Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020 yashyizeho ingamba nshya zigamije gukumira ubwiyongere bwa Coronavirus, zirimo ko amasaha y’ingendo ava saa Yine z’ijoro agashyirwa saa Tatu mu minsi ya mbere gato ya Noheli, mu gihe mu bihe by’iminsi mikuru bwo zizaba zibujijwe guhera saa Mbili z’umugoroba kugera saa Kumi z’igitondo.
Mu Karere ka Musanze ho hashyizweho ingamba zihariye zigena ko ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro kugera saa Kumi z’igitondo.
Ijoro ryo ku wa Kabiri nibwo inzego zirimo iz’umutekano n’iz’ibanze zatangiye gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.
Mu Mujyi wa Kigali kimwe n’ahandi mu masaha ashyira saa Tatu ibinyabiziga byanyuranamo bitaha mu gihe abandi banyarukaga n’amaguru batanguranwa n’isaha ngo itabafatira mu nzira.
Ikibazo cyagaragaye ku munsi wa mbere ni uko hari bamwe mu baturage wasangaga batazi neza impinduka ku masaha yo gutaha byatumye bamwe babura imodoka zibacyura, abandi barazwa muri stade.
– Polisi yategeye abo mu ntara imodoka zibacyura
Abaturage biganjemo abo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda no mu zindi ntara bageze muri Gare ya Nyabugogo basanga amatike ajya mu duce batuyemo yashize, bituma bamwe batangira gutekereza kuhaca ingando.
Dushimimana Eric yavuze ko bwamwiriyeho nyuma yo kujya gukatisha amatike agasanga yashize cyane ko iwabo I Musanze ho isaha yo kugera mu rugo yashyizwe saa Moya.
Ati “Byarangiye tugumye hano gutyo. Abayobozi bari kuduha icyizere ko tugiye gutaha. Twabyakiriye neza n’ibyishimo.’’
Nganyirente Espérance yageze muri Gare ya Nyabugogo saa Kumi, agiye gukatisha itike, asanga yarangiye.
Ati “Twabajije polisi itubwira ko twaharara [Nyabugogo]. Abayobozi badushakiye imodoka ngo dutahe dusubire iwacu. Turabyishimiye, kuko twibazaga uko tuzataha.’’
Yavuze ko yari avuye mu Karere ka Huye aho yari yagiye gusura umuntu wari urwaye, ataha atazi ko amasaha yo gutaha yahinduwe.
Mukanyirigira Christine utuye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango yavuze ko yari yagiye gusura abantu i Kibungo ahageze asanga abagenzi babaye benshi, imodoka zabuze.
Ati “Twebwe no kumenya amabwiriza, twabimenye tugeze i Gitarama, tuhageze nibwo abagenzi bamwe babakuye mu modoka kuko abari bemerewe kuyijyamo ari kimwe cya kabiri. Twaje ku ntebe hariho abantu babiri.’’
Bamwe mu babyeyi bari banafite abana babo nyuma yo kubura aho berekeza, ahagana saa Tanu z’ijoro zishyira saa Sita nibwo batangiye gufashwa na Polisi y’Igihugu gutaha.
Bahurije ku gushima inzego z’umutekano zabafashije gutaha nyuma yo kubagenera imodoka za RITCO zibageza aho batuye.
Mu bice bitandukanye by’igihugu, saa Tatu z’ijoro wasangaga abantu benshi bageze mu ngo zabo ariko hari abafashwe bajyanwa muri stade aho bibukijwe ingamba zo kwirinda Coronavirus, banacibwa amande mbere yo kurekurwa.
Umunyamakuru wa IGIHE ufata amafoto, Muhizi Serge, yazengurutse mu bice bitandukanye bya Kigali areba uko aya mabwiriza yubahirijwe n’uko abo mu ntara bagobotswe bagahabwa imodoka zibageza iwabo.
Indi nkuru wasoma: Amasaha y’ingendo yahinduwe, imihango y’ubukwe irahagarikwa: Ingamba nshya zo gukumira COVID-19
Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!