00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyitwarire y’amadini n’amatorero mu bihe bya COVID-19

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 March 2021 saa 07:34
Yasuwe :

Umuririmbyi ati ‘narishimye cyane, igihe bambwiye ngo tugende mu ngoro ya Data’, arongera yitsa ku nyandiko yo muri Bibiliya Ntagatifu, mu gitabo cya Matayo ivuga ko ‘Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo’.

Nta gushidikanya ko niba waragize impamvu yatumye utajya mu iteraniro ry’icyumweru cya mbere cya Werurwe 2020, ushobora kuba umaze amezi 12 yuzuye, ni ukuvuga umwaka wose utarabasha kugera mu rusengero [benshi dufata nk’Inzu cyangwa Ingoro y’Imana].

Ku wa 14 Werurwe 2020, nyuma y’umunsi umwe Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaje ko habonetse umuntu wanduye COVID-19, Guverinoma yahise ifata icyemezo cyo guhagarika byinshi mu bikorwa birimo ibihuza abantu benshi.

Iki cyemezo cyari kigamije kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cyari gikomeje kogoga amahanga kugeza ubwo kigeze i Kigali. Insengero, amashuri, ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro n’ibindi bihuza abantu byahise bifungwa mu buryo bwihuse ubw’agateganyo.

Abemeramana babanje gukangarana!

Icyorezo cya COVID-19, uretse kuba cyaramaze kwinjira mu mateka y’ikiremwamuntu nka kimwe mu byahitanye ubuzima bwa benshi, ariko n’imiterere yacyo yahinduye Isi, uburyo ibintu byakorwaga hafi ya byose birahinduka.

Ku Bemeramana byari ibintu bitamenyerewe ko bazajya babasha gusengera mu ngo zabo batagiye mu materaniro ngo bafatanyirize hamwe gushima no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko iki cyorezo cyagaragaje ko iyogezabutumwa rikwiye guhera mu muryango aho umugabo cyangwa umugore ayobora isengesho bagafatanya n’abandi bagize urugo.

Ati “Muri ibi bihe bya guma mu rugo, abantu bamaze igihe badashobora guterana mu kiliziya ngo basenge iyogezabutumwa rikorwe, bigakorerwa mu rugo akaba ariho basengera, ababyeyi bakigisha abana iyobokamana, bababwira Imana, babasomera ijambo ry’Imana bakabayobora mu isengesho.”

Yakomeje agira ati “Umukuru w’umuryango akayobora isengesho ry’icyumweru ndetse n’andi masengesho n’abandi bakagira uruhare bakaririmba. Kiliziya yaramanutse ijya mu rugo n’ubundi mu rugo niyo kiliziya y’ibanze.”

Nyuma y’ibyumweru bibiri insengero zifunzwe by’agateganyo, Inama y’Abaminisitiri yarateranye ifata imyanzuro irimo uvuga ngo ‘Insengero zizakomeza gufunga’. Ni ibintu byari bisanzwe kuko benshi bumvaga ko ari ibidashobora kumara ukwezi, abiri cyangwa umwaka.

Ku rundi ruhande ariko, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kugira abantu inama yo gukorera ibikorwa bitandukanye mu ngo zabo cyangwa kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye birimo no gusenga.

Amaturo yavugishije benshi

Abayobozi b’amadini n’amatorero nk’uko bari bakomeje kugirwa inama n’inzego za leta, bahinduye umuvuno batangira kwifashisha ibitangazamakuru, imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Facebook.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Pasiteri Dr Byiringiro Hesron aherutse kubwira IGIHE ko muri ibi bihe insengero zidafunguye bakomeje kwifashisha Radio Ijwi ry’Ibyiringiro, mu kugeza ubutumwa ku bakristo.

Ati “Abapasiteri bajya kuri radio bagatanga ibyigisho, natwe tukayifashisha dutanga ubutumwa bwaba ubw’ihumure ndetse n’ubwo kwibutsa abakirisitu ko bagomba kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Muri Werurwe 2020, nabwo Antoine Cardinal Kambanda yari yavuze ko mu bihe bya COVID-19, bari bari kwifashisha za radiyo, televiziyo na YouTube mu kwegereza abakirisitu ijambo ry’Imana.

