00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gashyantare 2022 izasiga Gaz Methane yo mu Kivu itanga amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2021 saa 11:14
Yasuwe :

Umushinga wo kubyaza amashanyarazi Gaz Methane mu Kiyaga cya Kivu urakomeje, aho imirimo yo kubaka ikorwa ubutaruhuka. Muri gahunda ni uko muri Gashyantare umwaka utaha, azaba yatangiye gukoreshwa.

Ku ikubitiro megawatt 15 nizo zizatangwa n’uruganda ruri kuhubakwa ariko uko ruzagenda rwagurwa, bizarangira rufite ubushobozi bwo gutanga izigera kuri 56.

Ubu impombo zizakira gaz zubatswe imusozi, hanyuma mu bilometero bitanu ujya hagati mu kiyaga hashyizwe ibitembo binini mu mazi hejuru yabyo hamanikwa utumenyetso dutukura, tuburira abashobora kuba babyangiza banyuze inzira y’amazi nk’ubwato.

Ibyo bitembo bizahuzwa n’andi matiyo azamanurwa hasi mu mazi mu bujyakuzimu bwa metero zisaga 350 kuko ikiyaga cya Kivu gifite metero zisaga 500 z’ubujyakuzimu, akaba ariho bizakurura Gaz Methane bikayivangura n’amazi.

Uyu mushinga wose wo kubyaza Gaz Methane amashanyarazi witezweho gutanga megawati 56, uzubakwa mu byiciro bine bizatwara asaga miliyoni 400 z’amadorali ya Amerika.

Mu gihe uyu mushinga uzaba ugeze ku musozo, bizakemura ikibazo cy’umuriro muke n’ibura ryawo rya hato na hato. Mu duce twegereye uru ruganda, nta kibazo cy’amashanyarazi make kizongera kuhagaragara kuko ubundi ayahakoreshwaga yavaga i Karongi na Musanze.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama yasuye Sosiyete eshatu zo muri Israel ziri kugira uruhare mu iyubakwa ry’uyu mushinga, areba aho imirimo igeze.

Ikiyaga cya Kivu gifite ubushobozi bwo gutanga megawatt 700, aho u Rwanda ruzakoresha megawatt 350, izindi zigakoreshwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izi megawatt zifite ubushobozi bwo kuba zatanga amashanyarazi mu gihe kigera ku myaka 55.

Byari biteganyijwe ko muri uyu mwaka aribwo aya mashanyarazi agomba kuba yabonetse gusa imirimo yagiye idindira, igihe ntarengwa cyashyizweho ni mu ntangiriro za 2022.

Umushinga wo kubyaza amashanyarazi Gaz Methane yo mu Kiyaga cya Kivu uzatangira gutanga umusaruro mu ntangiriro z'umwaka utaha
Imirimo ikomeje gukorwa ubutitsa kugira ngo uyu mushinga utangire gutanga umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .