00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Pierre Damien Habumuremyi yarekuwe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 October 2021 saa 07:29
Yasuwe :

Saa 18:00 ni bwo Dr Pierre Damien Habumuremyi yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere yari amazemo umwaka n’amezi atatu.

Ni nyuma y’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amuhaye imbabazi nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ko afite ububasha bwo gutanga imbabazi.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa 13 Ukwakira 2021 ni yo yemeje iby’imbabazi yahawe.

Dr Habumuremyi yari yarahawe igifungo cy’imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye. Mu iburanisha rya nyuma, Dr Habumuremyi yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu ndetse yari yarananditse n’ibaruwa isaba imbabazi.

Yabwiye IGIHE ko atari yiteze ko ashobora guhabwa imbabazi. Ati "Ndamushimira kuko ntabwo nari mbyiteze, icyo nari nzi ni uko namusabye imbabazi mbikuye ku mutima. Nagize amahirwe ko nk’umubyeyi w’Igihugu, imbabazi namusabye yazimpaye. Nabyakiranye umutima mwiza."

Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yavuze ko by’umwihariko imbabazi yasabye Umukuru w’Igihugu, yanazisabye Abanyarwanda bose.

Ati "Kuba nazihawe ni iby’agaciro gakomeye ntashobora kwibagirwa mu buzima bwanjye."

Mu mwaka yari amaze muri gereza, yavuze ko yahigiye byinshi ku buryo amakosa yakoze akavamo ibyaha byatumye afungwa atazigera ayasubira ahubwo agiye gukorera igihugu kuko agifite imbaraga.

Yavuze ko ubwo yandikaga ibaruwa isaba imbabazi, icyari kigamijwe cyane kwari ukugira ngo yicishe bugufi agaragaze ko amakosa yakoze atari akwiriye.

Ati "Ntiyari akwiriye umuyobozi nkanjye, bituma nsaba imbabazi [...] icyo nshyize imbere ni uguha agaciro izo mbabazi nahawe. Ni ukuvuga ngo guhera uyu munsi, mu buzima bwanjye, n’iminsi nsigaje kubaho ni ugukora ku buryo ntongera gutatira igihango cy’izi mbabazi nahawe. Ndacyafite imbaraga zo gukorera igihugu cyanjye, nzazitanga kugira ngo nkomeze kugikorera."

Imbabazi Habumuremyi yahawe zikuraho igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n’ihazabu yari yaraciwe ya miliyoni 892 Frw.

Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

Yabwiye IGIHE ko agiye gukora ibyo asabwa byose, yubahiriza ibyo yategetswe n’urukiko.

Dr Habumuremyi yahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

Mu maburanisha ye, yemeye ko hari abantu bagiye baha serivisi Kaminuza ye ntibishyurwe, abandi na bo bakamuguriza amafaranga ntabishyure, gusa akemeza ko bose hari uburyo yateganyaga kuzayabaha.

Umunyamategeko we yabwiye IGIHE ko ubu amafaranga uwo yunganira asabwa kwishyura abantu ari hafi miliyoni 30 Frw kuko hari abari baragiye bishyurwa.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yari afite akanyamuneza nyuma yo kurekurwa
Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yavuze ko imbabazi yasabye Umukuru w’Igihugu, yanazisabye Abanyarwanda bose
Yanditse mu gitabo mu kwerekana ko yarekuwe, ava muri gereza
Dr Pierre Damien Habumuremyi yarekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi z'igifungo yari yarakatiwe n'urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .