00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Perezida Kagame ku ‘muryango n’inshuti’ zamwifurije isabukuru nziza

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 24 October 2021 saa 10:11
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abagize umuryango w’inshuti zamwifurije isabukuru nziza ubwo yizihizaga imyaka 64 ishize avutse.

Ku wa 23 Ukwakira 2021, nibwo Perezida Paul Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 64 ishize abonye izuba. Binyuze kuri Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bamwifurije isabukuru nziza.

Mu banditse ubutumwa bifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza, harimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi.

Louise Mushikiwabo uyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) ni umwe mu bifurije Perezida Kagame isabukuru nziza agira ati “Isabukuru nziza Perezida wacu Paul Kagame! Bavuga ko abeza baboneka mu binyejana byinshi, icyakora njye nabonye imena iba imbonekarimwe. Mutabazi watanze ubuto bwe ubunyarwanda bwatangatanzwe, maze ituze rigataha aho tuvuka, uragahorana Imana y’i Rwanda.”

Kuri uyu wa 24 Ukwakira Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yashimiye aba bantu bose bamwifurije isabukuru nziza.

Ati “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire mwe mwese mwanyifurije n’abanyifurije (mu myaka ishize) isabukuru nziza. Umugisha kuri mwese.”

Mu bundi butumwa Perezida Kagame yanditse yashimiye umuryango n’inshuti ze zamwifurije isabukuru nziza.

Ati “Ndashimira inshuti n’umuryango batumye umunsi w’amavuko wanjye uba uw’ibyishimo.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko bimwe mu byamushimishije kuri uyu munsi ari umwanya yamaranye n’umwuzukuru we akaba imfura y’umukobwa we Ange Kagame n’umugabo we, Ndengeyingoma Bertrand.

Paul Kagame yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria [Bombi bitabye Imana].

Mu 1959, ubwo yari afite imyaka ibiri, umuryango wa Kagame wahungiye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda mu Nkambi ya Nshungerezi.

Kimwe n’abandi Banyarwanda benshi, ubuzima bwe bwo mu buto yabubaye mu buhunzi muri Uganda kuko ariho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.

Perezida Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye na RPA ndetse aza baza kubigeraho mu 1994. Nyuma y’uru rugamba yahawe inshingano zitandukanye zirimo kuba Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo.

Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura ndetse mu 2003 aza gutorerwa n’abaturage gukomeza izi nshingano.

Mu birori byo kwihiza isabukuru y'amavuko, Perezida Paul Kagame yifatanyije n'inshuti n'umuryango
Perezida Kagame yagaragaje ko kubonana n'umwuzukuru we biri mu byamushimishije kuri uyu munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .