00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutaha mu Rwanda bisaba ubushake n’umuhate gusa

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 28 September 2013 saa 02:09
Yasuwe :

Bamwe mu banyarwanda bagiye baba mu mahanga, ubu bakaba baratashye, bahamya ko nta cyiza nko kuba wumva uri mu gihugu cyawe, ukora imishinga ukabona iragenda. Ndetse bemeza ko ubwo ari nabwo buzima bwiza kurusha ubundi.
Jacqueline Rutagarama, uzwi nka «Mutsiri», ni umunyarwandakazi umaze imyaka ine, iyingayinga itanu yiyemeje kugaruka gutura no gukorera mu Rwanda, aho yaje aturutse mu Bubiligi, akaba kuri ubu avuga ko aguwe neza mu rwanda.
Rutagarama yari amaze imyaka umunani atuye i (...)

Bamwe mu banyarwanda bagiye baba mu mahanga, ubu bakaba baratashye, bahamya ko nta cyiza nko kuba wumva uri mu gihugu cyawe, ukora imishinga ukabona iragenda. Ndetse bemeza ko ubwo ari nabwo buzima bwiza kurusha ubundi.

Jacqueline Rutagarama, uzwi nka «Mutsiri», ni umunyarwandakazi umaze imyaka ine, iyingayinga itanu yiyemeje kugaruka gutura no gukorera mu Rwanda, aho yaje aturutse mu Bubiligi, akaba kuri ubu avuga ko aguwe neza mu rwanda.

Rutagarama yari amaze imyaka umunani atuye i Buruseli, aho yaturanye n’abantu b’amoko atandukanye, akahabyarira akanahigira, ariko ngo asanga n’ubwo hari bimwe by’ibanze umuntu waho abona, hataruta u Rwanda nk’uko yabiganiriye IGIHE.

Avuga ko mu Rwanda huzuye amahirwe gusa, ndetse ngo nta n’ubwo ajya yumva hari ahandi yajya gutura hatari i Rwanda, kuko yabashije kuza agakora umwuga yize kandi akabona umugeza kuri byinshi.

Rutagarama, ni umugore w’imyaka 42, wubatse, ufite abana bane n’umugabo. Uyu mutegarugori, ari mu bagore bake bakora umurimo wo gufotora no gufata amashusho ya video, nk’umwuga mu gihugu cy’uRwanda. kaba afite isosiyete ye yitwa “African Digital Cinema Ltd (ADC).

Jacqueline Rutagarama Mutsiri ari mu kazi ke ka buri munsi

Icyamuteye gutaha mu Rwanda

Rutagarama utunzwe n’umwuga wo gufotora, avuga ko yize gufotora ubwo yari mu Bubiligi, aho yabyize mu mashuri atandukanye, ndetse akanabikorera amahugurwa menshi, maze hamwe n’ubwo bumenyi bwose yari amaze kugira, ndetse no kuba yarumvaga adakeneye kuba yajya gusaba akazi, n’ubwo avuga ko atari bibi gusaba akazi, we yumvaga akeneye kwikorera.

Amaze no kwitegereza akabona ko gushinga isosiyete mu burayi bitorohera umuntu wese, cyane cyane udafite ubushobozi buhambaye, yumvise yataha agakoreshereza ubumenyi afite mu gihugu cye avukamo.

Kandi ngo ageze mu Rwanda, koko yasanze byari bikenewe binoroshye, ndetse anasanga ho byoroshye cyane kwandikisha isosiyete, kuko ngo byamutwaye umunsi umwe wonyine akabasha kwandikisha isosiyete ye mu Rwanda.

Mu myaka hafi itanu amaze agarutse mu Rwanda, ngo ni bimwe mu bihe byiza yagize kuko ngo n’iyo asubiye i Burayi mu biruhuko, yumva u Rwanda arukumbuye ndetse akagereranya agasanga iyo ari mu Rwanda aribwo aba aguwe neza cyane.

Ati: «I Burayi ni heza ariko ntiwahaba ubuzima bwose ushaka gukora umushinga ufatika, no kugira icyo ugeraho.»

Rutagarama kimwe n’abandi benshi bagiye baba mu mahanga atandukanye, cyane cyane i Burayi bahuriza ku kintu kimwe ko i Burayi ari byiza kujyayo, ufite ikikujyanye, nk’iyo ari ukwiga, cyangwa akazi, ariko uzataha, kuko ngo haba bahabona byinshi byiza n’ubuzima wakwita bwiza, ariko ngo ntube wabasha gukora umushinga ufatika iyo utarebye aho ukomoka.

Rutagarama avuga ko ubuzima bwo kwinezeza bushoboka cyane ku banyarwanda bajya i Burayi, ngo ariko kuba wabasha gukorera amafaranga menshi ukayabika ukagera ku kintu gikomeye nko kubaka ngo ntibibasha benshi, kuko ngo iyo baje mu Rwanda hari ubwo basanga bamwe mu bo basize barageze ku bintu byinshi, kandi bo ntacyo biyunguyeho cyane.

Inama atanga ku banyarwanda bari muri Diaspora

Rutagarama avuga ko bibaye byiza ubishoboye wese yaba i Burayi cyangwa n’ahandi hose ashoboye, ariko mu gihe runaka yihaye agashyira agataha, kuko ngo kuba mu Burayi ubuzima bwose kandi ufite aho ukomoka, usanga bitorohera buri wese ndetse ngo nta kinezeza nko kumva uri iwanyu mu gihugu ukomoko.

Inama atanga ni uko abanyarwanda bo muri Diaspora, batinyuka baba bumva bakeneye gutaha bagataha ntibatinye ko baba bagiye gutangirira ubuzima ku busa, kuko ngo nawe yaje agatangirira kuri zeru uretse ko yari afite udukoresho duke yagiye akusanya ubwo yari akiga ndetse akagira n’ubusahake, none akaba abona bigenda neza.

Rutagarama avuga ko abanyarwanda bamwe bari muri Diaspora baba bifuza gutaha mu Rwanda nta mpungenge bakwiye kugira zo kuba bataha kuko mu Rwanda ari heza, kandi hakaba hari amahirwe menshi.

Agira ati: «Njyewe njya gutaha nagendeye ku bintu bibiri; ubushake, n’umuhate. »

Rutagarama avuga ko kugira ubushake hanyuma ukarenzaho n’umuhate, icyo ushatse gukora cyose ukagikora, ikiba gisigaye ari amahirwe kandi nta kabuza nayo aba ahari.

Ati: «Iyo umuntu ari mu mahanga akumva yifuje gutaha, ikiba gisigaye ni ukubyiyumvamo, ukabitinyuka, wamara kumva ko koko ubyifuza, noneho ugakora uko ushoboye nyine ukabikora. Hanyuma ibikurikira ni amahirwe gusa mu gihugu cyacu. »

Ubunyarwanda aho abantu bari hose

Rutagarama avuga ko ashyigikiye gahunda ya Rwanda Day ihuza Abanyarwanda baba abari mu gihugu, n’abari hanze bagahuza umutima ku kurema ubunyarwanda butajegajega, banashakira hamwe uko igihugu cyabo cy’u Rwanda cyagira ejo hazaza heza, biciye muri gahunda zitandukanye, zihamagarira abanyarwanda kubumbatira ubunyarwanda bwabo.

Muri uru rwego Abanyarwanda ku bushake bwabo bashyizeho gahunda zirimo iyitwa Rwanda Day, aho ababa mu mahanga (Diaspora) bahitamo aho bahurira rimwe cyangwa kabiri mu mwaka, maze bakaganira ndetse bagasabana bakishimira kuba abanyarwanda.

Muri iki gikorwa, baba banari kumwe n’inshuti zabo z’abanyamahanga ndetse bakanabasha kwihurira n’umukuru w’igihugu, hamwe na bamwe mu bagize guverinoma y’u Rwanda bakavuga ku buzima bw’igihugu cyabo, bafiteho uburenganzira kimwe n’abari mu gihugu imbere, aho ababa muri Diaspora banahamagarirwa gutaha ku babyifuza.

Kuva mbere y’uko habaho Rwanda Day, ndetse na nyuma y’uko hatangiye kubaho iki gikorwa kigiye kubaho ubugira gatandatu i Toronto kuri uyu wa Gatandatu, hamaze kugira abanyarwanda benshi bataha mu gihugu cyabo, baba abari barahunze ndetse n’abagiye badahunze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .