoma mu nkokora ubukungu bitewe n’ingaruka za Covid-19, intambara muri Ukraine n’ibindi bihe bibi n’ingaruka zabyo hirya no hino ku Isi nk’uko Dr Biruta yakomeje abivuga.

Yavuze ko abahanga bayiteraniyemo bazatanga umusanzu w’ibitekerezo biganisha ku gushaka umuti w’ibi bibazo n’uko ibihugu byakomeza urugendo rw’iterambere rirambye.

Yagize ati “Ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe byugarije Isi uyu munsi by’umwihariko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ni imbogamizi ku ngamba zo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 n’iterambere rirambye kandi bishobora no gusubiza inyuma intambwe yatewe mu gihe byaba bititaweho uko bikwiye.”

Yavuze ko ibikorwa byo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe bikwiye kwihutishwa binyuze mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki n’ingamba zibashisha ibihugu kwinjira mu gihe ‘ibidukikije bibungabunzwe neza’.

U Rwanda rwihaye intego y’uko 60% by’ingufu zizaba zikoreshwa mu Rwanda mu 2030 ari izitangiza ibidukikije naho mu rwego rw’ubuzima igihanzwe amaso ni ukubaka ibikorwa by’ubuvuzi biteye imbere mu kwitegura gukumira, gutahura no kurwanya ibibazo byo muri urwo rwego.

Ati "U Rwanda rwatangiye urugendo rwo kubaka uruganda rw’inkingo ku bufatanye na BioNTech ruzafasha mu kongera imbaraga mu nzego zacu z’ubuzima mu kurwanya indwara za hato na hato atari mu Rwanda gusa ahubwo ku mugabane wose wa Afurika."

Mohamed Nasheed wabaye Perezida wa Maldives, ubu akaba ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko uretse ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, iterambere ry’ibihugu byinshi ribangamiwe n’imyenda.

Yavuze ko bikwiye ko ibihugu bishaka abafatanyabikorwa mu iterambere hadakoreshejwe uburyo bw’amadeni kandi hirindwa ibikorwa byanduza umubumbe.

Ati “Ibihe byarahindutse, kubana na byo bisaba umuhate uri ku rundi rwego, n’amafaranga menshi. Ibihugu byinshi bikoresha 25% by’ingengo y’imari mu kwishyura amadeni, 30% agakoreshwa mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.”

Yakomeje avuga ko bisa nk’aho nta mafaranga asigara nyuma yo guhemba abakozi no gukora ibindi bikorwa bicye. Ati “Ntidushobora gutera imbere hamwe n’ibyo bibazo byose, ngo tubeho ubuzima buteye imbere.”

Perezida w’Umuryango, ‘Observer Research Foundation, ORF, America’ utegura inama ya ‘Kigali Global Dialogue’, Dr Samir Saran, yavuze ko uko Isi iteye bisaba ko abayituye bakorera hamwe, bagahanahana amakuru kandi bagatanga ibitekerezo bizashingirwaho mu gukemura ibibazo biyugarije.

Ati “Ubwo Covid-19 yadukaga twirwanyeho ubwacu nta muntu n’umwe waje kudutabara. Tutabeshyanye, icyorezo cyaringanije abantu. Nta gihugu cy’igihangange, nta gikomeye cyangwa icyoroheje ahubwo ibihugu byikunda ni byo byari byiganje.”

"Tugomba kwiha icyizere ko ikindi gihe ibintu bizarushaho kuba byiza kandi iryo shoramari rigomba gutangira uyu munsi. Ni umwanya wo gutekereza iby’ingenzi byafasha mu guhangana n’ibibazo nk’ibi.”

Dr Samir yavuze ko ‘Kigali Global Dialogue’ ya mbere yatanze umusaruro aho Abanyarwanda bagera kuri 300 babonye visa zo kujya mu Buhinde nyuma yayo ndetse u Rwanda rwabaye ahantu ho gushora imari.

’Kigali Global Dialogue’, icyiciro cya kabiri izasozwa ku wa 12 Kanama 2022.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, ubwo yafunguraga ku mugaragaro 'Kigali Global Dialogue', inama y'iminsi itatu ibera mu Rwanda
Perezida wa 'Observer Research Foundation, ORF, America, Dr Samir Saran, ubwo yatangaga ikaze ku bitabiriye 'Kigali Global Dialogue'
Mohamed Nasheed wabaye Perezida wa Maldives yavuze ko uretse ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, iterambere ry’ibihugu byinshi ribangamiwe n’imyenda
Mohamed Nasheed yavuze ko kubana n’imihindagurikire y’ibihe bisaba umuhate uri ku rundi rwego n’amafaranga menshi
Abagera kuri 50% by'abazatanga ibiganiro muri iyi nama ni abagore
Abitabiriye 'Kigali Global Dialogue' baturutse mu bihugu 45 byo hirya no hino ku Isi
Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko hatagize igikorwa ihindagurika ry'ibihe ryasubiza inyuma intambwe yatewe mu iterambere
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, Dr Usta Kaitesi, Mohamed Nasheed wabaye Perezida wa Maldives na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Umuyobozi wa 'Rwanda Convention Bureau', Nelly Mukazayire, ari mu bitabiriye iyi nama
Perezida w’umuryango, ‘Observer Research Foundation, ORF, America’ utegura Inama ya ‘Kigali Global Dialogue’, Dr Samir Saran
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, Dr Usta Kaitesi, na we yitabiriye iyi nama
Mohamed Nasheed wabaye Perezida wa Maldives yavuze ko ibihugu bikwiye gushaka ibindi byubakiraho iterambere bitari amadeni

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .