00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibare y’abana basambanyijwe yiyongereyeho 55% mu myaka itatu ishize

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 11 October 2021 saa 06:06
Yasuwe :

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ibirego byo gusambanya abana kuva mu 2018 kugeza mu 2021 ari 12.840, aho rwagaragaje ko imibare yiyongereye ku rugero rwa 55% ndetse Intara y’Iburasirazuba ikaba ku isonga mu kugira ibi byaha byinshi.

Ibi byagaragajwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa uba buri 11 Ukwakira, aho byahuriranye no gusoza ubukangurambaga bwari bumaze umwaka bugamije guhangana n’icyaha cyo gusambanya abana.

Nubwo ibi birego ari byo byagaragajwe, ubushakashatsi bw’imyaka itatu bwakozwe na RIB bwagaragaje ko abana basambanijwe ari 13.646 biganjemo abakobwa, kuko abahungu barimo ari 392 bangana na 2,9% aho 237 muri bo basambanyijwe n’abahungu bagenzi babo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko ubu bushakashatsi buri mu by’ingenzi byakozwe mu mwaka w’ubukangurambaga bwo guhangana n’icyaha cyo gusambanya abana, aho yavuze ko iyi mibare izifashishwa mu kumenya ahazongerwa ingufu.

Yagize ati “Nubwo dusoje ubukangurangamba ariko ntitugiye kwicara urugamba ruracyariho, aho twabonye icyuho ni mu bijyanye no gutanga amakuru, kugira ngo abakoze icyo cyaha bahanwe kandi dutekereza ko guhanwa bica intege n’undi wese utekereza ngo nanjye nabikora.”

Kuri uyu munsi kandi Ubushinjacyaha Bukuru bwagaragaje igitabo gikubiyemo urutonde rw’abantu 322 bakoze byaha byo gusambanya abana bakabihamwa n’inkiko, cyiswe ‘Sex Offender Registry’, aho urwo rutonde ruriho umwirondoro w’uwakoze icyo cyaha, ifoto ye, igihe yagikoreye, imyaka n’igitsina cy’uwo yakoreye icyaha ndetse n’igihano yahawe ndetse rukazagenda rwongerwa.

Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Habyarimana Angelique atangiza ku mugaragaro iki gitabo yagize ati “Ni imwe mu ngamba [gusohora iki gitabo] zishobora gufasha mu buryo bwo guhagarika cyangwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.”

Urubyiruko ni rwo rwiganje mu gusambanya abana

RIB yagaragaje ko abana benshi basambanywa ari abafite hagati y’imyaka 14 na 17, kuko mu myaka itatu abasambanyiwe ari 5.947 bagakurikirwa n’abari munsi y’imyaka icyenda bangana na 4.378.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abantu benshi basambanya aba bana ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 24, kandi benshi muri aba bakaba abagabo bakiri ingaragu, aho byagaragajwe ko babashukisha ibintu bitandukanye birimo impano, akazi cyangwa kubabwira ko bazashyingiranwa.

Abagera kuri 54,7% by’abasambanyije abana bavuze ko bisanze babasambanyije aho abandi bagiye bavuga ko babitewe n’ubusinzi, ubucucike mu mazu, imyumvire mibi n’ibindi.

Byagaragajwe kandi ko 60,8% by’abana basambanyijwe n’abaturanyi babo, 19,2% bagasambanywa n’inshuti zabo (Boyfriend/Girlfriend) mu gihe hari abandi basambanyijwe n’abagize umuryango, inshuti zawo, abarimu, abanyeshuri bigana, abakozi cyangwa abandi bagenda mu ngo ndetse na baramu babo.

Za Minisiteri zasabwe gutanga umusanzu mu rugamba rwo kurwanya iki cyaha

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Karihangabo Isabelle, yavuze ko iyi mibare iteye inkeke ndetse hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo iki kibazo kivugutirwe umuti.

Yagize ati “Twumva nka Minisiteri y’Ubutabera ikwiye gushyiraho politiki cyangwa se ingamba zo gukumira ibyaha muri rusange ariko by’umwihariko ku cyaha cyo gusambanya abana izi ngamba zikaba zashingira ku mpamvu muzi zituma habaho iki cyaha kugira ngo kirandurirwe mu mizi.”

“Nka Minisiteri y’Uburezi dusanga yareba uburyo mu masomo ahabwa abana hakongerwamo inyigisho zigamije kubaha ubumenyi bwa ngombwa mu buzima bw’imyororokere, abana bakigishwa uko iki cyaha gikorwa n’uko bakirinda.”

RIB kandi yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ko yakora ibishoboka ku buryo mu mihigo y’inzego z’ibanze habamo umuhigo wo gukumira no kurwanya icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyo kimwe no gushyiraho ubukangurambaga busobanura byimbitse ibijyanye na cyo.

MIGEPROF yasabwe gushyira ingufu mu kwegera imiryango binyuze mu miyoboro isanzweho nk’umugoroba w’imiryango bakigisha imiryango uko barinda abana guhohoterwa, na ho Minisiteri y’Urubyiruko yo isabwa kurukangurira kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda zizarufasha kwirinda kwishora muri ibi byaha.

Minisiteri y’Ubuzima yo yasabwe ko yakora ubushakashatsi ikareba ubuzima bwo mu mutwe bw’abasambanya abana niba nta ndwara runaka baba bafite nk’iyitwa ‘Pedofile’ ituma umuntu mukuru yifuza kuryamana n’umwana.

Inzego z’ubutabera na zo zasabwe gukurikirana no kugenza abakoze ibi byaha mu rwego rwo gushyira hamwe mu kukirandura burundu kuko byagaragaye ko kizamuka buri mwaka.

Dr Bayisenge Jeannette yavuze ko nubwo hari byinshi byakozwe mu guhangana n'ikibazo cyo gusambanya abana urugamba rugikomeje
Minisitiri w'Uburezi nawe yari mu bitabiriye uyu muhango aho yibukije ko Guverinoma y'u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana
Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB Karihangabo Isabelle yasabye za Inzego zitandukanye gutanga umusanzu mu kurwanya icyaha cyo guhohotera abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .