00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe, ubuziranenge, abakozi: Sobanukirwa byimbitse gahunda y’ikorwa ry’inkingo za Covid-19 mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 August 2021 saa 01:07
Yasuwe :

U Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu rugendo ruganisha ku gushinga mu gihugu uruganda rukora inkingo, ku ikubitiro ruzita cyane ku za Covid-19 nk’uburyo bumwe bwo guhangana n’iki cyorezo kimaze kuyogoza Isi.

Kuva muri Gicurasi, ikorwa ry’inkingo za Covid-19 ryatangiye kuvugwa cyane mu Rwanda ndetse Perezida Kagame agashimangira ko igihugu kiri mu biganiro n’abafatanyabikorwa banyuranye bagomba kugifasha kubigeraho.

Ku wa Gatanu tariki 27 Kanama, hatewe intambwe ikomeye ubwo byatangazwaga ko Ikigo cy’Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora imiti, BioNTech, cyemereye u Rwanda ikoranabuhanga n’amahugurwa ajyanye n’ikorwa ry’inkingo zirimo iza Covid-19.

BionTech ifatanyije na Pfizer, bakoze urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer-BioNTech rutanga ubudahangarwa bwa 95% ku muntu warutewe bityo ntabe yakwandura iki cyorezo.

Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, ni cyo gifite mu nshingano gukurikirana ikorwa ry’izi nkingo mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wacyo, Dr. Emile Bienvenu, yasobanuye mu buryo bwimbitse uko iyi gahunda iteye, igihe inkingo zizatangira gukorerwa, ubuziranenge bwazo, abazazikora n’ibindi.

Dr. Emile Bienvenu, ni Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, ikigo gifite mu nshingano ibijyanye n'ikorwa ry'inkingo za Covid-19 mu gihugu

Ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE

IGIHE: Imikoranire na BioNTech mu ikorwa ry’inkingo yatangiye gute?

Dr Emile: Nk’uko ubizi muri rusange, imiti dukoresha mu Rwanda, yose ituruka hanze, noneho n’inkingo zigaturuka hanze. Muri gahunda igihugu gifite, byagaragaye ko ari byiza kandi ari na ngombwa mu guteza igihugu imbere n’akarere ko twagira inganda z’imiti mu Rwanda hanyuma tukagira n’inganda zikora inkingo. Bivuga ngo uyu munsi tuvugana niba nta nganda twari dusanzwe dufite, kuzishyiraho ntabwo ari ibintu wakwifasha, ntabwo ari ibintu byoroshye.

Ni yo mpamvu ku rwego rw’igihugu hafashwe gahunda yo kuganira n’abaterankunga batandukanye. Abo twamaze kumvikana tukagera ku musaruro ushimishije wo gutangira gukorera inkingo mu Rwanda ni BioNTech.

Ni ibiki by’ingenzi BioNTech izafasha u Rwanda mu ikorwa ry’inkingo

Izadufasha gushyira uruganda rukora inkingo mu Rwanda. Iyo tuvuga uruganda haba hasabwa inyubako, bivuga ngo inyubako ikorerwamo inkingo ifite uko iba imeze. Ntabwo twakwicara mu Rwanda ngo tuvuge ngo tugiye guha akazi abantu babikore hatari abahanga basanzwe babikoramo, bazi uko inyubako ziba zimeze.

Ikindi ni uburyo bwifashishwa mu gukora inkingo kuko buba butandukanye. Hari n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora izo nkingo.

Ikoranabuhanga bazaridufashamo kuko uko tubizi mu bijyanye n’imiti n’inkingo, ibintu birihuta cyane, ni ingeri itera imbere cyane umwaka ku wundi bivuze ngo ikoranabuhanga twifuza gukoresha, ni irigezweho muri iki gihe. Kugira ngo natwe tunarimenye dushobora kujya mu Burayi, muri Amerika tukareba uko bikorwa ariko iyo ufite umufatanyabikorwa usanzwe ubirimo birakorohera.

Ikindi bazadufasha ni ikijyanye n’abakozi. Ubwo niba twari dusanzwe tudafite inganda, nta n’abakozi bari mu Rwanda basanzwe bakora mu nganda zikora inkingo. Ibyo na byo bazabidufashamo.

Bivuze ko BioNTech izatanga amahugurwa ku Banyarwanda?

Icya mbere dutekereza ni uko hazaza abahanga bazadufasha gutangiza izo nganda ariko bakorane n’Abanyarwanda kugira ngo mu gihe runaka ubumenyi bw’Abanyarwanda na bwo buzabe bwiyongera hazagere igihe tuvuga ngo birashoboka ko natwe twakoresha izo nganda ubwacu. Ni byiza ko mu Rwanda tugira abantu bamenyereye gukora imiti, gukora inkingo.

Muri Kaminuza y’u Rwanda nibwira ko hari abahari…

Ndabizi neza ko muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye no gukora imiti byigishwa ariko aha ndashaka kugira ngo ntandukanye ubumenyi n’ubushobozi.

Iyo tuvuga umuntu, twitondera ko afite ubumenyi ariko anafite ubushobozi bwo gukora icyo kintu, niho tuvuga ngo niba hari na bake dufite tuzagerageza kubongerera ubushobozi. Ubumenyi barabufite ariko banagire n’ubwo bushobozi.Aka kazi ni akazi kagutse. Ibyo ni iby’ingenzi ariko hari ibindi.

Ibyo bindi byo ni ibiki?

Ese iyo inkingo zamaze gukorwa zibikwa gute, hehe, hano twari dusanzwe tubika inkingo tuvanye hanze, zibikwa mbere y’uko ziterwa abagomba kuziterwa ariko ubu tugiye gukora inkingo zigomba kujya ku isoko.

Bivuze ko atari inkingo zizakorwa zigenewe u Rwanda gusa?

Isoko tuvuga ni iry’u Rwanda ariko ntabwo bizatubuza kureba isoko ry’amahanga.

Igihe mwihaye ko inkingo zizaba zatangiye gukorwa ni ryari?

Hari ibiri kwitegurwa ku mpande zombi ari mu Rwanda na BioNTech ariko kukubwira ngo uyu munsi uruganda ruzaba ruhari uze ururebe ku itariki runaka, umwaka runaka, ibyo ubu ntabwo dushobora kuba twabyemeza kuko muri iki gihe hari ibintu byinshi biri guhinduka bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 kiri guhindura gahunda z’abantu.

Ariko wenda hari uko mubiteganya…

Ubundi twe twari twarapanze ko n’uyu mwaka ibintu byagombaga kuba byarihuse, ibitarakozwe uyu mwaka wenda twavuga tuti umwaka utaha bizaba byakozwe ariko Covid-19 uko tubizi hari ibyo idindiza.

Twe gahunda twihaye ni uko mu mwaka utaha hazaba harakozwe 80% cyangwa 90% by’ibikorwa ngo uruganda rube rwatangira. Binakunze rwose rushobora kuba rwanatangiye hatabayemo izindi ngorane.

Umwihariko uzaba ari urukingo rwa Covid-19 gusa?

Twe tuvuga gukora inkingo, ntabwo ari urukingo rwa Covid-19 gusa. Ni rumwe mu zizakorwa kandi mu gukora inkingo n’ibindi ugenda ukora icyihutirwa. Uyu munsi urwa Covid-19 ruzahabwa umwihariko ariko ntabwo ari rwo rwonyine ruzakorwa gusa n’izindi zirimo. Turi gutekereza urwa malaria n’urw’igituntu.

Niba BionTech igiye gufasha u Rwanda mu ikorwa ry’inkingo isanzwe ikora urukingo rwa Pfizer/BionTech, bivuze ko uruzakorerwa mu Rwanda ari kimwe n’uru bamwe bahawe?

Cyane rwose!

FDA yaba ifite ubushobozi bwo kuzagenzura ubuziranenge bwarwo?

Turi kwitegura ibigendanye n’ubuziranenge bw’urukingo ruzakorerwa mu Rwanda kugira ngo bizabe byizewe ariko rero ntabwo bizanatubera ikibazo gikomeye kuko hari uburyo urukingo rusanzwe rukorwa muri BionTech kugira ngo ubuziranenge bwarwo bube bwizewe, hari ibisanzwe bikorwa, ni na byo bizakorwa aha ariko kuko tubifite mu nshingano na byo tukabigenzura.

Bishatse kuvuga ngo nta tandukaniro rizaba rihari mu rukingo rukorewe muri BionTech n’urukingo rukorewe mu Rwanda.

Nta mpungenge rero abantu bakwiriye kugira kuri uru rukingo ruzakorerwa mu Rwanda…

Ahubwo muzadufashe kubisobanura. Ntabwo ari byo kumva ko urukingo rukorewe i Burayi ari rwiza kurusha urukorewe muri Afurika. Igikuru ni uburyo rukozwemo, ikoranabuhanga, ubunararibonye ufite, uburyo ugenzura uko ubuziranenge bwubahirijwe kuva rutangiye gukorwa kugeza rusohotse mu ruganda.

Ni nk’uko BioNTech yashinga ishami mu Rwanda rivuye mu Budage?

Cyane. Ubuse Volkswagen ntizikorerwa mu Rwanda? Twavuga ko se zitujuje ubuziranenge? Ikoranabuhanga rikoreshwa ni iryo u Rwanda rwahawe n’uruganda.

Ntabwo uyu munsi dushobora kwicara ngo duhimbe bundi bushya, iryo koranabuhanga tuzi aho riri, abo bantu twagiranye umubano na bo, ubufatanye na bo kugira ngo tubikoreshe.

Ntabwo urukingo ruzaba rwakorewe mu Rwanda ruzaba ruri inyuma y’urwakorewe mu ruganda nyir’izina ruri mu Budage. Ntabwo ari byo.

Ubundi iyo mubaze, gukora doze imwe y’urukingo bitwara amafaranga angahe?

Ubu ntabwo mfite imibare, iyo ni imibare tuzabaha nyuma.

Muri rusange ibijyanye n’ingengo y’imari ikenewe byo bihagaze gute?

Ingengo y’imari ntabwo tubifite mu nshingano ariko tuzi ko ababifite mu nshingano bamaze kubyigaho.

Umuyobozi wa BioNTech, Prof. Dr. Ugur Sahin, yatangaje ko barajwe ishinga no guteza imbere ikorwa ry’inkingo ku mugabane wa Afurika
Perezida Kagame yashimye abagize uruhare muri iyi ntambwe igiye gutuma u Rwanda na Sénégal bitangira gukora izi nkingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .