00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Imijyi yunganira Kigali ikwiriye guhabwa ubuyobozi bwihariye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 December 2022 saa 06:16
Yasuwe :

Inteko Rusange ya Sena yasabye Guverinoma kuvugurura imicungire n’imiyoborere by’imijyi yunganira n’igaragiye Umujyi wa Kigali, kugira ngo biyifashe gutera imbere mu buryo burambye.

Ni ukuvuga ko biramutse bibayeho; nk’Akarere ka Musanze kunganira Kigali kazaba gafite ‘Meya n’abo basanzwe bafatanya kuyobora’ ariko hakabaho n’Umuyobozi wihariye ushinzwe umujyi wa Musanze na we ufite abakozi bakorana.

Ubu busabe bwa Sena bukubiye mu myanzuro yafashwe nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku gikorwa cyo kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi.

Raporo ikubiyemo ibyabonywe na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari aho yasuye iyo mijyi, iganira n’inzego zirebwa by’umwihariko n’iterambere ry’imijyi zirimo Minisiteri n’Ibigo bya Leta n’Urugaga rw’abikorera.

Komisiyo yasuye Umujyi wa Kigali n’Uturere 17, inareba ibikorwa n’imishinga bireba iterambere ry’imijyi mu Turere.

Mu byagaragariye Komisiyo ya Sena harimo kuba ibikorwa by’iterambere ry’imijyi bifasha abaturage kubona akazi harimo udukiriro n’inganda. Hari kandi inzu z’ubucuruzi, amasoko mpuzamipaka n’ibikorwa remezo byubakwa bitanga akazi ku Banyarwanda benshi.

Mu bikwiye kwitabwaho harimo kongera ibishushanyo mbonera na mbonezamiturire, gushyiraho imicungire yihariye y’imijyi igaragiye n’iyunganira Kigali.

Hari kandi kongera ubukangurambaga mu baturage no gushishikariza abikorera kugira uruhare mu iterambere ry’imijyi.

Imyanzuro yafashwe irimo uwo gusaba Guverinoma gukora igenamigambi ryo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’imijyi n’iby’Uturere byamaze gutegurwa no kurangiza itegurwa ry’ibisigaye.

Perezida w’iyi komisiyo, Nkusi Juvénal yavuze ko kugira ngo iterambere ry’imijyi yunganira uwa Kigali rigerweho, bisaba ko hakorwa igenamigambi risobanutse.

Ati “Urabona ko mu igenamigambi bakora ibishushanyo mbonera bakerekana uko abantu bazaba batuye ariko icyo gishushanyo mbonera cyinjizwe mu igenamigambi rusange.”

“Nusoma igishushanyo mbonera ukabona ngo amafaranga azakigendamo ni ayahe? Abazabikora bafite ubuhe bushobozi, ese ni bande, uruhare rwa leta ni uruhe, abikorera ni uruhe ? Iryo genamigambi, abaritegura bajye batekereza ko atari ukwerekana amafoto y’uko bizaba bimeze ahubwo herekanwe n’ubushobozi igihugu kizaba gifite ngo ibyo bikorwe.’’

Hasabwe ko imijyi yunganira Kigali ihabwa imiyoborere yihariye
Undi mwanzuro wafashwe na Sena kandi ni uwo gusaba Guverinoma kuvugurura imicungire n’imiyoborere by’imijyi yunganira n’igaragiye Umujyi wa Kigali, kugira ngo biyifashe gutera imbere mu buryo burambye.

Senateri Nkusi ati ‘‘Iyo urebye usanga uretse Umujyi wa Kigali, indi mijyi nka za Rubavu na Musanze ntaho itaniye n’uturere kandi iyo urebye abaturage bahari, usanga muri iyo mijyi barenga ibihumbi 200 bakeneye imiyoborere yihariye.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Nk’ubu dusura Akarere ka Bugesera twasanze ari aka kabiri mu kugira abaturage basaba serivisi nyinshi, kaza inyuma ya Gasabo. Kandi akarere ka Gasabo gafite imiyoborere yako bwite itandukanye n’Umujyi wa Kigali kabarizwamo.’’

Senateri Nkusi avuga ko uko ubwiyongere bw’abasaba serivisi muri iyi mijyi yunganira Kigali bikwiye kujyana n’ubwiyongere bw’abatanga izo serivisi ndetse hagashyirwaho n’abakozi b’abahanga bashinzwe ibyo guteza imbere imijyi.

Ati ‘‘Bisobanura neza ko nugenda ugasanga serivisi zo muri ako karere zidatangwa neza, ushobora kurenganya abo bakozi […] ni bake ku buryo ibyo basabwa badafite umwanya ndetse n’ubushobozi bwo kubikora.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Uragenda mu turere tumwe ugasanga harimo hubakwa inganda, ugasanga abatanga ibyangombwa byo kubaka nibo babitanga ariko ntibagize uruhare mu kwiga ibijyanye n’uko izo nganda zitazangiza ibidukikije […] ibyo rero ni ibintu bikwiriye kugira ngo imicungire y’Imijyi igira uburyo bwihariye.’’

Biteganyijwe ko mu 2050, Abanyarwanda bazaba batuye mu mijyi bazaba bari mu midugudu ku gipimo cya 100%. Abatuye mu Mijyi bazaba bagera kuri 70% na 30% mu cyaro.

Mu mwiherero wabaye hagati ya 26 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe 2018, ingingo yo kuba imijyi yunganira Kigali igomba guhabwa ubuyobozi bwihariye butandukanye n’ubw’uturere iherereyemo hagamijwe yaganiriweho.

Intego yari ukunoza uburyo iyobowe, nka bumwe mu buryo buzatuma irushaho kuzamura urwego rwayo.

Umwanzuro wafashwe icyo gihe wari uwo gushyigikira iterambere ryayo hahurizwa ibikorwaremezo, hashyirwa ibyicaro by’ibigo bya Leta haherewe kuri bimwe mu byari bihasanzwe, hakanashyirwaho inzego zishinzwe imicungire y’imijyi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko kugeza ubu imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo mu Mijyi y’unganira Kigali yakozwe.

Umujyi wa Muhanga ukomeje kwagukana ingoga. Ni umwe mu yunganira Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .