00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Nacala muri Mozambique; aho RDF ifite ikigega cy’ibikoresho yifashisha mu guhashya imitwe y’iterabwoba (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 August 2021 saa 12:03
Yasuwe :

Urugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado rurarimbanyije. RDF yarugabye inyuze mu nzira ebyiri zigomba kuzahurira ahitwa Mocímboa da Praia; gusa muri ibi bikorwa iri kwifashisha agace ka Nacala nk’akaruhukiraho ibikoresho byose ubundi bikohererezwa ingabo ku rugamba.

Nacala iherereye mu Ntara ya Nampula mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Mozambique. Ni agace gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 200 mu gihe intara karimo yo ituwe n’abarenga miliyoni.

Nampula ifatwa nk’igicumbi cy’ubucuruzi mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Mozambique. Igaragaramo hotel n’inyubako zo mu gihe cya kera ku bw’abakoloni b’Abanya-Portugal.

Muri aka gace ntabwo Ingabo z’u Rwanda zihafite ibirindiro ahubwo zihifashisha nk’inzira izigeza mu bice byo mu Ntara ya Cabo Delgado irimo imirwano.

Uhagurutse i Kigali, RwandAir ikoresha amasaha abiri n’iminota 30 kugira ngo ibe igeze ku kibuga cy’Indege cyaho. Ubusanzwe cyahoze ari icya gisirikare gusa kiza guhindurwa kigirwa icya gisivile gitangira gukoreshwa mu 2014.

Hafi aho ni ho Ingabo z’u Rwanda zoherejwe zibanza kunyura. Impamvu ni uko ibindi bibuga by’indege byo mu Majyaruguru ya Mozambique ni bito ku buryo indege nini nk’iza RwandAir zitemerewe kuba zabigwaho.

Bivuze ko banyura Nacala, bagashyirwa mu matsinda hanyuma bakoherezwa mu bice bitandukanye aho basanga izindi ngabo ziri ku rugamba.

Ikindi gikomeye kibera Nacala, ni uko ari agace gasa n’akari hagati ku buryo byorohera RDF kugeza ibikoresho ku basirikare bayo. Niba ari nk’ibidashobora gupakirwa mu ndege, binyuzwa mu mazi hanyuma bikakirirwa ku Cyambu cya Nacala kiri hafi neza n’ikibuga cy’indege.

Mu Mujyi wa Nacala, ubuzima ni ubusanzwe. Nta nyeshyamba ziwurangwamo ahubwo ikibazo kiri mu yindi Ntara ya Cabo Delgado. Nibura kugera ahari imirwano, harimo intera y’ibilometero 600.

Ubwo IGIHE yatemberaga i Nacala, ahagana saa Kumi z’umugoroba, abantu bari bari gukinga amaduka bataha mu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

Ni Umujyi uri ku nkengero z’i Nyanja y’Abahinde. Wifashishwa na RDF nk’inzira yoroshye yo kugerwaho n’ibikoresho. Abasirikare boherejwe muri Mozambique, ni wo bakirirwamo, hari ububiko bw’ibikoresho byose bya RDF yaba ibizanwa n’indege cyangwa se ubwato.

Urugamba rwashojwe mu nzira ebyiri

Ingabo z’u Rwanda zikigera muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, zahise zitangira ibikorwa byazo. Kugeza ubu, muri iki gihugu nta zindi ngabo bazi, nubwo hari iza SADC zamaze kuhagera.

U Rwanda rurwana rufatanyije n’ingabo za Mozambique. Amakuru IGIHE yamenye ni uko nubwo Ingabo za SADC zageze i Cabo Delgado, ntiziratangira ibikorwa, nta nubwo ziratangaza agace zigomba gukoreramo.

Bivugwa ko Mozambique nk’igihugu kiri kuberamo iyi ntambara, kitarahuza Ingabo z’u Rwanda n’iza SADC ngo ziganire ku buryo buboneye bwo kurwana. Ku rundi ruhande, ingabo z’u Rwanda zo zakomeje akazi kazo, bisa n’aho nubwo SADC yaba idahari, zo zakomeza icyazizanye.

Ku ikubitiro zahise zica inzira ebyiri zibona ko zizazigera ku ntsinzi. Abasirikare bamwe barwana baturutse mu ruhande rumwe, abandi mu rundi ku buryo bose bazahurira ahantu hamwe.

Iya mbere ni iya Afungi unyuze Palma ugana Mocimboa da Praia mu gihe iya kabiri ari ihera Mueda igakomereza Awasse nayo igera Mocimboa da Praia. Izo ngabo nizimara guhurira muri ako gace, ikizaba gikurikiyeho ni ukugenzura ibice byose by’intara, hanyuma abaturage bagatangira gusubizwa mu byabo nta nkomyi.

Agace gafatwa nk’ak’ibirindiro bya RDF muri uru rugamba kari ahitwa Sagal. Niko kafashwe mbere y’utundi twose ubwo uru rugamba rwatangiraga.

Byinshi mu bice birimo intambara, nta baturage barimo. Urugero ni nka Palma, yose yahindutse amatongo, nta nyoni iba itamba gusa mu bindi bice byo hari inkambi zicumbikiwemo abaturage bataye ibyabo nyuma yo kugirirwa nabi.

Ku wa 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 muri Mozambique. Bakigera muri iki gihugu bashyikiye mu Mujyi wa Nacala uherereye mu Ntara ya Napula, mu gihe bari bacyitegura kujya muri Cabo Delgado.

Nyuma umwe ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zatangiye kujya mu turere twa Afungi, Mueda Mocimbao Da Praia.

Izi ngabo zigabanyijemo ibice bibiri zimwe zica Mueda- Diaca-Awasse- Mumu- Mtotwe zigana Mocimboa Da Praia. Muri aka gace ka Awasse habereye imirwano ikomeye yaguyemo aba barwanyi abasigaye barahunga. Kugeza ubu aka gace kagenzurwa na Leta nyuma y’igihe kinini cyari gishize karigaruriwe n’aba barwanyi.

Ikindi gice cy’ingabo cyagiye mu gace ka Afungi muri Palma aho zabashije kubohoza ikibuga cy’indege n’uruganda rutunganya gaz ruri muri Cabo Afungi.

Izi ngabo kandi zarwanyije aba barwanyi mu duce twa Afungi-Quitunda- Quelimane biteganyijwe ko aba basirikare bari muri ibi bice byombi bazahurira Mocimboa Da Praia, aho bazakomereza ibikorwa byo guhashya aba barwanyi.

Kugeza ku wa 4 Kanama 2021, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zari zimaze kubohoza uduce twa Palma, Quionga, Tete, Zambia, Maputo, Nhica Do Rovuma, Quelimane, Njama Awasse, Chinda na Mumu.

Kugeza ubu ntiharamenyakana umubare w’abarwanyi bamaze kugwa muri iyi mirwano gusa Ingabo z’u Rwanda zabambuye ibikoresho bitandukanye birimo moto, mudasobwa, imbuda zo mu bwoko bwa SMGs, RPGs, pisitori, gerenade n’ibisasu.

U Rwanda rukomeje kohereza Ingabo muri Mozambique zunganira izoherejweyo mu ntangiriro z'ukwezi gushize
Ingabo z'u Rwanda zifite inshingano imwe y'ingenzi: Kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado binyuze mu guhashya imitwe y'iterabwoba hanyuma abaturage bagasubira mu byabo
Ingabo n'abapolisi b'u Rwanda boherejwe muri Mozambique bahise bashyikira ku Kibuga cy'Indege cya Nacala. Aha ni ho ziva zijya ku rugamba mu bice bitandukanye mu Ntara ya Cabo Delgado
Ikibuga cy'Indege cya Nacala cyatangiye gukoreshwa mu 2014 nyuma yo kuvugururwa na Sosiyete zo muri Brésil
Ku Kibuga cy'Indege cya Nacala, hari aho Ingabo z'u Rwanda zifashisha mu kubika ibikoresho
Uvuye ku Kibuga cy'Indege, unyura ku nzu ziteye gutya ku nkengero z'umuhanda ugana mu Mujyi wa Nacala
Indege nto za RwandAir ni zo zifasha Ingabo z'u Rwanda kugeza Abasirikare mu bice bitandukanye by'Intara ya Cabo Delgado
Casques ziba mu Rwanda, ahandi ntabwo byoroshye kubona umuntu uyikoza
Umuhanda uva ku Kibuga cy'Indege ugana mu Mujyi wo ni mwiza bitandukanye n'indi
Iyo urenze ku Kibuga cy'Indege, usanganirwa n'umuhanda urimo ibinogo intambwe ku yindi
Ihene n'imodoka biba biba bibisikana mu muhanda
Moto birasa n'aho ari kimwe mu bifasha abantu b'amikoro make kugera hirya no hino mu mujyi
Nacala City Center ni iguriro rikomeye muri uyu mujyi
Ibiciro byo muri uyu mujyi biri hejuru ku bintu byose ugereranyije n'ibyo mu Rwanda
Iyo uri mu Mujyi rwagati, uba witegeye hakurya icyambu cya Nacala
Mu Mujyi rwagati, ubuzima ni ubusanzwe. Impamvu ni uko intara ibamo imirwano iba kure mu bilometero birenga 600
Ibikorwaremezo byiganjemo inyubako bikomeje kuzamuka. Ababa muri uyu mujyi basobanura ko kubaka ari kimwe mu bintu bihendutse
Icyambu cya Nacala cyifashishwa n'Ingabo z'u Rwanda iyo zikeneye nk'ibikoresho bikanyuzwa mu nzira y'amazi
Ikibumbano cya Samora Machel gifatwa nk'ikirango cy'uyu mujyi
Machel ni we wagejeje Mozambique ku bwigenge mu 1975 anayibera Perezida wa Mbere
Ibigega bikoreshwa mu guhunika ibintu bivanwa mu mahanga, bigaragara ku bwinshi hafi y'icyambu
Uyu mujyi ukorerwamo ubucuruzi bwinshi bwambukiranya imipaka mu bihugu bihana imbibi na Mozambique
Machel wagejeje Mozambique ku bwigenge akanayiyobora, afatwa nk'intwari y'iki gihugu. Yapfuye mu 1986
Icyambu cya Nacala, gihuza Mozambique n'ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika nka Malawi na Zambia
Uburobyi bukorwa umunsi ku wundi mu Nyanja y'Abahinde
Muri uyu Mujyi, habonekamo hotel nyinshi ziri mu ishusho yo kare kuko zubatswe n'Abakoloni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .