Aya ni amwe mu magambo ya Françoise Nyirantagorama, ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru wa RBA, avuga uko yashinze Ishuri Ryigenga (La Colombière) mu Mujyi wa Kigali.
Hari mu 1995, inzego zitandukanye zirimo n’uburezi zari zitariyubaka kubera ibihe bya Jenoside igihugu cyari kivuyemo kuko bamwe mu Banyarwanda barukoragamo bari barishwe, abandi barahunze ku buryo ababyeyi bari bafite ikibazo cy’aho abana babo bashobora kwigira.
Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, uru rwego rwagiye rutera intambwe ndetse amashuri yigenga aba menshi mu gihugu yunganira aya leta.
Abikorera bakomeje gushora imari mu burezi nk’urwego rwitezweho
Gufasha u Rwanda kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi
hubakwa ibigo by’amashuri uhereye mu cyiciro cy’ikiburamwaka ukageza ku mashuri makuru na kaminuza.
Nubwo bimeze bityo, amwe mu mashuri ashinjwa ko yateshutse ku ntego nyamukuru yo gutanga ubumenyi n’uburere mu bana b’igihugu, ba nyirayo cyangwa abayayobora bakinjira mu nkundura yo kwishakira indonke.
Haba mu mashuri yigenga cyangwa aya leta iyi migirire irahari mu byiciro by’ay’incuke, abanza n’ayisumbuye nk’uko bamwe mu babyeyi badahwema kubivuga.
Byigaragaza mu bikorwa birimo kongera amafaranga y’ishuri mu buryo butavugwaho rumwe, gusaba umusanzu wiyongera ku mafaranga y’ishuri yagenwe bagaragaza ko hari ubwihutirwe bwo gusana inyubako, gukora ubusitani, kubaka uruzitiro rw’ishuri n’ibindi.
Impungenge ababyeyi bagaragaje ni uko ibigo bimwe bisaba bene iyi musanzu bikarangira nta kigaragaye ayo mafaranga yakoreshejwe.
Ahandi ubuyobozi bw’amashuri busaba ibikoresho byagombye guturuka mu mafaranga umunyeshuri yishyuzwa birimo nk’impapuro zo mu biro imikoropesho, amasuka n’ibindi.
Muri iyi nkuru, ababyeyi baganiriye na IGIHE nta n’umwe wemeye ko hatangazwa imyirorndoro ye.
Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50 utuye mu Murenge wa Kimisagara, ufite umunyeshuri woherejwe kwiga mu ishuri ryisumbuye riherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko ubu ari uburyo amashuri yashyizeho bwo kwishakira inyungu ku ruhande.
Ati “Bisa n’ibyabaye akamenyero. Iyi ‘babyeyi’ [inyandiko isobanura ibikoresho n’amafaranga y’ishuri umunyeshuri asabwa] ureba mfite, igiteranyo cy’ibikenewe byose ni amafaranga ibihumbi 310 Frw, nyamara amafaranga y’ishuri ubwayo ni ibihumbi 210 Frw yonyine. Ni ukuvuga ko gusaba ibikoresho bitabarwa mu mafaranga umunyeshuri yishyura ari uburyo amashuri yishakira inyungu ku ruhande.”
Mugenzi we ufite umwana wiga mu Ishuri Ryisumbuye mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko bamwe mu bayobozi b’ibigo bakoresha amayeri mu gusaba bene ibi bikoresho.
Ati “Nko mu mashuri yisumbuye basigaye babikora mu ibanga ibikoresho basaba bimwe ntibabishyire kuri ‘babyeyi’ kugira ngo bidasakuza ahubwo bagaca ku ruhande bagahamagara umubyeyi.”
Umugabo utuye mu Murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ikiguzi cy’uburezi [amafaranga umunyeshuri yishyura] cyagombye kuvamo ibyo azakenera byose kugira ngo abashe kwiga.
Ati “Uretse ibyerekeye ku munyeshuri nk’amakaye, amakaramu n’imyambaro, ibindi byagombye kuva muri ya mafaranga yishyuye. Naho ubundi ni ubucuruzi burimo amahugu kuko bafata ibintu bakabyita amazina atandukanye kugira ngo babone uko banyanganya ababyeyi.”
Yongeyeho ati “Niba ari ukubaka cyangwa gusana ishuri, kubaka uruzitiro, kugura impapuro, amasuka, imikoropesho no kugura imodoka byagombye kuva muri ya mafaranga umunyeshuri yishyuye cyane ko nk’ibigo byigenga biba byarakoze ishoramari ari na yo mpamvu byishyuza amafaranga menshi naho ku bigo bya leta, Minisiteri y’Uburezi ni yo ibishinzwe keretse yavuze ko yabuze ubushobozi.”
Padiri Mukuru wa Paruwasi Kacyiru-Kagugu, Martin Uwamungu mu kiganiro yagiranye na IGIHE na we yagaragaje ko hari amashuri yashyize imbere ubucuruzi no gushaka amafaranga.
Ati "Ikintu cya mbere muri iki gihe ni igitsure. Ikibazo rero ni uko amashuri y’iki gihe ari hanze aha icyo agamije ari ubucuruzi, icyo agamije ni ukwegeranya amafaranga. Icyo tugamije ni ukurera, ni uburere, ni icyo gitsure. Iyo hari igitsure n’imyigire iba myiza."
Mineduc yahagurukiye iki kibazo
Ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, cyatambutse ku itariki 10 Ukwakira, Minisiteri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko kiri gushakirwa igisubizo ku buryo mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri umwanzuro wacyo uzaba wabonetse.
Yagize ati “Iki ni ikibazo natwe turabizi, hari ukuntu amashuri ashaka kongeza amafaranga akongeraho utundi tuntu, hari aho bajyaga baka amasuka yo gukora isuku ukabona barabyaka buri gihe. Hari aho twabonye kubera Covid-19 basaba umuti wo gukaraba w’ibihumbi 15, abandi 50 Frw, buri wese akagenda yongeraho akantu.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ko aba bayobozi b’ibigo baba bashaka guca amafaranga menshi ababyeyi ndetse hari n’abashaka kongeza ay’ishuri mu buryo bwo kujijisha, ubu hagiye gushyirwaho uburyo bizajya bikorwamo bitabangamiye ababyeyi.
Yagize ati “Turi gutegura uburyo bigomba gukorwamo ku buryo buri muyobozi w’ikigo atabyuka ngo muzane iki.”
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko uburyo imyanzuro nk’iyi yafatwagamo na byo biteye inkeke kuko komite zihagarariye ababyeyi mu bigo by’amashuri zibifatanya n’abayobozi b’amashuri bityo ko inteko rusange zishobora kuzajya aba ari zo zibigiramo uruhare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!