Ati “Inyigisho turi kwifashisha ziranyura kuri Radiyo Maria, buri munsi haba igitambo cya Ukaristiya mu gitondo na saa 12h15 mu karuhuko, hanyuma ku cyumweru twifashishije radiyo na televiziyo by’igihugu, turi no gusaba ngo kuri iki cyumweru bazaduhe umwanya kuko inyigisho twatanze zafashije abantu.”

Nyuma y’ibyumweru bibiri insengero zifunze ndetse bamwe batangiye kubona ko imiterere y’icyorezo cya COVID-19, itazazemerera gufungurwa mu bihe bya vuba, batangiye uburyo bushya bwo kwaka amaturo burimo ubwo kwifashisha za Mobile Money, Airtel Money n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.
Ibi ariko byanajyanaga n’uko inzego za leta zikomeje gushishikariza abantu kwirinda guhererekanya amafaranga, bakagirwa inama yo kwifashisha ikoranabuhanga mu kwishyura ndetse n’irindi hererekanya ry’amafaranga iryo ariryo ryose.

Hari amwe mu madini yasabye abayoboke bayo kujya bakusanya ayo maturo bagashaka umunsi bakayohereza. Urugero ni ubutumwa bwa Paruwasi Gatolika ya Rwamagana, busaba abakirisitu kwegeranya ubushobozi bwabo bakajya babwohereza buri cyumweru.

Mu mpera za Werurwe 2020, Umuyobozi w’Itorero Foursquare Rwanda, Dr Bishop Fidèle Masengo, yabwiye IGIHE ko “Dufite itangazo riba rinyura hasi ryereka abantu uburyo batangamo amaturo bifashishije Mobile Money na konti z’urusengero gusa ntabwo tubitindaho cyane kuko abantu batari kuza mu rusengero.”

Pasiteri Dr Byiringiro yavuze ko “Mu gihe gishize twashatse uburyo bw’uko niba hari ugomba gutanga kimwe mu icumu n’amaturo agomba kubikora mu ikoranabuhanga, ukaba uri mu rugo wakumva hari icyo ushaka gutanga cy’ituro ukaba wabikora ku buryo hafi y’abaturage bose bafite telefone.”

Ingingo yo gusaba amaturo abakirisitu ntabwo yavuzweho rumwe cyane ko izo ntama zakwaga amaturo zari mu bihe bigoye abenshi barahagaritse akazi, ndetse bari guhabwa ubufasha na leta mu bijyanye no kubona ibiribwa.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi ngingo ntabwo byagarukiye mu bakirisitu cyangwa abadafite ubushobozi gusa ahubwo n’abayobozi mu nzego za leta bagize icyo bavuga ndetse banasaba abayobozi b’amadini n’amatorero gushyigikira abakristo aho kubasaba amaturo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier ni bamwe mu bayobozi basabye abayobora amadini n’amatorero ko ‘bagomba gutunga abayoboke bayo aho kugira ngo abayoboke bakomeze gutunga abashumba’.

Icyo gihe Minisitiri Bamporiki abinyujije kuri Twitter, ubwo yasubizaga itangazo rya ADEPR risaba abayoboke gutanga amaturo, yagize ati “Mushumba wacu ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya.”

“Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega.”

Amb Nduhungirehe we yavuze ko “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera COVID-19.”

Ku rundi ruhande ariko, abayobora amadini n’amatorero bagaragaje ko amaturo yatswe abakirisitu yagiye akoreshwa mu gufasha abatishoboye mu buryo butandukanye.

lgisonga cya Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Uwumukiza Casimir aherutse kubwira RBA ati “Kiliziya Gatolika nayo yafatanyije n’igihugu muri gahunda yo kugoboka abatishoboye, twafatanyije n’abandi muri gahunda abakirisitu bakunze kwita amazina ‘ngo ese umuvandimwe wanjye ameze ate? No muri iyi minsi tugeze mu gisibo dukomeje gushishikariza abishoboye gufasha ab’intege nke.”

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, we yavuze ko mu mwaka ushize Idini ya Islam yakusanyije asaga miliyoni 192 Frw yaje guhita ashyirwa muri ibi bikorwa byo kugoboka abatishoboye.

Ati “Idini ya Islam, dutegekwa gusenga no gutanga amaturo, amaturo yakomeje gutangwa nk’uko bisanzwe ariko njye nashimira Abayisilamu, hari inkunga twagiye dukusanya nyinshi, tugeza muri miliyoni zirenga 192 Frw zabonetse nk’inkunga yo kugoboka abatishoboye muri ibi bihe bya COVID-19.”

Ntabwo twatsinze

Nyuma yo kumara hafi amezi ane insengero zifunze, ku wa 15 Nyakanga 2020 ni bwo inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ifatirwamo umwanzuro ko Insengero n’Amadini byongera gukora nyuma y’igihe kitari gito bihagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

N’ubwo Abemeramana bari bongeye gukomorerwa ariko amabwiriza yashyizweho kugira ngo bajye mu materaniro yari akakaye ku buryo hari benshi mu bakirisitu n’ubundi batigeze babasha kujya mu nzu y’Imana.

Kugira ngo byumvikane neza, nyuma y’iminsi ibiri [ubwo hari tariki 17 Nyakanga], Itorero ry’Abahamya ba Yehova mu Rwanda ryasohoye itangazo rivuga ko Inzu z’Ubwami bw’Abahamya ba Yehova [insengero zabo] zitazafungura.

Icyo gihe uwavugiye iri torero, Nkurikiyinka Valens yabwiye itangazamakuru ko “Ikintu cya mbere gikomeye kidufasha nuko twe twubaha ubuzima, kandi Bibiliya nayo ikadusaba kubaha ubuzima. Nk’urugero naguha Bibiliya itubwira ko iyo umunyamakenga abonye ikibi kije aracyikinga. ariko iyo atabigenje gutyo arakomeza akagenda agahura n’akaga.”

Muri rusange insengero zafunze bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020 zongera gufungura ku wa 15 Nyakanga 2020, bigeze ku wa 22 Ukuboza 2020 zongera gufunga zikaba zarafunguye nanone ku wa 19 Gashyantare 2021.

Inshuro zose insengero zagiye zifungura hashyirwaho amabwiriza yihariye yo kubahiriza arimo kwakira 30% by’abo zisanzwe zakira, kuba abana bato n’abantu bakuze cyane batemererwa kujya mu nsengero ndetse n’andi mabwiriza.

N’ubwo biba bimeze gutyo ariko, hari amabwiriza yihariye ashyirwaho ku buryo urusengero rwemererwa gufungura rugomba kuba ruyubahirije. Ibintu bituma insengero zemererwa gukora ziba ari mbarwa.

Nk’urugero, mu idini ya Islam ubwo insengero zafungurwaga muri Gashyantare uyu mwaka, mu Misigiti irenga 600, iyemerewe gufungura ntabwo igeze kuri 200.

Ibi biri mu bituma abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyemerere bagaragaza ko izi ziri mu mpamvu zishobora gutuma bamwe bava mu kwemera ku buryo n’ubwo insengero zazemererwa gukora nk’uko byahoze aba bantu bakwigumira mu buzima bari babayeho muri COVID-19.

Ku rundi ruhande hari Abayobozi b’amadini bavuga ko abayoboke babo batazavaho ahubwo ari igihe cyiza babonye cyo kwizera Imana.

Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Bishop Rusengo Nathan Amooti, bishoboka ko hari abateshutse bakava ku gakizi bitewe no kuba batagihura ariko hakaba hari n’abandi bagize ububyutse bwo kugarukira Imana bitewe n’ibihe bikomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .