00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Diane Gashumba na Prof Shyaka Anastase bahawe imyanya mishya

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 June 2021 saa 10:27
Yasuwe :

Babiri bahoze ari Abaminisitiri Dr. Diane Gashumba na Prof Shyaka Anastase, bahawe imirimo mishya aho bagizwe ba Ambasaderi cyo kimwe na James Gatera wigeze kuyobora Banki ya Kigali.

Bose uko ari batatu bahawe izi nshingano n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021.

Dr. Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède; Prof Shyaka Anastase wari uherutse gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne naho James Gatera agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel.

Undi wahawe inshingano muri Ambasade ni Michel Sebera wagizwe Minister Counsellor muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Dr Gashumba wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda Suède ubusanzwe ni Umuganga w’inzobere mu kuvura abana. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu buvuzi rusange n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu kuvura abana. Yatangiye umwuga w’ubuvuzi mu 1999.

Yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 04 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Agnes Binagwaho. Mbere yaho gato yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, umwanya yamazeho amezi atandatu n’iminsi umunani.

Yamaze imyaka itatu ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga ndetse aza no kuyobora ibya Muhima.

Hagati ya 2010 na 2016 yakoraga mu mushinga witaga ku buzima bw’umubyeyi n’abana bavuka batagejeje igihe; waterwaga inkunga na USAID.

Ku wa 14 Gashyantare 2020 nibwo yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima, kuva icyo gihe nta zindi nshingano zizwi yari afite nubwo hari ibikorwa bimwe na bimwe nk’inama zihuza abayobozi bakuru yajyaga agaragaramo.

Shyaka Anastase we ni umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Guverinoma y’u Rwanda kuva mu Ukwakira 2018. Mbere y’uko ahabwa izi nshingano yabaye Umukuru w’Urwego rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere.

Mbere yaho yabaye Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukemura Amakimbirane mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

James Gatera wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel ni umuntu ufite uburambe mu bijyanye n’ubuyobozi bw’ibigo bikomeye mu rwego rw’imari. Uyu mugabo yabaye Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali kuva mu 2007 kugera mu 2016, ubwo yagirwaga Umuyobozi mu Kigo cya Crystal Ventures.

Michel Sebera we yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ndetse akaba ari Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika y’iterambere kuva muri 2013.

Yakoze mu myanya itandukanye muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ndetse akaba yarakoze mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga, guteza imbere inganda, gutegura no kugenzura imishinga ndetse n’ibindi bitandukanye.

Afite Masters mu bijyanye n’Ubufatanye Mpuzamahanga, ndetse akaba anafite impamyabumenyi mu Ishami ry’Amategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Afite ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Prof Shyaka Anastase yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Pologne. Yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu ku wa 15 Werurwe 2021
Dr Diane Gashumba yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède. Yaherukaga mu buyobozi bukuru bw'igihugu ku wa 14 Gashyantare 2020
Dr. Gatera James yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Israel
Michel Sebera yagizwe Minister Counsellor muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .