00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intiti yakundaga Imana n’igihugu: Urwibutso ku bavandimwe n’ababanye na Dr Kigabo wishwe na COVID-19

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 January 2021 saa 01:19
Yasuwe :

Requiescat in pace! Ni ijambo ry’Ikilatini risobanuye ngo ‘Ruhukira mu Mahoro’, ni ryo riri gusoza ikiganiro cyose ushobora kugirana n’uziranye na Dr Thomas Kigabo Rusuhuzwa, kibanzirizwa no kukubwira umurage asigiye umuryango we, abavandimwe, inshuti n’abakoranye na we ndetse n’igihugu muri rusange.

Inkuru y’incamugongo yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, ivuga ko Kigabo yaguye muri Kenya aho yari amaze iminsi yivuriza.

Mukuru we, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yabwiye IGIHE ko Kigabo yazize Coronavirus yamufashe mu cyumweru gishize bakabanza kugira ngo ni inkorora isanzwe ariko nyuma bamupima bakamusangamo iyi ndwara.

Yakomeje agira ati “Yabanje kurwara inkorora, noneho nyuma asa n’ukira ariko yongera kugaruka agiye kwipimisha basanga ari Coronavirus, ku Cyumweru [tariki 10 Mutarama 2021], nibwo yagiye muri Kenya kwivurizayo.”

Dr Kigabo wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabye Imana afite imyaka 57. Yari afite umugore n’abana batanu, akaba yari Umukirisitu w’Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Nyarugenge; by’umwihariko yari umuvugabutumwa ukunzwe mu materaniro y’abakoresha indimi z’amahanga.

Dr Thomas Kigabo Rusuhuzwa yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda [BNR]. Yatangiye kuyikoramo guhera mu 2007 nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, nyuma y’igihe kinini yamaze akora nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburezi muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

Yari afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu by’Ifaranga, Ibaruramari n’Ubukungu Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Lyon mu Bufaransa, n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] mu bijyanye n’Imibare.

Yanabaye umwarimu w’amasomo ajyanye n’Ubukungu, Ibaruramari n’Imibare muri ULK, muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’iya Jommo Kenyatta mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza.

Kigabo yari umwe mu bahanga bazwiho kuba bafite ubunararibonye buhambaye mu bijyanye n’ubushakashatsi ku nzego zitadukanye z’ubukungu, harimo urwa politiki y’ifaranga, guharanira ukudaheza mu bijyanye n’ibaruramari, ibibazo byose birebana n’urwego rw’imari, iterambere ry’ubukungu, ukwihuza kw’Akarere n’izindi.

Uyu mugabo kandi yari amaze igihe kinini afasha abanyeshuri bakora ubushakashatsi mu guharanira kubona impamyabushobozi za PhD haba mu Rwanda n’i Burayi.

Nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri BNR, Dr Kigabo yagize uruhare rukomeye cyane mu gutunganya no gutangiza politiki y’ifaranga hamwe n’izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’ubukungu.

Uyu mugabo ari mu Banyarwanda bagize uruhare mu biganiro kuri politiki z’imikoranire hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu (IMF), Banki y’Isi n’ibindi bigo mpuzamahanga.

  Abazi Dr Kigabo yabasigiye urwibutso

Abazi neza uyu mugabo bahurije ku kuvuga ko bazamwibukira ku bintu bitatu by’ingenzi byamuranze aho bagiye bamubona hose.

Yari azwiho gukunda Imana, agaharanira ko abo yigisha bagira indangagaciro zibereye uwubaha Imana, akaba umuntu ukorana umurava aharanira iterambere ry’igihugu cye ndetse no kuba umuhanga mu byo yakoraga byose.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Gatete Claver, uri mu bagaragaje akababaro ko ko kubura Kigabo, abinyujije kuri Twitter yatangaje ko nyakwigendera yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubushakashatsi na politiki y’ifaranga muri rusange.

Yagize ati “Iyi ni inkuru ibabaje bihagije. Dr Kibago yari inshuti, mugenzi wanjye akaba n’umuhanga ntagereranywa mu by’ubukungu wagize uruhare rukomeye mu kuzamura politiki y’ifaranga n’ubushakashatsi mu Rwanda. Azakumburwa cyane.”

IGIHE yaganiriye na bamwe mu bazi neza, Dr Kigabo by’umwihariko abagiye bakorana na we muri za Kaminuza yigishijemo, ibigo bitandukanye yakoreye ndetse n’abamuzi nk’umukirisitu.

Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac, usanzwe ari n’Umushumba w’Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Gikondo yavuze ko murumuna we, Kigabo yari ‘Kigabo koko kandi yari umuntu witangira umuryango we n’igihugu muri rusange.

Ati “Yari umuntu ugwa neza, ubana n’abantu bose, ukunda Imana, yakundaga gusenga no kubwiriza ijambo ry’Imana.”

“Yafashaga abantu benshi batishoboye, yari umuntu ufite akamaro ku muryango ariko no ku gihugu kubera ko imirimo yakoraga ifite akamaro kandi benshi barabizi. Tubuze umuntu w’ingenzi.”

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA), Ngendahimana Ladislas, yamenyanye na we ubwo yakoraga [Kigabo] muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ashinzwe ibijyanye n’Ibarurishamibare, mu gihe we yakoraga mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA.

Yavuze ko nyuma yo kwigishwa na Dr Kigabo muri ULK [Kigabo yaje kuba umuyobozi wayo Ngendahimana akiyigamo], ariko yamubonyeho ibintu by’ingenzi n’ubu bituma ashengurwa n’urupfu rwe.

Yagize ati “Yari umuntu ukorera ku ntego akaba ari umuntu uzi ubwenge cyane cyane mu bintu by’imibare n’ubukungu akaba umuntu wicisha bugufi, akaba n’umuntu wubaha Imana.”

Yakomeje agira ati “Yakundaga igihugu, ndabihamya kuko twagiye tuganira kenshi, no mu burezi bwe wumvaga ari umuntu ushaka ko abantu bagira indangagaciro. Urupfu rwe rwambabaje kuko agiye akiri muto, ntabwo yari ashaje. Agiye agifite imbaraga.”

Mu 2008, ubwo hashingwaga Ihuriro ry’Abashakashatsi mu bijyanye n’Ubukungu EPRN (Economic Policy Research Network Rwanda), Dr Kigabo ari mu bagize uruhare rukomeye mu ishyirwaho ryaryo.

EPRN yashyizweho na BNR, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) na Kaminuza y’u Rwanda hagamijwe ko ijwi ry’abahanga, abashakashatsi mu by’ubukungu ryumvikana kandi babashe gusangizanya ubumenyi.

Umuhuzabikorwa wa EPRN, Seth Kwizera, yabwiye IGIHE ko kugira ngo iri huriro rishyirweho, Kigabo ari mu babigizemo uruhare rukomeye dore ko yaje no kuyobora Inama y’Ubutegetsi yaryo kugeza mu 2018.

Ati “Yagize uruhare mu guhuriza hamwe abashakashatsi n’abahanga mu by’ubukungu mu gihugu. Yari agamije gushyiraho urubuga abantu bahuriramo bakungurana ubumenyi, hari amahugurwa yo kongera ubumenyi yagiye aha abantu batandukanye. Ikindi nakongeraho ni uruhare yagize mu bushakashatsi bwafashije byinshi mu kuvugurura, kunoza no gutunganya politiki y’ifaranga n’ubukungu.”

Kwizera avuga ko Kigabo mu buzima busanzwe yari umuntu uzi kubana kandi ushishikariza abantu kwigira no gutera imbere.

Abantu mu ngeri zitandukanye bakomeje kugaragaza akababaro batewe n’urupfu rwa Kigabo barimo na Guverineri wa BNR, Rwangombwa John wavuze ko ari igihombo gikomeye ku gihugu kubura uyu mugabo.

  Inkuru wasoma: Dr Thomas Kigabo wari ushinzwe ubukungu muri BNR yitabye Imana

Dr Kigabo yari inyangamugayo mu kazi no mu buzima busanzwe
Dr Thomas Kigabo yari ashinzwe Ubukungu muri BNR
Dr Kigabo yari umuhanga mu bijyanye n'ubukungu bw'ifaranga ry'igihugu
Dr Kigabo yavaga gusobanura iby'ifaranga akajya ku ruhimbi kubwiriza ubutumwa bwiza bw'Imana
Yari umunyabwenge, intiti iri ku isonga mu zayoboraga u Rwanda mu bijyanye n'Ubukungu
Dr Kigabo yasigiye benshi urwibutso rujyanye no gukorera mu mucyo no guca bugufi
Dr Kigabo Thomas (uwa kabiri uturutse ibumoso) ari mu bantu bake basobanukiwe ibijyanye na politiki y'ifaranga u Rwanda rugenderaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .