00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 27 irashize: Kuraswaho no gukura ibiryo ku Mulindi; ubuzima bw’ingabo za RPA n’abanyepolitiki muri CND

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 28 December 2020 saa 02:50
Yasuwe :

Imyaka 27 irashize Ingabo zahoze ari iza RPA n’abanyepolitiki zari ziherekeje bakandagiye bwa mbere mu nyubako ya CND (Conseil National de Development) aho bagombaga gutegerereza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha nubwo ibintu bitaje kugenda nk’uko byari byitezwe.

Ubwo ibiganiro by’amasezerano ya Arusha byari bigeze kure mu 1993, Leta ya Habyarimana yemeye gusaranganya ubutegetsi, maze FPR yemererwa kwinjiza mu Mujyi wa Kigali abasirikare 600 bagombaga kurinda abanyepolitiki bayo, bacumbikirwa muri CND, ubu ni Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ku wa 28 Ukuboza 1993 ni bwo abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi baherekejwe na Batayo ya Gatatu igizwe n’abasirikare 600 ba RPA bageze muri CND aho bagombaga gutegerereza umuhango wo kurahira ngo binjire muri Guverinoma ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uko bari bemeranyije na Leta ya Habyarimana ko hashyirwaho Leta ihuriweho bagasaranganya ubutegetsi.

Mu mezi hafi atanu izi ngabo n’abanyepolitiki bamaze muri iyi nzu mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira ngo bahabwe amabwiriza mashya yo kuyihagarika, bahuye n’ubuzima butandukanye burimo nubwo kugabwaho ibitero.

Kunanizwa kw’izi ngabo n’abo zari ziherekeje byahereye no mu gufata umwanzuro ubazana muri CND.

Leta ya Habyarimana yashatse ko bajya Camp Kami ariko nabo barabyanga kuko imihanda yose yajyagayo yari ibitaka bigatuma bahabona nk’ahantu hashobora gutegwa ibisasu mu buryo bworoshye.

RPF yo yari yarabanje gusaba ko yajyanwa Byumba, Kinihira cyangwa Camp Kigali gusa baza kuhimwa babwirwa ko hegereye Radiyo Rwanda bikaba byaborohera kuyifata.

Nyuma y’ibiganiro ku mpande zombi RPF yaje kwemera kujya muri CND nyuma y’uko iyi nzu yari yasuwe na zimwe mu ntumwa zayo zirimo Gen. James Kabarebe bakayishimira ko ikomeye, kuba ifite inzu yo munsi y’ubutaka kandi ikaba yari ifite ibyangombwa byose nkenerwa.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, wari mu banyapolitiki ba RPF bari muri CND yagiranye na Izingiro TV yagarutse ku buzima bwose babayemo muri iyi nzu.

Yavuze ko ubwo babwirwaga ko bagiye kujya muri CND babanje kugira impungenge zishingiye ku kuba yari hagati y’ibigo by’abasirikare birimo n’icy’abarindaga Perezida Habyarimana (Camp GP), gusa ngo bamazwe impungenge babwirwa ko batayo bari kumwe nayo akazi kayo ari ako kubarinda.

Nyuma yo kumarwa impungenge iri tsinda ry’abanyepolitiki ba RPF baherekejwe n’ingabo 600 za RPA zirimo Charles Kayonga wari ubayoboye, Gen Maj Charles Karamba icyo gihe wari kapiteni, JacobTumwine, Emmanuel Rugazora na Kwikiriza bafashe inzira bava ku Mulindi berekeza i Kigali muri CND.

Muri iyi nzira ibinjiza muri Kigali ngo ku muhanda habaga hari abaturage bashungereye, bamwe baje kureba Inkotanyi uko zimeze bitewe n’amakuru y’ibihuha menshi bari baragiye bazumvaho abandi baje kubashyigikira.

Rutaremara yavuze ko Leta ya Habyarimana yafashe umwanzuro wo kubanyuza mu nzira zitarimo abantu benshi.

Yakomeje ati “Leta y’u Rwanda yanze ko tunyura muri za Minisieri kugira ngo abantu badahurura ni ko kutunyuza muri Poids Lourd tuzamuka hariya hahinguka kuri Minisiteri y’Ingabo, tunyura hariya hahoze Rond Point KCC tuboneza tujya muri CND.”

Leta y’u Rwanda yahisemo kubanyuza iyi nzira mu gihe iyari isanzwe ari nyabagendwa ari iyo kuzamukira ku Kinamba ukanyura kuri za Minisiteri.

Nyuma yo kugera muri CND izi ngabo 600 n’abo zari ziherekeje batangiye imibereho mishya muri iyi nzu ubu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Muri iyi nzu izi, ingabo zahawe igice kimwe, aho abayobozi bararaga mu gice cyo hejuru, ahandi hakaba ibiro.

Tito Rutaremara yavuze ko izi ngabo zabaherekeje zikimara kugera muri CND zatangiye gucukura indake nabo batangira imirimo ijyanye na politiki no kwakira Abanyarwanda batandukanye babasuraga.

Ati “Icyo abasirikare bacu batangiye ni ugushaka indake zabo zo kwirinda ariko bashaka n’izacu noneho tuguma aho ngaho dutangira gukora imirimo. Ubwo twatangiye guhura n’amashyaka yandi ndetse dutangira guhura n’Abanyarwanda baza kureba, hari abazaga kutureba bishimye, hari abazaga kuko bafite amatsiko, hari abazanwaga n’uko babaga badukunze, baje kutuganiriza, hari abazaga mu mirimo nka ba Ambasaderi n’abandi ba tekinisiye bazaga.”

Yakomeje avuga ku buzima izi ngabo zari zibayemo. Ati “Mu gitondo kare 4h30 bajyaga kuri mucakamucaka nk’isaha yose ariko natwe rimwe na rimwe hari ubwo twagendaga tukajya kwirukankana na bo bavayo abateka bagateka, bikagera igihe cyo gufungura abarangije bakajya mu bikorwa byo gusuzuma imbunda zabo no kumva amabwiriza y’abayobozi y’ibyo bagomba gukora, hakaba hari abari ku burinzi n’abandi bari buduherekeze nk’abasivili bakababwira, urebye byabaga ari ukujya ku burinzi no guherekeza abayobozi bagiye ku Mulindi.”

Ibiryo n’inkwi aba basirikare batekeshaga bajyaga kubikura ku Mulindi gusa mu minsi yakurikiye ibiryo byo batangiye kuzajya babikura mu Mujyi wa Kigali aho bari bari.

Rutaremara avuga ko uretse iyi mirimo yo mu buzima busanzwe, abasirikare bagiraga umwanya wo gukora imyitozo ijyanye n’akazi kabo noneho bose bakaza guhurira mu gitaramo cyabaga mu masaha y’umugoroba.

Aha muri CND kandi hari Canteen umuntu yashoboraga kuguriramo ibyo kunywa birimo inzoga na fanta.

Abanyakigali bashirikaga ubwoba kandi bashoboraga gusura izi ngabo muri CND. urugero ni nko kuri Pasika yo muri Mata 1994 ubwo basuwe n’umubare munini w’abantu.

Bagowe no kubona ibyo kurya banagabwaho ibitero

Ubusanzwe abari muri CND batungwaga n’ibyo kurya biturutse ku Mulindi ariko mu gihe cy’urugamba ntibyari bigishoboka.

Tito Rutaremara yagize ati "Igihe cy’urugamba abasirikare baragendaga bagafunga ahantu mu bigega byabaga byasigaye bidafite bene byo bakazana umuceri tukarya nk’uko abantu bari bariho icyo gihe.”

Rutaremara avuga ko mu mezi atanu bamaze baba muri iyi nzu mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangira, bagabweho ibitero bigera kuri bibiri birimo icyabereye mu Gatsata.

Yagize ati “Byabaye kabiri, hari kimwe barashe abahungu bacu bavuye ku Mulindi babarasira mu Gatsata, baraswa n’abantu barasaga bari mu nzu zo hirya no hakuno, icyo gihe abana bavamo bajya mu miserege ari nako banarwana gusa baje kurasamo umwe arapfa, abandi bacu bari muri CND baje kubafasha birukana abo bari babateye barataha”.

Ku wa 6 Mata ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, ibintu byahise bihindura isura kuri izi ngabo 600 zari zitegereje guverinoma y’inzibacyuho, maze zitangira kuraswa n’ingabo za Leta zari i Kanombe na Kacyiru.

Nyuma y’uko Jenoside yakorerwaga Abatutsi itangiye aba basirikare bahawe inshingano nshya na Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye urugamba, wababwiye ko bagomba kuyihagarika.

Iki gihe iyi nzu bari bacumbitsemo batangiye kuyakiriramo abahungaga ndetse igice gito kigirwa ibitaro byitaga ku bakomeretse.

Ntibavuraga abasirikare babo bakomeretse gusa ahubwo bafashaga n’abandi baje babahungiyeho, babikoranaga ubwitange kuko muri iyi nzu harimo abaganga batandatu n’abaforomo.Akenshi iyo byasabaga kubaga babikoraga nta kinya kubera ibikoresho bidahagije.

Aba basirikare bakomeje guhatana bonyine kugeza ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo batayo ya Alpha yabaga mu karere ka Gicumbi yasesekaraga i Kigali iyobowe na Sam Kaka maze ibongerera ingufu babasha gufata uduce dutandukanye mu mujyi no guhagarika Jenoside.

Ubuzima bw’ingabo n’abanyepolitiki bari muri CND bwanagarutsweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 25 Umunsi wo Kwibohora ashimangira kandi anabashimira ubutwari budasanzwe bagaragaje bakanabasha kurokora ibihumbi by’Abatutsi bari bakambitse muri Stade Amahoro.

Iyi nzu niyo ingabo za RPA n'abanyepolitike zari zishinzwe kurinda babayemo hafi amezi atanu
Aha hari kuri Pasika yo muri Mata 1994 mbere gato y'itangira ry'ubwicanyi hirya no hino muri Kigali no mu gihugu hose. Bamwe mu banyakigali bari bashiritse ubwoba baza gusangira Pasika n'Ingabo za RPA zari muri CND [Ifoto yafashwe na Faustin Kagame/L'Hebdo]
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, mu basirikare 600 bari muri CND harimo abaganga 6 n'abaforomo benshi bahuye n'akazi gakomeye ko kuvura inkomere, kubaga abo byari ngombwa ko babagwa bwangu n'ibindi bikorwa by'ubutabazi bwihuse. Ibikoresho byari bicye ndetse ababagwaga kenshi wasangaga nta kinya cyakoreshejwe. [Ifoto ya Faustin Kagame/L'Hebdo]
Aha hari mu ntangiriro za Jenoside muri Mata 1994 ubwo Kigali yari yahindutse isibaniro, ubwicanyi bwakwiye hose. Aha igisasu kiremereye cyaguye hafi ya CND ku nyubako ya Minisiteri y'Ubutabera. [Ifoto ya Faustin Kagame/L'Hebdo]
Aha hari kuwa 11 Mata ahagana saa kumi z'amanywa ubwo Ingabo za RPA zari ziturutse i Byumba zije gutanga ubufasha ku basirikare 600 bari muri CND zarimo ziyisatira, aha zari zigeze bugufi n'iyi nyubako, hirya gato ya King Faisal Hospital. Iyi foto yafashwe na Faustin Kagame wari muri CND yitegereza hakurya inyuma yayo... [Ifoto yafashwe na Faustin Kagame/L'Hebdo]
Mu gihe cya Jenoside hejuru ya CND RPA yahashyize imbunda yabafashaga kurasa umwanzi ari kure, iki ni ikibumbano kibutsa abasura iyi nyubako ubutwari bw'umusirikare wayirashishaga
Kuri ubu iyi nzu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yaravuguruwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .