00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Habumuremyi yavuze ku buzima bwo muri gereza, ibyo yicuza n’intego nshya (Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 October 2021 saa 12:34
Yasuwe :

Iminsi 468 Dr Pierre Damien Habumuremyi yari amaze muri gereza, yashyizweho akadomo ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 14 Kanama 2021 nyuma y’uko arekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame.

Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko, ni umwe mu babaye mu myanya ikomeye mu buyobozi bw’u Rwanda, uhereye ku kuba yarayoboye inzego za leta zikomeye nka za Minisiteri zinyuranye kugera no ku kuba Minisitiri w’Intebe anaruhagararira muri EALA nk’Umudepite.

Muri Nyakanga 2020 nibwo yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu. Icyo gutanga sheki cyaje kumuhama ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.

Kugira ngo arekurwe, byaturutse ku mbabazi yasabye. Ubwa mbere mu iburanisha rye rya nyuma, ubwa kabiri mu mabaruwa yandikiye Umukuru w’Igihugu atakamba uhereye umunsi yari agifatwa.

Ubwo yari afunguwe, yabwiye IGIHE ko yanditse atagerageza amahirwe, ahubwo muri we yari afite icyizere. Ati “Icyari kigamijwe ni ukugira ngo nicishe bugufi ngaragaze ko amakosa nakoze atari akwiriye umuyobozi nkanjye.”

Dr Habumuremyi wagizwe Minisitiri w’Intebe mu Ukwakira 2011 asimbuye Makuza Bernard, yibukirwa ku ngendo yakoreye mu ntara hafi ya zose z’igihugu mu minsi ye ya mbere.

Izo mbaraga yakoreshaga asobanura ko n’ubu akizifite ko ari nazo agiye gukoresha mu bindi bikorwa bigamije iterambere ry’u Rwanda.

Ubuzima bwo muri Gereza

Uyu mugabo yabwiye IGIHE ko mu myanya itandukanye yanyuzemo, yagiye asura gereza, ariko ko atari azi ubuzima bwaho kugeza igihe ayigiriyemo ari guhanwa.

Ati “Ubuzima bwaho butandukanye n’ubwo hanze, ntabwo ukora ibyo ushaka nk’uko wabikoraga uri hanze. Igikomeye njye nabonye, ni isomo. Ni ishuri. Ugezemo ntuhafatire amasomo, ntuhigire ubwenge, ntushobore kwihangana, bisaba no kwicisha bugufi, kubahiriza amabwiriza, ntabwo ari amabwiriza mabi, ni amabwiriza y’igorora. Gufungwa ni kimwe ariko no kugororwa ni ikindi.”

Muri iyo minsi amaze muri gereza, yavuze ko yabonye uburyo abagororwa basohoka bize byinshi, yaba imyuga n’ibindi ku buryo umuntu yiga ibintu byamufasha no mu buzima bwo hanze.

Uko yitaweho arwaye

Dr Habumuremyi ubwo yitabaga urukiko bwa mbere, yavuze ko arwaye, ndetse asaba kurekurwa kugira ngo abashe gukomeza kubona uko yivuza. Abunganizi be icyo gihe bavugaga ko arwaye amaso.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, mu bari bagiye kumwakira harimo n’umwuganizi we. Yabwiye IGIHE ko usibye amaso, uwo yunganira afite n’ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, Prostate, imitsi n’ubundi burwayi agira mu muhogo.

Mu gihe cyose yamaze muri gereza, asobanura ko yitaweho ndetse iyo atabona ubufasha ubu bishoboka ko aba atakiriho.

Ati “ Iyo ntabubona, ntabwo mba nkiriho. Ariko gereza na yo ifite aho igarukira ku buryo hakenewe ubundi buvuzi busumbye ubwo nabonaga kugira ngo nshobore kwivuza, mbe no hafi y’abaganga [...] gereza yakoze ibishoboka.”

Imbabazi Dr Habumuremyi yahawe zikuraho igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n’ihazabu yari yaraciwe ya miliyoni 892 Frw.

Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

Ati “Ibyo urukiko rwategetse ngomba kubyubahiriza. Ibiri hanze y’imbabazi za Perezida wa Repubulika ngomba kubyubahiriza.”

Aricuza…

Dr Habumuremyi avuga ko ubuzima bugira inzira nyinshi ariko igikomeye kuruta ibindi ari ukwitwararika ku buryo atagwa mu makosa ayo ari yo yose.

Ati “Ushobora kugwa mu makosa bitaguturutseho, ariko ushobora no kuyagwamo biguturutseho kandi byombi birashoboka kubyirinda. Uramutse ugeze muri gereza, reka dufate igihugu nk’umubyeyi, umubyeyi aguhannye afite uburenganzira bwo kuguhana ariko nawe nk’umwana uhanwe ugomba guha agaciro icyo gikorwa. Ntabwo wanga umubyeyi wawe ko yaguhannye, ariko ukavuga uti ese nzahora mpanwa? Nzahora nsaba imbabazi?”

Iyo uganira na Dr Habumuremyi asobanura ipfunwe yatewe n’amakosa yakoze akamufungisha. Abishingira ku kuba ubusanzwe ari umuntu wagize umugisha akagirirwa icyizere cyo kuba mu buyobozi ku myanya itandukanye.

Ati “Nayoboye Komisiyo y’Amatora imyaka umunani, nahagarariye u Rwanda muri EAC ndi Umudepite, nabaye Minisitiri w’Uburezi, nabaye Minisitiri w’Intebe, muri miliyoni 11 zirenga, si uko ari njye wari ufite ubwenge gusumba abandi ni icyizere nagiriwe."

“Ikosa nicuza ni ukuba naratatiye icyo gihango ngakora ayo makosa kandi naragombaga gutanga urugero nk’umwe mu bagiriwe icyizere n’Umukuru w’Igihugu, ngacikwa urwo rugero sindutange kandi ari njye wagombaga kurutanga nduha n’abaturage bose bakandeberaho. Icyo ndacyicuza.”

Dr Habumuremyi yahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .