00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyandikire y’Ikinyarwanda itaravuzweho rumwe mu nzira yo gusubizwa uko yahoze

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 December 2020 saa 01:00
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka itandatu hashyizweho amabwiriza mashya y’imyandikire y’Ikinyarwanda ntavugweho rumwe, Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, yatangaje ko bimwe mu byari byahinduwe bigiye gusubira uko byahoze.

Nk’ingingo ya 12 yavugaga ko ibihekane ‘(n)jy’ na ‘(n)cy’ byandikwa gusa mbere y’inyajwi ‘a’, ‘o’ na ‘u’. Imbere y’inyajwi ‘i’ cyangwa se ‘e’ handikwa ‘(n)gi’, ‘ (n)g’, ‘(n)ki’, ‘(n)ke’.

Byatumye amagambo nk’ “Amajyepfo” ahinduka “Amagepfo”, “Jyewe/ Njyewe” ihindurwa “gewe/ngewe”, “Icyibo” cyahinduwe “ikibo”, “Umujyi” uhindurwa “umugi”, “Icyi (Impeshyi)” ihindurwa “iki”.

Mu mabwiriza arimo kuvugururwa agena uko Ikinyarwanda kizajya cyandikwa, inyinshi muri izi mpinduka zari zabaye mu 2014 zasubijwe uko zari zimeze mbere.

Ni amavugurura ari gukorwa na Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye.

Mu kiganiro cyagarutse ku mabwiriza mashya y’imyandikire y’Ikinyarwanda yagiranye na RBA, kuri uyu wa 20 Ukuboza 2020, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko izi mpinduka zakozwe mu 2014 zari ngombwa ariko anenga ko hatagishijwe inama abenegihugu.

Yagize ati "Aya mabwiriza yo mu 2014 nabanza kuvuga ko yari ngombwa kuko ubundi itegeko ryavugaga ko buri nyuma y’imyaka itandatu harebwa ibishobora kongerwa mu rurimi cyangwa ibishobora gukurwamo bitewe n’uburyo abenegihugu babishaka.”

“Ikibazo cyabaye gikomeye cyane ni icyo kutegera abenerurimi kugira ngo basobanurirwe izo mpinduka kuko mu gusobanurira abenerurimi niho n’abashakashatsi bashobora kumenya aho basitaye […] burya ubushakashatsi ni bwiza ariko iyo bwihuse bushobora gucishwamo ijisho.”

Iyi myandikire mishya yari yateje impagarara

Mu 2014 ubwo hasohokaga iri tegeko rigenga imyandikire y’Ururimi rw’Ikinyarwanda ryakuruye impaka ndetse abenshi ntibahisha ko ibyakozwe bitabanyuze.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu Ukwakira 2014, Inteko y’Ururimi n’Umuco yahagaze ku mpinduka yakoze ku rurimi rw’Ikinyarwanda, bigakorwa bucece kugeza ubwo bisohotse mu Igazeti ya Leta.

Iki gihe Minisitiri w’Umuco na Siporo, Habineza Joseph, wari wanitabiriye iki kiganiro, nyuma yo kubona impungenge abantu bafite ku rurimi rwabo yatangaje ko bibaye ngombwa ko hagira igisubirwamo byakorwa.

Icyo gihe yagize ati “Usinya niwe usinyura.”

Bamporiki yavuze ko iyi myandikire mishya yari yashyizweho yatangiye gutuma Abanyarwanda bandika ururimi rwabo mu buryo butandukanye kandi mu by’ukuri bitari bikwiye.

Yavuze ko ari ibintu byateye igihugu igihombo kinini kuko iyi myandikire mishya yahise itangira kwigishwa mu mashuri ndetse handikwa ibitabo biyubahiriza ariko yemeza ko aricyo gihombo gito ugereranyije n’icyava mu kuba abenegihugu batumvikana ku rurimi rwabo.

Yakomeje ati “Ni igihombo kinini iyo urebye ibitabo biri mu gihugu mu mashuri hirya no hino ariko ibitabo n’amafaranga yabigiyeho ni cyo gihombo gito ugereranyije n’ibyo wahombera mu kugira abantu bafite ingorane mu rurimi kandi rwabo batejwe n’ababo. Hano turi kuvuga nta mukoloni uhari, nta munyamahanga uhari, ni Abanyarwanda bakorewe amakosa n’abo bahaye inshingano aribo twe tuzirimo n’abo twakoreye mu ngata.”

Ibitabo ntibiri buhite binduka

Ubwo aya mabwiriza mashya azaba amaze kujya hanze ndetse agashyirwaho umukono, Bamporiki Edouard, yavuze ko bitazasaba Minisiteri y’Uburezi guhita ishaka ibitabo bishyashya, ko ahubwo hazakorwa inyandiko nto igaragaza ibyahindutse, ibitabo bikazasubirwamo nyuma.

Ati “Nubwo byagoye abarimu njye ndabonamo amahirwe yo kugarura vuba, buriya abarimu bigisha bo abenshi ntibahindutse cyakora abanyeshuri, umwana umaze imyaka itandatu, uwagiye kwiga mu mashuri abanza ari mu wa gatandatu ibyo bintu yabifashe nk’ihame.”

“Aho bizatuvunamo gake ariko ibyahindutse abantu bumve ko atari na byinshi cyane ni bya bihekane. Mu mikoranire myiza na Minisiteri y’Uburezi turaza gusaba ntibahindure ibitabo, ntibahite bafata indi ngengo y’imari ngo bakuye ibitabo mu nzira. Ni ugukora inyandiko ya paji imwe y’ibihekane ivuga ngo iki gihekane cyandikwaga gutya, muri iyi myaka itandatu gisubiye uko cyandikwaga.”

Bamporiki yakomeje avuga ko asanga nta ngorane zizaza mu kubahiriza aya mabwiriza mashya cyane ko n’abarimu bamwe bagiye bagaragaza ko bigishaga iyi myandikire mishya ariko batayemera.

Inkuru bifitanye isano: Hasohowe itegeko ryangiza, rishwanyaguza, rihuhura, rinogonora Ikinyarwanda

Akazu ka mbere kagaragaza uburyo Ikinyarwanda cyari cyahinduwe mu 2014, mu kazu ka kabiri hagaragazwa amavugurura y'uburyo biri gukorwa ubu
Bamporiki Edouard yavuze amavugururwa y'Ikinyarwanda mu 2014 yakozwe Abanyarwanda batabajijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .