00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#GumaMuRugo2021: Imyuka ihumanya ikirere yagabanutseho 14% i Kigali

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 16 February 2021 saa 03:58
Yasuwe :

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyashyikirije Loni intego zijyanye no kubungabunga ikirere, aho rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% bitarenze 2030.

Zimwe mu ngamba rwihaye muri icyo cyerekezo harimo kunoza uburyo bwo gutunganya ingufu, gukoresha inganda neza, gucunga imyanda, ubwikorezi ndetse n’ubuhinzi; bizatuma imyuka ihumanya ikirere igabanukaho toni miliyoni 4,6.

Imyuka ihumanya ikirere ishobora kugabanuka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba ingendo nyinshi ziganjemo iz’ibinyabiziga zabaye nke cyangwa zigahagarikwa.

Dufashe nk’urugero ubwo COVID-19 yatangazwaga bwa mbere mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, inzego zibishinzwe zashyizeho ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, abantu basabwa guhana intera, gukaraba intoki, guhagarika ingendo zitari ngombwa n’ibikorwa byose bihuza imbaga birakumirwa.

Ku wa 21 Werurwe 2020, ni bwo u Rwanda rwabimburiye ibindi bihugu muri Afurika gushyiraho Guma mu rugo nk’uburyo bwashobokaga bwo guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19.

Muri icyo gihe, Dr Kalisa Egide, Umwarimu akaba n’Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu birebana n’imyuka Ihumanya Ikirere, yagaragaje ko Guma Mu Rugo yagabanyije ihumana ry’ikirere cy’u Rwanda ku kigero cya 24% mu 2020.

Iri gabanuka ry’imyuka ihumanya ikirere ryagaragaye no mu bindi bihugu byo ku Isi birimo u Bwongereza, u Buhinde n’u Bushinwa.

Dr Kalisa yabwiye IGIHE ko imyuka ihumanya ikirere iri mu byugarije Isi, kuko nibura abasaga miliyoni zirindwi bapfa buri mwaka bazize indwara zirikomokaho.

Yakomeje ati “Imyuka ihumanya ikirere ikomoka ku binyabiziga, ibicanwa, ishobora gutera indwara zirimo asthma ndetse na kanseri y’ibihaha. Usibye izo mpfu, inafite ingaruka ku bukungu bw’igihugu.’’

Uyu mushakashatsi agaragaza ko “abana ni bo bugarijwe cyane n’iyi myuka kuko baba bafite ibihaha bitarakomera, bahumeka cyane kurusha abakuru n’indeshyo yabo ikaba yatuma imyuka isohoka mu modoka ibageraho vuba.’’

Mu 2021, COVID-19 yakajije ubukana ndetse igeze mu Mujyi wa Kigali isya itanzitse, ku buryo byatumye abawutuye bashyirirwaho ingamba zikomeye zo kuguma mu ngo zabo keretse abatangaga serivisi mu bikorwa by’ingenzi byari byemerewe gukomeza gukora.

Umwarimu akaba n’Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu birebana n’imyuka Ihumanya Ikirere, Dr Egide Kalisa, afata ibipimo byo kureba niba Guma mu Rugo ya 2021 yaragize ingaruka ku ihumana ry’ikirere

Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo bitewe n’ubwiyongere bw’imibare y’abandura Coronavirus bwawubonekagamo ndetse yatanze umusaruro kuko ingamba zafashwe kuva tariki ya 19 Mutarama 2021 kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021 zatanze umusaruro kuko ubwo yatangiraga, ku munsi handuraga 200, bagera ku bari hagati ya 50 na 60.

Muri iyo minsi 20, Dr Kalisa yakoze ubushakashatsi areba niba Guma mu Rugo ya 2021 yaragize ingaruka ku ihumana ry’ikirere.

Yakomeje ati “Narebye ibipimo by’utuvungukira tuva mu binyabutabire twitwa ‘Coarse particles (PM10)’ duterwa ahanini n’ibikorwa by’ubwubatsi n’imyotsi iva ku bicanwa ndetse n’utwitwa Nitrogen dioxide (NO2) tuva cyane ku myuka itumurwa n’imodoka. Nasanze muri Kigali twaragabanutse ku kigero cya 14% ugereranyije na mbere ya GumaMuRugo kuva ku wa 1 Mutarama 2021.’’

Uyu mushakashatsi yavuze ko iyo witegereje umuvuduko w’iterambere u Rwanda ruriho n’izamuka ry’abaturage, byerekana ko imyuka ihumanya ikirere iziyongera cyane ndetse ishobora no kugira ingaruka za vuba mu gihe nta ngamba zikarishye zifashwe.

Dr Kalisa yavuze ko COVID-19 yateje ingaruka nyinshi ku buzima bwa muntu n’ubukungu ariko ikwiye gusiga isomo ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ati “Byampaye ishusho ko kwirinda ingaruka ziterwa n’ihumana ry’ikirere bishoboka mu gihe twese twashyira ingufu mu kwirinda icyaritera, tunashishikariza imishinga itangiza ibidukikije.’’

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) mu 2017 bwagaragaje ko 95,2% y’imodoka ziri mu Rwanda zimaze imyaka irenga 10 zikozwe; 56,6 % ni iza mbere yo mu 1999 naho 77,2% zakozwe mbere ya 2000.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko buri mwaka mu mavuriro hakirwa miliyoni eshatu z’abivuza indwara z’ubuhumekero barimo 13% bazitewe n’ihumana ry’ikirere.

Ihindagurika ry’ingano y’imyuka ihumanya ikirere ku masaha ya mbere no mu gihe cya Guma mu rugo
Utuvungukira tw’ikinyabutabire NO2 twagabanutse mu kirere ku kigero cya 13 % n’aho utw’ikinyabutabire bita PM10 twagabanutse ku kigero cya 14%
Dr Kalisa Egide yavuze ko bikwiye guhuriza hamwe ingufu mu kwirinda ingaruka ziterwa n’ihumana ry’ikirere no gushyira imbaraga mu mishinga itangiza ibidukikije
Imyuka ihumanya ikirere yagabanutseho 14% i Kigali mu gihe cya Guma mu rugo ya 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .