00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intandaro yo kuba abakandida barenga 1000 baranze amanota y’ibizamini bya leta mu 2020/2021

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 11 August 2022 saa 02:58
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwasobanuye uko byagenze kugira ngo bamwe mu banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka ushize bange amanota babonye.

Iki ni ikibazo cyari gifitwe n’abarenga 1000 bajuriye ndetse bagera mu nzego zitandukanye bagaragaza ko batanyuzwe n’amanota babonye aho basaba gukosorwa bundi bushya.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yavuze ko ikibazo kitabaye mu ikosora ry’ibizamini ahubwo byatewe n’uko amanota yahindutse nyuma yo gushyirwa ahagaragara ku bize mu Gashami k’Ibinyabuzima, Ubutabire n’Ubumenyi bw’Isi (BCG).

Yagize ati “Amanota yaratangajwe nyuma bigaragara ko ‘Grading’ (kugereranya amanota) bitari byakozwe neza kubera ko igice kimwe cyakorwaga mu ikoranabuhanga, ikindi kigakorwa n’intoki.”

Nyuma y’aho iki kibazo kigaragariye amanota yasubiwemo bituma bamwe babona make cyangwa menshi ugereranyije n’ayo bari babonye mbere ari na byo byatumye bishyiramo ko ibyo NESA yakoze birimo akarengane ariko ngo byarakosowe ku buryo birangira buri weze akabona ayo agomba kubona.

Dr Bahati yavuze ko amakaye y’ibizamini by’aba bakandida bayasubiyemo bagasanga nta kibazo na kimwe bafite kandi bakaba barabibamenyesheje, gusa ngo hari abagejeje ikirego mu nkiko.

Yakomeje avuga ko ubu noneho byahawe umurongo ugaragara n’inzira bizajya bicamo ku buryo nta kibazo nk’iki kizongera kubaho bitewe n’uko ibyo kugereranya amanota biri gushyirwa mu ikoranabuhanga.

Amabwiriza agenga imitunganyirize y’ibizamini bya Leta ateganya ko umukandida utanyuzwe n’amanota yabonye yemerewe kujurira NESA igasuzuma niba ibyo kuyabara byaragenze neza cyangwa niba ikosora ryasubirwamo.

Nubwo bimeze bityo umunyeshuri ntiyemerewe kujurira ku giti cye ahubwo abinyuza ku buyobozi bw’ishuri yizeho.

Dr Bahati ati “Impamvu ni uko umunyeshuri nta wundi muntu waba uzi imyigire n’imitsindire ye kurusha abarimu n’abayobozi b’ishuri baba basanzwe bazi uko akora mu ishuri bakaba ari bo bashingiraho bemeza ko hari ikitaragenze neza.”

Umuyobozi w’Ishuri wagejeje Ubujurire kuri NESA ni na we ukurikirana ibikorwaho umunyeshuri adahari icyakora umukandida wigenga ni we ubyikorera.

Ibikorwa byose bikorwa mu bizamini bya Leta bihengamira ku munyeshuri haba mu kubitegura no kubikosora ku buryo bidashoboka kumurenganya nk’uko NESA ikomeza ibisobanura.

Ikibazo ntaho gihuriye n’ibyo ‘kugenzura imikosorere’

Mu gihe hari abaketse ko ibikorwa byo kugenzura imikosorere bitakozwe bityo hakaba ari ho haturutse amakosa, Dr Bahati yavuze ko ntaho bihuriye kandi ko byakozwe nubwo byabaye mu buryo budasanzwe.

Ati “Twagiye gukosora turi mu bihe bya Covid-19. Ubundi abakosora ibizamini ni bo bacumbikirwa. Abagenzura imikosorere bakora bataha buri munsi. Muri Covid-19 ntibyari gushoboka kubera amabwiriza yo kwirinda. Hamwe mu turere twakosorerwagamo abaturage bari muri Guma mu Rugo."

"Ntitwari kwemera abantu baza aho bakosorera bongera basubira mu ngo, wari gusanga ubwandu bwiyongereye n’igikorwa cyo gukosora kigahagarara. Abakosora barabikoze barangije bakajya bagurana amakaye bakosoye bagenzura imikosorere. Rero kugenzura byarakozwe nubwo atari nk’uko byari bisanzwe bikorwa.”

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yasobanuye imiterere y'ikibazo cyabayeho ku banyeshuri bavuze ko bakosowe nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .