00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku biciro fatizo bishya by’ubutaka mu gihugu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 3 December 2021 saa 04:03
Yasuwe :

Leta yatangaje ibiciro fatizo by’ubutaka bigomba kugenderwaho mu bice bitandukanye by’igihugu haba mu cyaro no mu mijyi nk’uko bigenwa n’itegeko ko bigomba gusubirwamo buri mwaka.

Ibiciro fatizo by’ubutaka bifatwa nk’igikoresho giha umugenagaciro ikigereranyo cy’ibiciro biri ku isoko. Ibishya byatangajwe mu igazeti ya leta ku wa 1 Ukuboza 2021.

Ibiciro byo mu 2021 byateguwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ryitaye ku by’ingenzi bigira ingaruka ku gaciro k’ubutaka bitandukanye n’ibyatangajwe mbere byagiye bigaragaza ibyuho ndetse hamwe na hamwe ntibyumvikanweho.

Inyandiko isobanura iby’ibi biciro igaragaza ko mu kubibara hashingiwe ku makuru ku mapariseri yose yo mu gihugu ari mu bubiko-shingiro bw’Ikigo cy’Igihugu gishinze Imicungire n’Imikoreshereze by’Ubutaka (RLMUA).

Hifashishijwe ikoranabuhanga rya Geographic Information System (GIS) buri pariseri ihabwa amakuru y’ibintu byose by’ingenzi bigira ingaruka ku gaciro k’ubutaka.

Harimo abo ubutaka buherereye, uburyo bugerwaho n’ibikorwaremezo birimo imihanda, amashuri, amavuriro, amasoko, amazi n’umuriro; icyo bukoreshwa n’icyo buteganyirijwe; uburyo bwegereye imigezi n’ibiyaga n’ibindi.

Ibiciro fatizo kandi byagenwe hakurikijwe inzego z’imiyoborere (Intara, Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu) bikaba bifite agaciro mu mezi atandatu uhereye igihe byatangarijwe mu igazeti ya Leta.

Buri gace kaba gafite igiciro gito gishoboka, icyerekana ikigereranyo cy’igiciro fatizo cy’amapariseri yose ari muri icyo kiciro (Weighted Average Value) n’icyo hejuru.

Abagenagaciro n’abandi bagenerwabikorwa bagirwa inama yo gushingira cyane ku giciro fatizo kuko ari bwo buryo bwiza bugaragaza uko isoko rihagaze muri rusange ahantu runaka no mu cyiciro runaka umutungo bari kugenera agaciro ubarizwamo.

Nko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Umurenge wa Bumbogo ahari ubutaka buhendutse metero kare yaho ihagaze ku mafaranga y’u Rwanda 467 ubariye ku giciro gito gishoboka; 9671 Fw ku giciro kigereranyije na 36.746 Frw ku cyo hejuru.

Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro uri mu ifite ubutaka bufite igiciro fatizo gito aho metero kare yagenewe 4004 Frw ubariye ku giciro cyo hasi, 19045 Frw ku giciro kigereranyije na 66.627Frw ku giciro cyo hejuru.

Muri aka karere hari aho usanga hagenewe ibihumbi bisaga 82 by’amafaranga y’u Rwanda kuri metero kare imwe nko mu Murenge wa Gatenga mu gihe i Kanombe hageza mu bihumbi 134 Frw kuri metero kare ubariye ku giciro cyo hejuru.

Ibi biciro kandi biri hejuru mu Mijyi yunganira Kigali ugereranyije n’ahandi mu cyaro.

Mu Karere ka Muhanga ibiciro biri hejuru biboneka mu Mirenge ya Cyeza, Nyamabuye, Shyogwe na Muhanga kuko biri hagati ya 43.407 Frw na 44.129 Frw naho igiciro gito gishoboka kiri hagari ya 272 Frw na 703 Frw.

I Musanze ahenshi igiciro cyo hejuru ni 24.484 Frw keretse mu Murenge wa Cyuve (41.340Frw), Kimonyi (41.946 Frw), Muhoza (40.196 Frw).

I Nyagatare igiciro gito ni 911 Frw kuri metero kare. Mu mirenge ya Rwimiyaga, Rukomo, Tabagwe n’ahandi henshi igiciro kiri hejuru ni 12.720 Frw, igihanitse kiri kuri 31.692 Frw mu Mirenge irimo Nyagatare.

Muri Rubavu igiciro kinini kiboneka mu Murenge wa Gisenyi kikaba kiri kuri 83.645 Frw kuri metero kare, igito gishoboka ni 2.306 Frw; ikiri hagati ni 22.387 Frw.

Muri Rusizi Umurenge wa Giheke mu tugari twa Kigenge, Rwega, Turambi ni ho hahenze. Igiciro cyo hejuru ni 56.565 Frw mu gihe i Huye igiciro gito gishoboka ari 1886 Frw; igiciriritse ni 4.188 Frw naho icyo hejuru ni 26.781 ariko mu Murenge wa Mbazi hari mu duce dufite ubutaka buhenze aho metero kare ihagaze kuri 46.021Frw.

Mu turere two mu byaro igiciro fatizo kiri hasi. Nko mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza, usanga hari aho metero kare imwe yagenewe amafaranga y’u Rwanda 297 Frw ubariye ku giciro cyo hasi; 3.124 Frw ku giciro kigereranyije na 8640 Frw.

Mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru igiciro cyo hasi ni 196 Frw, icyo hagati ni 1310 Frw naho icyo hejuru ni 6.784 Frw.

Ukeneye kumenya igiciro fatizo cy’ubutaka mu Mudugudu runaka kanda
hano

I Musanze ahenshi igiciro cyo hejuru ni 24.484 Frw keretse mu Murenge wa Cyuve, Kimonyi na Muhoza
I Rubavu igiciro kinini kiboneka mu Murenge wa Gisenyi kiri kuri 83.645 Frw kuri metero kare
Ushaka kumenya igiciro fatizo cy’ubutaka muri buri Karere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu urabibona
Umuhanda ugana kuri Stade Nyagatare, umwe mu Mijyi yunganira Kigali
Uyu muhanda wubatswe mu Karere ka Rusizi , uva ku Karere ka Rusizi, ukanyura kuri stade, ugakomereza kuri Centre Pastorale Inshuti werekeza ku Mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na RDC
Mu Murenge wa Gahanga hari uduce dufite ubutaka buhenze bitewe n'ibikorwaremezo bihari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .