00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#GumaMuRugo: Ibyo ukwiye kumenya kuri gahunda yo gutanga ibiribwa birimo n’amata ku batishoboye

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 20 January 2021 saa 09:29
Yasuwe :

Ku wa 18 Mutarama, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo gikakaye cyo gushyiraho gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’uko muri uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda hagaragaye ubwandu buri hejuru bwa Coronavirus, aho ku mpuzandengo, umwe mu bantu 10 muri Kigali ashobora kuba yanduye.

Hafashwe ingamba zo kongera guhagarika ibikorwa by’Abanyakigali, kugira ngo inzego z’ubuzima zibanze zisuzume neza aho ibintu bigana na cyane ko zari zagaragaje impungenge ko icyorezo gishobora kuba cyaramaze kwinjira mu baturage ku buryo kitakigenzurwa.

Ibi byose ni byo byatumye hafatwa icyemezo cyo guhagarika ibikorwa hafi ya byose mu Mujyi wa Kigali, hagasigara gusa serivisi z’ingenzi.

Ni muri urwo rwego Leta yiyemeje gushaka amafunguro azifashishwa n’abantu bazagirwaho ingaruka zikomeye na gahunda ya Guma mu Rugo, kugira ngo bazakomeze kubona iby’ibanze birimo amafunguro, bityo mu gihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe, bazabe bafite imbaraga n’ubuzima bwiza buzababashisha gusubukura ibikorwa byabo nta nkomyi.

Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko nk’uko byari byagenze muri Guma mu Rugo y’umwaka ushize, Leta yateganyije ko hari abantu bashobora kuzagira ikibazo cyo kubura ibyo barya kuko imirimo yafunzwe, bityo igateganya ibiribwa bishobora kugoboka abo bantu.

Ni ibiribwa Leta y’u Rwanda yakuye mu buhuniko bw’ibiribwa ifite hirya no hino mu gihugu, ndetse Prof. Shyaka yavuze ko “gahunda yo gutangira gutanga ibiribwa ishobora gutangira uyu munsi mu bice bimwe by’umujyi, ahandi ikazatangira ku munsi w’ejo”.

Uburyo bwo gutanga ibiribwa kuri iyi nshuro butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa, kuko aho kugira ngo abantu bazajye bajya gufata ibiribwa ahantu byashyizwe, kuri ubu bazajya babizanirwa n’abakozi bateguwe, ibi bikaba bigamije kwirinda ko muri cya gihe abantu bahuriye ahantu hamwe ari benshi, bashobora kwanduzanya Coronavirus mu buryo bworoshye.

Indi mpamvu ni uko abazatanga ibiribwa bamaze gutegurwa, bapimwe Coronavirus ndetse bazajya baba bafite ibikoresho byabugenewe, birimo agapfukamunwa n’uturindantoki mu rwego rwo kuzuza inshingano zabo ariko badakwirakwije ubwandu bwa Coronavirus.

Prof. Shyaka yagize ati “Ibi biryo tuzatanga, tuzabitanga mu buryo buri ku murongo. Turi mu gihe cya Coronavirus, ubwo rero bizajya bitangwa n’abantu babanje gupimwa kandi banafite ubwirinzi, bakazajya batanga ibiribwa urugo ku rundi, nta muntu uzasohoka ngo ajye gushaka ibiribwa”.

Kugeza ubu, iki gikorwa kiri gutegurwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, aho kizagirwamo uruhare n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuva ku isibo kugera ku karere.

Mu gihe habura igihe gito ngo iyi gahunda itangire, Prof. Shyaka yavuze ko ibikorwa byo gutegura abazatanga ibi biribwa birimbanyije. Mu bazabitanga harimo urubyiruko rw’abakorerabushake, inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Prof Shyaka yavuze ko impamvu bashyize imbaraga nyinshi mu gupima abazatanga ibiribwa, ari ukugira ngo “ababijyamo bose babe ari abantu twizeye, tuzi ko bameze neza kuko twabapimye. Ntidushaka ko ari bo bazakwirakwiza icyorezo ahubwo wenda bazagende bakirinda”.

Iyi mpamvu ni nayo nyamukuru ituma Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu isaba buri wese ufite umugambi wo gufasha, gushyikiriza inkunga ye inzego z’ubuyobozi, kuko ari zo zifite ubushobozi bwo gutanga imfashanyo mu buryo budashobora gukurura ibibazo.

Shyaka yagize ati “N’uwifuza gutanga ubufasha, abunyuze ku buyobozi bumwegereye. Ushobora kuba ufite nka toni ijana, ukaba wazishyikiriza Umujyi wa Kigali kugira ngo uzikwirakwize hose. Ushobora no kuba ufite umufuka umwe ukawujyana ku buyobozi bw’umudugudu na byo nta kibazo”.

Minisitiri Shyaka kandi yaboneyeho kumara impungenge abatekereza ko ibiribwa bishobora kuzaba bike, avuga ko “hari ibiribwa bihagije kuri buri wese uzabikenera”.

Agashya kari muri gahunda yo gutanga ibiribwa muri Guma mu Rugo y’uyu mwaka, ni uko imiryango ifite abana bato, izajya ihabwa amata yo guha abana, mu gihe abandi bazahabwa ibirimo kawunga ndetse n’ibishyimbo, bikaziyongeraho ibizatangwa n’abagiraneza bishobora kuba mu byiciro bitandukanye.

Ni bande bazahabwa ibiribwa?

Nk’uko byagenze ubushize, abazahabwa ibiribwa ni abababaye kurusha abandi, badafite ubushobozi bwo kwitunga kubera ko imirimo yari ibatunze yahagaritswe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Kugira ngo aba bantu bashobore kuboneka, bizashingira ku makuru azatangwa n’ubuyobozi bubegereye, burimo ubw’umudugudu n’Isibo, ndetse n’amakuru aturuka mu baturanyi babo.

Ku rundi ruhande, amakuru azagena uhabwa ibiribwa azashingira ku byiciro by’ubudehe byari bisanzwe bihari mbere y’uko amavugurura y’ibyiciro bishya atangira.

Shyaka yavuze ko impamvu bashyira imbaraga nyinshi mu gusuzuma abahabwa ibiribwa ari uko hari abashaka kubyungukiramo, ati “bakabihabwa batabikwiye kuko ari ubuntu”.

Nta mibare iratangazwa y’imiryango izahabwa inkunga y’ibiribwa ku ikubitiro ndetse Prof. Shyaka yirinze kugira icyo abivugaho kuko imibare ikivugururwa, gusa amakuru IGIHE yamenye, ni uko imiryango ikabakaba 30 000 mu Mujyi wa Kigali ishobora kuzatangira guhabwa inkunga y’ibiribwa guhera kuri uyu wa Gatatu.

Mu cyumweru cya nyuma cya Guma mu Rugo iheruka, imiryango irenga 280 000 yahawe ubufasha bw’ibiribwa, gusa bitewe n’uko iyi Guma mu Rugo ari bwo igitangira, Shyaka avuga ko bizeye ko imibare y’abakeneye inkunga izatangira iri hasi, gusa yongeyeho ko n’igihe byaramuka bihindutse, “twe turiteguye n’ubwo byakwiyongera cyane tubifitiye ubushobozi”.

Ku bijyanye n’ingano y’ibiribwa bizatangwa, izashingira ku ngano y’umuryango, ndetse no ku bipimo mpuzamahanga ku ngano y’ibiribwa n’intungamubiri umuntu runaka akeneye. Ibiribwa bizajya bitangwa “rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru”.

Leta izafasha abazakenera ibiribwa mu mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .