00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramo “bishobora” guhagarikwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 November 2021 saa 07:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yaburiye abategura ibitaramo n’ababyitabira ko mu gihe batubahirije amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19, bishobora kuzajya bihagarikwa nubwo byaba biri kuba.

Kuva Covid-19 yiswe Omicron yagaragara muri iki Cyumweru, Isi yahiye ubwoba, ibihugu bitangira gufunga ingendo, ibindi bikaza ingamba ku bantu babyinjiramo kugeza no ku Rwanda rwasubijeho akato k’amasaha 24 ku bantu bose binjira mu gihugu.

Mu mabwiriza mashya yaraye atangajwe na Minisiteri y’Ubuzima, harimo n’ingingo iburira abantu ko bakwiriye “kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi no mu birori cyangwa imyidagaduro bitari ngombwa”.

Iyi ngingo ica amarenga ko mu gihe Omicron yagera mu Rwanda, ibitaramo byari byarakomorewe bishobora gufungwa, ahubwo icyakozwe ubu ari ugutegura abantu mu mutwe mbere.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye IGIHE ko amabwiriza yari asanzwe agenga abitabiriye ibitaramo, akwiriye kubahirizwa.

Ayo arimo kuba nibura umuntu yarikingije nibura agahabwa urukingo rumwe, yipimishije, kandi yagera no mu gitaramo agakomeza kwitwararika ahana intera na mugenzi we kandi yambaye n’agapfukamunwa.

Yakomeje avuga ko uko abantu bari bwitware muri ibi bihe, ari byo biza kugena umwanzuro ukwiriye ushobora gufatwa.

Ati “Biraterwa n’uko abantu babyitwaramo. Nibatubahiriza amabwiriza nibwo byaba ari ikibazo. Baje batikingije, batipimishije, batubahiriza n’andi mabwiriza asanzwe, byanaviramo guhagarika igitaramo nubwo cyaba kirimo.”

Dr Ngamije asobanura ko hakiri kare ku buryo abantu babuzwa guhura mu gihe bujuje ibisabwa bya ngombwa, gusa abategura ibitaramo avuga ko bishobora guhagarikwa barenze ku mabwiriza.

Ati “Cyane abantu bari guhura ntibubahirize amabwiriza n’igitaramo cyahagarikwa. Abateguye ibitaramo bagomba kugira na bo uruhare, bagafatanya n’inzego zitandukanye mu kubahiriza amabwiriza.”

Birashoboka ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zakubahirizwa mu bitaramo?

Muri Nzeri nibwo ibitaramo byakomorewe nyuma y’igihe kinini bisubitswe kubera Covid-19. Icya mbere cyabimburiye ibindi gikomeye cyabaye mu mpera za Ukwakira kuri Canal Olympia ku i Rebero.

Nyuma habaye ibindi birimo icya Massamba Intore, icyitabiriwe na Adekunle Gold wo muri Nigeria, icya Bruce Melodie, icya Omah Lay na Rema bombi bo muri Nigeria n’ibindi.

Muri ibyo bitaramo byose, nta na kimwe muri byo wavuga ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirijwe uko bikwiriye na cyane ko abategura ibitaramo basobanura ko bigoye kugira ngo bigerweho.

Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters wateguye igitaramo cyiswe Kigali Fiesta kikitabirwa na Omah Lay, yabwiye IGIHE ko mu gutegura ibitaramo, hari amabwiriza yibandwaho cyane n’andi agoye.

Ati “Bisa nk’ibigoye ariko ariya mabwiriza tuba tugomba kugerageza kuyubahiriza. Ugerageza kubwira abantu ko nibatitwara gutya na gutya igitaramo gishobora guhagarikwa. Ariko biragoye kubwira umuntu waje kubyina, kwizihirwa, biragoye.”

Mushyoma yasobanuye ko imbaraga nyinshi zishyirwa mu gusaba abantu kuba barikingije, kuba baripimishije ariko kubwira umuntu ngo niyambare agapfukamunwa, byo ni ihurizo.

Ati “Biragoye cyane ko umuntu yamaze kwipimisha, yarikingije ari mu gitaramo wamubwira ngo yambare agapfukamunwa. [Abayobozi] Batubwiraga ko ingufu zigomba gushyirwa mu kuba yarakingiwe, yapimwe. Naho izindi ngamba ntabwo zubahirizwa.”

Dr Ngamije yavuze mu bitaramo byabaye mu minsi ishize, hari bike byubahirije amabwiriza. Ati “Hari aho yubahirijwe, nka Massamba yanyuzagamo akabibutsa kubahiriza amabwiriza ariko hari n’ahandi batayubahirije.”

Kuva Omicron yagaragara, ibihugu byinshi by’i Burayi byafashe ingamba zikomeye, bihagarika ingendo bizihuza n’ibihugu yagaragayemo.

Ku wa Gatanu, Omicron yari imaze kugaragara muri Afurika y’Epfo, Botswana, Hong Kong n’u Bubiligi. Mbere ya Saa Sita zo kuri uyu wa Gatandatu, yagaragaye mu Bwongereza kuko yasanzwe mu barwayi babiri.

Mu bihugu nk’u Buholandi, u Budage, Tchèque naho hari abarwayi bikekwa ko bayanduye. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho bikekwa ko yagezeyo nubwo nta murwayi iragaragaraho.

Bivugwa ko yandura cyane kurusha ubundi bwoko bwabayeho bwa Covid-19, gusa ntibiramenyekana niba inica cyane.

Nta nubwo bizwi niba inkingo za Covid-19 zihari hamwe n’indi miti bishobora kuyirinda gusa icyizere ni uko uwakingiwe ashobora kugira amahirwe menshi yo guhangana nayo.

Mu bitaramo, byamaze kugaragara ko guhana intera no kwambara udupfukamunwa bidashoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .