00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Thomas Kigabo yasezeweho bwa nyuma hagarukwa ku rukundo n’ubutwari byamuranze (Amafoto na Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 January 2021 saa 05:28
Yasuwe :

Abavandimwe, inshuti n’abazi neza Dr Thomas Kigabo Rusuhuzwa bamusezeyeho bwa nyuma bongera kugaruka ku butwari, umurava, kwitangira abandi n’urukundo yakundaga igihugu cye byaranze ubuzima bwe kuva mu mabyiruka kugeza mu minsi ye ya nyuma.

Wari umunsi w’agahinda kahuriranye n’akandi dore ko mu ijoro ryo ku wa Mbere aribwo hamenyekanye indi nkuru y’incamugongo y’uko Murumuna wa Dr Kigabo nawe yitabye Imana aguye muri Australie.

Umuhango wo gusezera no kugaruka ku byaranze ubuzima bwa Dr Kigabo wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021 i Remera mu Karere ka Kicukiro, witabirwa n’abo mu muryango we ndetse na bamwe mu bo bakoranye.

Gusezera kuri nyakwigendera byabereye mu rugo iwe, ariko bitewe n’amabwiriza ariho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, umubare w’abari bateraniye mu rugo wari muto abandi banyarwanda n’inshuti z’uyu muryango hirya no hino ku Isi bakurikiye kuri YouTube.

Abitabiriye bari bubahirije amabwiriza yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda harimo kuba bari bambaye neza agapfukamunwa n’amazuru, hari hashyizweho uburyo bwo gukaraba neza intoki.

Yaranzwe no kwitangira abandi!

Urupfu rwa Dr Kigabo rwaratunguranye kuko atigeze arwara igihe kirekire ku buryo abantu benshi barimo n’abo mu muryango we bagiye kumva bumva ngo yapfuye kandi bamuherukaga ari muzima.

Umugore we, Nyantore Diane, yagize ati “Mu myaka yose twabanye yari umuntu w’umutima mwiza wagiye ufasha abapfakazi, warihiye imfubyi nyinshi yewe nabo twe tutari tuzi kandi akaba umuvugabutumwa mwiza natwe hano mu rugo yagiye atwigisha mwukawera kandi byaradufashije.”

Mukuru we, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yavuze ko bari babanje kugorwa no kwakira inkuru y’urupfu rwa Kigabo ndetse iza no guhurirana n’indi nkuru mbi ivuga ko undi muvandimwe we yitabye Imana.

Ati “Ku mubabaro n’agahinda twari dufite, byarushijeho kudukomerera cyane kugira ngo tubyakire twibaza tuti ese kuki bihuriranye byombi. Ariko hamwe n’Imana ibintu byose bitugezeho tugomba kubyakira.”

Avuga kuri Kigabo, Pasiteri Irakiza yasobanuye ko uretse kuba yari inkingi y’umuryango, yari n’umukrisitu wakoreye Imana kandi akaba yari akiyikorera kugeza uyu munsi.

Yakomeje agira ati “Mu mpano Kigabo yagiraga harimo n’iyo gufasha abantu batishoboye, barimo imfubyi, abapfakazi ndetse n’abandi bantu batishoboye. Twe nk’umuryango dusigaye ntabwo icyo kivi tuzakireka, tuzacyusa kuko umutima mwiza ni ukomoka mu muryango wacu.”

Uwo Kigabo yari abereye Se wabo, Sebahizi Jules Makuza, yavuze ko amuziho kuba umuntu wakundaga kwitangira umuryango, gukunda abana n’igihugu no kuba yarakundaga gukorera Imana

Umushumba wa Paruwasi ya Nyarugenge yo mu Itorero rya ADEPR, Pasiteri Sebugorore Henry, yavuze ko uretse kuba yari umukirisitu mwiza witanga kandi uvuga ubutumwa, yari n’umwe mu bayobozi mu itorero kandi akubahiriza inshingano ze.

Yakomeje agira ati “Yari umukirisitu mwiza n’ubwo yari afite izindi nshingano zo kuba akorera leta ariko ntibyamubuzaga no gukora ivugabutumwa kandi ni ibintu yatangiye gukora akiri n’umunyeshuri. Yakundaga Imana kandi ubona afite n’umwete wo kuyikorera.”

Guverineri wa Banki y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko babajwe no kubura umukozi uri ku rwego mpuzamahanga kandi ko agiye hari inshingano batangiye batazirangije.

Ati “Kigabo yari inkingi ikomeye mu buyobozi bwa BNR, twari dufite intego yo kugira banki yacu mpuzamahanga wabonaga ari ibintu bimushishikaje cyane bimuraza adasinziriye ashaka ko byagerwaho vuba.

“We nk’umukozi yari umukozi uri ku rwego mpuzamahanga kandi kuva yagera muri BNR yubatse byinshi muri banki kandi twishimiye ko adusize ku rwego rwiza ndetse yaradushakiye n’abakozi beza, ahasigaye ni ukumwifuriza iruhuko ridashira. Bizatugora gukora tutari kumwe ariko nta kundi niko Isi imeze”.

Umurava we washimangiwe na Visi Guverineri wa BNR, Dr. Monique Nsanzabaganwa, wavuze ko abasigiye umurage w’umurava ndetse no gushaka icyateza imbere BNR.

Ati “Umurage adusigiye nk’abantu twakoranaga ni umurava wo guhora ashaka icyateza imbere BNR, aho yagendaga ashaka umubano n’andi mabanki akomeye ashakira abanyeshuri amasomo mbega ibikorwa bye byari idashyirwa.”

Amateka avunaguye ya Dr Kigabo

Dr Kigabo wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabye Imana afite imyaka 57. Yari afite umugore n’abana batanu, yari Umukirisitu w’Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Nyarugenge; by’umwihariko yari umuvugabutumwa ukunzwe mu materaniro y’abakoresha indimi z’amahanga.

Yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda [BNR]. Yatangiye kuyikoramo guhera mu 2007 nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, nyuma y’igihe kinini yamaze akora nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburezi muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

Yari afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu by’Ifaranga, Ibaruramari n’Ubukungu Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Lyon mu Bufaransa n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imibare.

Yanabaye umwarimu w’amasomo ajyanye n’Ubukungu, Ibaruramari n’Imibare muri ULK, muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’iya Jomo Kenyatta mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza.

Yari umwe mu bahanga bazwiho kuba bafite ubunararibonye buhambaye mu bijyanye n’ubushakashatsi ku nzego zitadukanye z’ubukungu, harimo urwa politiki y’ifaranga, guharanira ukudaheza mu bijyanye n’ibaruramari, ibibazo byose birebana n’urwego rw’imari, iterambere ry’ubukungu, ukwihuza kw’Akarere n’izindi.

Uyu mugabo kandi yari amaze igihe kinini afasha abanyeshuri bakora ubushakashatsi mu guharanira kubona impamyabushobozi za PhD haba mu Rwanda n’i Burayi.

Nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri BNR, Dr Kigabo yagize uruhare rukomeye cyane mu gutunganya no gutangiza politiki y’ifaranga hamwe n’izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’ubukungu.

Uyu mugabo ari mu Banyarwanda bagize uruhare mu biganiro kuri politiki z’imikoranire hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu (IMF), Banki y’Isi n’ibindi bigo mpuzamahanga.

Abitabiriye uyu muhango wo gusezera kuri Dr Kigabo bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Abo mu muryango wa Kigabo bashenguwe n'inkuru y'urupfu rwe, basongwa no kumva ko na murumuna we yitabye Imana
Byari amarira n'agahinda muri uyu muhango
Dr Kigabo yasezeweho n'abantu bake mu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko babajwe no kubura umukozi uri ku rwego mpuzamahanga
Kigabo yari umuntu ukunda gusabana na bose
Mu rugo kwa Dr Kigabo niho habereye uyu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma
Nyantore Diane wari umaze hafi imyaka 35 ari umufasha wa Dr Kigabo yavuze ko yamubereye umugabo mwiza, umuvandimwe ndetse na Papa w'abana babyaranye
Pasiteri Ndayizeye Isaïe, Umuvugizi wa ADEPR ari mu bitabiriye umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera
Uwo Kigabo yari abereye Se wabo, Sebahizi Jules Makuza yavuze ko yari umuntu witangira abandi muri rusange
Visi Guverineri wa BNR, Dr.Monique Nsanzabaganwa, yashimangiye ko Dr Kigabo yagiraga umurava mu kazi
Wilson Kamari wakoranye na Dr Kigabo muri BNR, yavuze ko atari umuntu wita ku kazi gusa ahubwo yari nk’umubyeyi kuri bo kandi akicisha bugufi

Amafoto: Niyonzima Moïse

Video: Mucyo Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .